IGIHE

I Kigali hari gusuzumirwa uburyo bwo kunoza amasezerano ku rusobe rw’ibinyabuzima

0 12-02-2020 - saa 21:30, Uwase Joie Clarisse

Abashakashatsi baturutse mu bihugu 10 bihuriye muri Komisiyo yo Kurengera Amashyamba mu Bihugu bya Afurika yo Hagati (COMIFAC) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iterambere (JICA) bateraniye mu nama igamije kunoza amasezerano ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 12-14 Gashyantare 2020 iri kubera muri KIM Hotel. Irarebera hamwe ingamba zafatwa ku ikoreshwa rya laboratwari hakanandikwa igitabo bizafasha abaturage kumenya uko bakoresha ibimera bakanabibyaza umusaruro.

Inagamije kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’Amasezerano Mpuzamahanga ya Nagoya ajyanye no guhabwa uburenganzira no kugabana inyungu zivanwa mu Mutungo Ndangasano (Genetic Resources).

Amasezerano ya Nagoya yemejwe ku wa 29 Ukwakira 2010 mu Mujyi wa Nagoya mu Buyapani, ashyirwaho umukono n’u Rwanda muri Werurwe 2012. Yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2014.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba, Bakundukize Dismas, yatangarije IGIHE ko iyi nama iri kwigirwaho ku masezerano y’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ayo masezerano agamije gusuzuma amabwiriza y’uburyo bizakorwa ku buryo bwa gakondo bazabasha kubigiraho uburenganzira bagasaranganya na leta. Tuzarebera hamwe uburyo ayo mabwiriza yakurikizwa kuko uyu munsi ntituzi ubigiraho uruhare tuzarebera hamwe ayo mabwiriza.”

Yatanze urugero rw’igiti cyitwa umusheshe gikorwamo umubavu, yavuze ko hareberwa hamwe uburyo cyabyazwa umusaruro.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hagaragara amashyamba ya kimeza agera kuri 107.

Ati “Abavurisha ibimera byabafasha kuzura ibiti birimo gucika iyi nama izarangira byose biri muri icyo gitabo turi burebere hamwe muri iyi nama.’’

Yasabye abavurisha ibimera kwishyira hamwe bakabasha kungurana ibitekerezo kugira ngo muri rusange amabwiriza akurikizwe ibirandurwa bibashe kubungabugwa.

Umuyobozi Mukuru wa COMIFAC, Ndomba Ngoye Raymond, yabwiye IGIHE ko bagiye gufatanya na JICA mu kureba amabwiriza agenga ibyo bihugu 10 mu bijyanye n’ibimera.

Yakomeje avuga ko hazanarebwa ko laboratwari zifite ububasha bwo kubasha gutunganya ibyo bimera, ikindi abashakashatsi barimo kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho kwifashishwa.

Umushakashatsi Naramabuye François Xavier yavuze ko iyi nama izarebera hamwe uko ibimera byakoreshwa kandi bikagirira akamaro ababikoresha.

U Rwanda rwashyizwe muri ibi bihugu mu 2017 bitewe n’ubushobozi bwa laboratwari nziza kurusha ahandi kugira ngo rutange amahugurwa.

Yagize ati “Ikindi bakoze ihuriro rituma bafatanya mu guhuriza hamwe ibitekerezo byagiye bituruka muri ibyo bihugu byose ubundi twandike igitabo kizajya kiyobora ubushakashatsi kugira ngo bijye bikoreshwa abantu bazabikenera ndetse mu nganda noneho afurika itere imbere kandi batangije ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko barimo kuganira ku iterambere ry’ibimera bigendeye ku mashyamba hanarebwa niba izo laboratwari zifatwa neza.

COMIFAC ni umuryango ugizwe n’ibihugu 10 birimo u Burundi, Cameroun, Chad, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Equatorial Guinea, Gabon, Repubulika ya Congo, Sao Tome & Principe n’u Rwanda.

Abahagarariye ibihugu 10 bigize Komisiyo yo Kurengera Amashyamba mu Bihugu bya Afurika yo Hagati (COMIFAC) bateraniye mu nama i Kigali
Bamwe mu bashakashatsi babaza ibibazo bitandukanye
Bamwe mu bashakashatsi bo muri JICA bari gutanga ibiganiro muri iyi nama
Umwe mu bitabiriye inama wo muri JICA atanga ikiganiro
Abayobozi bakuru bari bitabiriye iyi nama izamara iminsi itatu
Bakundukize Dismas yavuze ko bazarangiza inama babonye igisubizo ku masezerano ari kuganirwaho
Umushakashatsi Naramabuye François Xavier yavuze ko iyi nama izarebera hamwe uko ibimera byakoreshwa
Umuyobozi mukuru wa COMIFAC, Ndomba Ngoye Raymond, yavuze ko bagiye kurebera hamwe uko bateza ibinyabuzima imbere
Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: David Livingstone

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza