Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye mu mezi atatu ashize bakuye mu mirire abana barenga 8000.
Byatangarijwe mu Murenge wa Gitesi mu gikorwa cyateguwe n’Umuryango Umurinzi w’Ubuzima cyo gupima abaturage indwara zitandura no guha inkoko imiryango ifite imirire mibi.
Imirire mibi mu bana bato ni indwara iterwa no kutabona indyo yuzuye. Iyi ndwara iravurwa igakira, iyo uyirwaye abonye indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga ariko iyo umwana uyirwaye atabonye indyo yuzuye akarenza imyaka ibiri, bimuviramo igwingira. Igwingira ntabwo rikira iyo ritavuwe mu minsi 1000 ya mbere kuva umwana agisamwa.
Muri Mutarama 2025, Akarere ka Karongi kasuzumye abana bose bari munsi y’imyaka itanu, gasangamo abarenga ibihumbi 11 barwaye imirire mibi.
Umuyobozi w’Umuryango Umurinzi w’Ubuzima, Dushimimana Jonathan avuga ko nyuma yo kubona ko mu bitera imirire mibi n’igwingira harimo kutamenya gutegura indyo yuzuye no kutabona ibikomoka ku matungo, bahisemo kwigisha imiryango ifite abana barwaye imirire mibi uko bategura indyo yuzuye, banabaha inkoko zo kurora kugira ngo zige zitera babone amagi bagaburire abana ibikomoka ku matungo.
Ati “Uyu munsi twahaye inkoko imiryango 100, kugira ngo bazorore zibafashe kujya babona ibikomoka ku matungo. Mu bo twazihaye harimo abantu 40 barwaye diabetes n’abana 60 barwaye imirire mibi. Ni igikorwa duteganya ko kizakomeza kuko duteganya gutanga inkoko zirenga 1500”.
Ntahondereye Bonifilde yavuze ko icyatumye umwana we ajya mu mirire mibi ari uko atabonaga ibikomoka ku matungo.
Ati “Inkoko bampaye nzayitaho, amagi izajya itera ntabwo nzayagurisha nzajya nyatekera umwana wanjye ave mu mirire mibi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yibukije abahawe izi nkoko ko atari izo kugurisha, abasaba kuzorora zikabafasha kubona amagi yo kugaburira abana.
Ati “Iki gikorwa Umurinzi w’Ubuzima yakoze ni ingenzi kandi ni n’ingirakamaro mu rugendo rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi. Izi nkoko duhaye imiryango ifite abana barwaye imirire mibi zije zunganira uburyo Leta yashyizeho bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira. Twizeye ko uburyo bwose nitubukomatanyiriza hamwe bizadufasha kugabanya igwingira mu karere kacu ka Karongi”.
Visi Meya Umuhoza avuga ko mu bana barenga 11 basanzwemo imirire mibi muri Mutarama 2025, ibipimo biheruka gukorwa mu byumweru bibiri bishize bigaragaza ko muri bo abarenga ibihumbi 8000 bakize.
Isuzuma aka karere gaheruka kwikorera rigaragaza abana bagwingira bagabanutseho 8,5% mu myaka ine ishize bagera kuri 24,5% bavuye kuri 33%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!