IGIHE

I Kanombe habereye imyitozo yo kwitegura haramutse habaye impanuka ku kibuga cy’indege

7 11-02-2019 - saa 17:42, IGIHE

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, habereye imyitozo igamije kwitegura no kuba maso mu gihe haba habaye ikintu kidasanzwe.

Iyi myitozo izwi nka ‘Aerodrome Emergency Exercise’ isabwa n’amategeko y’u Rwanda agenga indege za gisivile ndetse n’Umuryango mpuzamahanga w’ibijyanye n’indege za gisivile.

Umuyobozi Mukuru w’agatenyo w’Ikigo gicunga ibibuga by’indege mu Rwanda (Rwanda Airports Company) Isabelle Umugwaneza, mu itangazo yavuze ko imyitozo nk’iyo igamije gukarishya ubumenyi, ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’abafatanyabikorwa bose kugira ngo babe biteguye guhangana n’ikibazo kidasanzwe gishobora kuvuka ku kibuga cy’indege, hagamijwe gutabara ubuzima bw’abantu no gusubiza mu buryo ibikorwa byo ku kibuga cy’indege.

Mu myitozo nk’iyo, hahimbwa ikintu ariko kigakorwa nk’aho aricyo, byaba ari impanuka igafatwa koko nk’impanuka n’uburyo bwo gutabara bugakorwa nk’uko bigenda iyo indege ikoze impanuka.

Abagenzuzi baba bashyizwe mu mpande zose imyitozo iraberamo kugira ngo bakurikirane ko igenda neza kandi igera ku ntego zayo.

Imyitozo nk’iyi ibaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda.Mu gihe nk’iki imyitozo iri kuba, imirimo isanzwe ku kibuga cy’indege irakomeza.

Ubwo igikorwa nk’iki cyabaga mu 2012, umwitozo wari indege yari itwaye abantu 70, moteri yayo iza gupfa biyiviramo gushya, biba ngombwa ko yemererwa kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe byihuse. Ubwo yagwaga, abantu 17 barapfuye, 18 barakomereka bikabije.

Uwo mwitozo wakozwe neza nk’aho ari byo, inkomere zijyanwa kwa muganga, abashinzwe kuzimya barahagoboka kugeza ibintu byose bisubiye mu buryo.

Mu nzego zifashishwa muri uwo mwitozo harimo abashinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ku kibuga cy’indege, abashinzwe ingendo z ’indege mu kirere, ingabo na polisi, ibitaro bya Kanombe n’ibyitiririwe Umwami Faisal, Minisiteri y’ubuzima, abashinzwe abinjira n’abasohoka, Croix Rouge, Inzego zishinzwe Ibiza n’abandi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umwitozo wo guhangana n'impanuka ku kibuga cy'indege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Maribu 2019-02-12 04:41:58

Bakuye abantu umutima, nkuko iyo hari bube ibidasanzwe babivuga no kuri iki gikorwa bajye bakivuga mbere, kuko ababoneye Kajugujugu na Ambulance bicicikana bagize ubwoba abakecuru bacika imigongo kubera ibyo babonaga

2
Maribu 2019-02-12 04:41:57

Bakuye abantu umutima, nkuko iyo hari bube ibidasanzwe babivuga no kuri iki gikorwa bajye bakivuga mbere, kuko ababoneye Kajugujugu na Ambulance bicicikana bagize ubwoba abakecuru bacika imigongo kubera ibyo babonaga

3
Maribu 2019-02-12 04:41:56

Bakuye abantu umutima, nkuko iyo hari bube ibidasanzwe babivuga no kuri iki gikorwa bajye bakivuga mbere, kuko ababoneye Kajugujugu na Ambulance bicicikana bagize ubwoba abakecuru bacika imigongo kubera ibyo babonaga

4
#Gukunda igihugu# 2019-02-12 03:03:01

Nange ndibaza niba bakurikirana imyitozo banywa juice. ndabona hari nabibereye kuri whatsapp kereka niba bari gutanga amakuru y’uko igikorwa kiri kugenda.
mugereranye aya mafoto n’uko biba bimeze mu myiyereko yingabo urasanga hano basa nk’abrambiwe.
ndabona iyi nkuru iraryoshye ariko ntabwo mwayishyizeho kinyamwuga nkuko mujya mubikora mu bikorwa by’imyitozo y’ingabo z’urwanda.
ho ubona ko ho baba bakurikiye kandi buri wese mu gikorwa cye .
muge mumenya ko ifoto ubwayo irivugira aha barasa nkabasinziriye barahari physicaly but absent mind.

5
mahoro jack 2019-02-12 01:30:27

Hanyuma igihe habaye impanuka abayobozi se baba bicaye neza kuriya, banywa juice???

6
Minani 2019-02-11 13:58:17

Ubutaha uyu mwitozo uzongerwemo itangazamakuru (TV) bazatwereke uko biba bimeze.Kubyihererana ntibiryoshye.

7
innox 2019-02-11 11:26:26

Mu nzego zifashishijwe mwibagiwemo n ibitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK
mukosore

Kwamamaza