IGIHE

Huye: Abarenga 280 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus barajwe muri stade

0 1-08-2020 - saa 11:59, Prudence Kwizera

Abantu 282 bo mu Karere ka Huye barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus bafashwe barazwa muri Stade Huye, bigishwa ko bakwiye kugira ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo gihangayikishije Isi.

Aba bantu bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 31 Kanama 2020. Barimo abatari bambaye agapfukamunwa neza, abari kumwe batahanye intera byibura ya metero hagati yabo n’abari barengeje isaha ya saa Tatu z’ijoro yo kuba bari mu ngo zabo.

Bose bajyanywe muri Stade Huye baraharara bukeye mu gitondo bahabwa inyigisho zijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 babwirwa ko gihari kandi gifite ubukana.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yavuze ko kwirinda Coronavirus bireba buri wese kandi igenzura rizahoraho.

Ati “Ni igikorwa kizahoraho kuko uwafashwe uyu munsi abonye bidakomeje yavuga ngo ‘burya yari amakabyankuru kwari ugukanga’ ariko mu by’ukuri ni igikorwa kizahoraho, mwabonye ubufatanye dufite n’inzego z’umutekano.”

Kankesha yavuze ko igikorwa cyo gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Huye mu rwego rwo kwereka abaturage ko nta mikino irimo.

Ati “Aba mubona ni abari hano (muri Stade), hari n’abaraye mu mirenge ya kure barajwe ku buyobozi bw’umurenge kugira ngo babere ijisho umuturage wese ubabona avuge ati ‘burya nta mikino irimo COVID-19 irakomeye mureke tuyirinde’.”

Bamwe mu baturage barajwe muri Stade Huye bavuze ko bakuyemo isomo, bityo bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Nshimiyimana Yves ati “Navuye mu mujyi ndimo gutaha hari akazi nari ndimo gukora, nari ndi kumwe na mugenzi wanjye ariko mu by’ukuri ntabwo twari twubahirije amategeko kuko nta ntera yari iri hagati yanjye na we. Isomo nkuye hano ni ukubahiriza amategeko n’inama ngirwa.”

Bamwe mu barajwe muri Stade Huye bavuga ko bagiye no kujya bigisha bagenzi babo igihe cyose babonye hari uwarenze ku mabwiriza yashyizweho.

Umwe yagize ati “Isomo nakuyemo ni ukubahiriza amabwiriza cyane cyane kwambara agapfukamunwa neza, (…) bagenzi banjye ni ukubabwira bakajya bubahiriza amabwiriza kuko icyorezo kimeze nabi kuko kigira ingaruka ku bantu benshi.”

Mu Karere ka Huye hamaze iminsi hagaragara igisa no kwirara kuko mu nzira, mu isoko, restaurant n’ahandi usanga abantu batitaye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Abatanga ibitekerezo bavuga ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo guhwitura abaturage basa n’abadohotse ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

Abarenga 280 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus barajwe muri Stade Huye
Abarajwe muri Stade Huye batahanye isomo ryo kutongera kurenga nkana ku mabwiriza yashyizweho
Abafashwe barenze ku mabwiriza ni abantu b'ingeri zitandukanye
Bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu barimo abatari bambaye agapfukamunwa neza n'abari kumwe batahanye intera byibura ya metero hagati yabo
Abaturage barajwe muri stade bigishijwe ko kwirinda icyorezo cya Coronavirus ari ibya buri wese
Bose bajyanywe muri Stade Huye baraharara bukeye mu gitondo bahabwa inyigisho zijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19
Mu bafashwe harimo n'abari barengeje saa Tatu z'ijoro bakiri mu nzira

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza