IGIHE

HEC yahagaritse abigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya na Bibiliya batabifitiye uburenganzira

8 11-06-2019 - saa 10:21, Cyprien Niyomwungeri

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), yahagaritse amadini, amatorero n’abantu ku giti cyabo batangije gahunda zo kwigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya na Bibiliya mu Rwanda batabifitiye uburenganzira.

Itangazo rya HEC rivuga ko abatanga izi nyigisho bizeza ababagana ko bazahabwa impamyabumenyi zo ku rwego rw’amashuri makuru na kaminuza, ibi bakaba batarabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe ndetse binyuranyije n’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru.

Rigira riti “Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru burasaba abo iri tangazo rireba guhagarika ibyo bikorwa bakegera Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru kugira ngo ibagire inama y’uko bakwemererwa kwigisha izo nyigisho mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Ingingo ya 14 y’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru, ivuga ko ishuri rikuru ryigenga ryemererwa gutangira gukora n’iteka rya Minisitiri ririha ubuzima gatozi hashingiwe kuri raporo y’urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’amashuri makuru mu nshingano zarwo.

Iteka rya Minisitiri ryemerera ishuri rikuru ryigenga gutangira gukora rigaragaza ubwoko ishuri ririmo, ibyiciro by’inyigisho, koleji, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi birishamikiyeho hamwe n’impamyabumenyi ryemerewe gutanga.

Umwarimu muri Kaminuza y’Abaprotestanti (PIASS) i Huye ifite amasomo ya tewolojiya, Mfitumukiza Abel, yabwiye IGIHE ko hari amashuri wasangagamo abantu abatabifitiye ubushobozi aribo bari kwiga ibya tewolojiya.

Ati “Hari ubwo usanga abantu bafashe umuntu utararangije n’imyaka itatu y’amashuri yisumbuye noneho bakamwigisha ngo nabone imyamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza”.

“Mu matorero turi kunanirwa gutandukanya ubumenyi rusange umuntu agomba kuba afite mu kintu runaka n’uburyo bw’umwuka bidasaba ko umuntu yize, agafata umwanya wo gusenga akagirana umubano n’Imana, akabyitiranya n’ingamba zashyizweho kugira ngo abantu birinde bivugwa ko bize bageze kuri uru rugero kandi atari byo”.

Kuba hari aho bikorwa bityo, asanga hari ukwirengagiza itegeko rigena impamyabumenyi zemewe mu Rwanda, irigena abantu bemerewe kwigisha kaminuza, irigena ibikorwa remezo bikwiye kuba biri muri kaminuza n’andi.

“Abantu bumvise ko ibirebana na tewolojiya bitarebana na leta, niyo twavuga ngo turabyemeye ntibirebana nayo ariko uburezi bw’abenegihugu ni inshingano za leta”.

Iri tangazo rije nyuma y’aho kuwa 22 Werurwe HEC yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR.

HEC yatangaje ko yamenyesheje ubuyobozi bwa FATEK ko icyemezo cyo guhagarika uwo muhango n’ibindi bikorwa byo kwigisha cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda iri shuri ritubahirije.

Iri shuri ryagiriwe inama yo kuzuza ibiteganywa n’amategeko ngo ryemererwe gukomeza gukora.

FATEK yahagaritswe mu gihe ku wa 6 Ukwakira 2018, ADEPR yaritangijemo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kizibanda ku nyigisho za Tewolojiya n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Amani 2019-06-11 13:32:37

Ahubwo bari baratinze. Nka biriya ADEPR yari igiye gukora Ni ibiki? Nyibamo ariko sinashyigikira ibyo mbona bitameze neza.

2
mazina 2019-06-11 10:45:56

Thank you HEC.Aba ni ba Rusahurira mu nduru.Abenshi barimo gushinga amashuli ya Theology,ni abantu bashaka gukira bitwaje Gahunda ya Leta.Ariko icyo tugomba kumenya,nuko kwiga Theology bidasonuye kumenya Bible.Abayehova mubona mu nzira bigisha abantu Bible,ntabwo bize Theology.Yesu n’Intumwa ze,nabo nta numwe wize Theology.Ariko nibo bigishaga abantu Bible.Ikindi kandi,Theology siyo ihindura umuntu umukristu nyakuri.Urugero,muli 1994,abantu bapanze Genocide benshi bali barize Theology mu mashuli ya Seminari.Mu masomo ya Theology,ntabwo bashyira imbere kumenya Bible.
Bashyira imbere amahame y’idini.Urugero,aba Gatolika bigisha mu mashuli ya Seminari amasomo ya Canon Law,Mariology,Conciles,etc...Mbisubiremo,kwiga Theology ntibisobanure kumenya Bible.

3
Alexis 2019-06-11 10:43:25

Nibyiza kubwimigambi ya HEC hamwe na reta Gusa niba Hari amashuri yatangiye atujuje ibisabwa ni mubabwire ibisabwa mwifuza nkuko mwabikoze mu madini na matorero noneho nyuma nimubasu mugasanga batujuje ibisabwa muzabahagarike. Kuvuga ko Hari ababigezeho nibiki bagezeho rya shuri ryo kwa Mugisha ridafite?(African Theology )Nandi mashuri yose ibyangombwa arabifite ahubwo nibiki bidasanzwe mukeneye?

4
Farah H 2019-06-11 08:43:39

Rwose leta igize neza, ahubwo yinande nukubiyita ngo ba "apostle" ngo ni intumwa z Imana, murumva barigereranya na Yesu, Intumwa Y Imana Paul etc, murumva aliyokoko??? Donc Imana bayihinduye mubyara wabo

5
Maniriho Emmanuel 2019-06-11 06:05:46

Nibyo mudufashe muce aka kajagari. Munarebe abitwa aba pasteurs babe ari ababyize, kuko abenshi bayobya abantu bigisha (bakora interpretation ya) bibiliya mu buryo butari bwo. Dukeneye abayobozi b’amadini bajijutse, turacyabonamo benshi bafite imyumvire iciriritse cyane.

6
Celestin 2019-06-11 05:36:24

Ahubwo se ko nabonye guteka umutwe bitagombera amashuri? abawuteka ugashya sinabonye ari abatarize ahubwo! gusa kuwuteka wishyira mu rwego rw’amashuri udafite bihinduka ikindi kibazo. umuntu yabona Bachelor cg Masters nta na S6 yigeze abona koko ngo azi gusenga just! Nubwo bitwaza ko nuwo bakurikiye atigeze yisa amashuri azwi, ngo barashaka kugera ikirenge mucye cyo kutiga da!!!!!

7
Ntare 2019-06-11 05:19:43

Reka da! Theolojiya ni Science ikomeye? Yewe africa waragowe. Ubumenyi bugayitse nkubu, buganirwaho gute na LEta? SInakohereza uwo nkunda kwiga ubugoryi nkubu

8
HABANA Eric 2019-06-11 04:13:22

HEC Murakoze cyane cyane, rwose uburezi ntabwo ari ukwicara ngo nshyizeho gahunda/program yo kwigisha ibi n’ibi, hari amabwiriza, itegeko agenga imyigishirize ya za Kaminuza mu ngeri zose, hari ibisabwa, amasomo agize program ateguwe ate? n’ayahe?, hari abarimu basabwa babyize bafite urwego rwa PHD, Doctorat cg Master’s, hari infrastructures (amazu, ICT, bibliotheque, laboratoire, ibibuga by’imikino, hostels,...).
Theologia ni science nk’izindi inakomeye?! umuntu agomba kuyiga yujuje ibisabwa, amanota meza muri secondaire, muri bachelor’s degree, kugirango ajye mukiciro gikurikiraho n’ibindi,... niyo mpamvu ahubwo HEC igomba gushyiramo imbaraga abaziga theologia bakabyiga ahantu hasobanuts kandi hujuje ibyangombwa, ndetse n’ababyiga bakaba bafite inota fatizo ryo kujya muri kaminuza, kuko abo biga theologia bazahura n’abanyarwanda benshi, ntidukeneye rero abantu bitwa ko bize kaminuza bashobora gutanga uburozi aho gutanga ibijyanye n’Imana bihembura abantu.

ikindi hari amadini yabishoboye (protestant/PIASS, Catholic/CUR,..) afite Universities zizwi zemewe na Leta ndetse no k’urwego mpuzamahanga, nkeka rero ko abo bakwiye kujya kubigiraho cg bakoherezayo abakeneye izo nyigisho kuko science ntihinduka niba ari theologia baziga theologia.

nkaba nongera gusaba HEC gushyiramo imbaraga abiga ubuganga bakaba abantu b’abahanga batsindiye ku manota yo hejuru (grande distinction), apana gushyira abantu bose batsinze mu buryo busanzwe ngo bajyiye kwiga Medecine, kandi ntihazagire universite yemererwa kwigisha Medecine itabifitiye ubushobozi. kuko amakoza akorwa kwa Muganga amaze kurenga urugero kandi akorwa n’abo baswa bize ahantu hadasobanutse kandi batujuje n’ibisabwa nk’amanota batsindiyeho muri secondaire,....
Mudufashe kabisa.

Kwamamaza