IGIHE

Hashyizweho ba gitifu b’Intara bashya barimo babiri bayoboraga uturere

7 6-11-2019 - saa 11:59, Ferdinand Maniraguha, Thamimu Hakizimana

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashyizeho abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habiyaremye Pierre Célestin.

Dr Jeanne Nyirahabimana wari Meya w’Akarere ka Kicukiro yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Habimana Kizito.

Jabo Paul wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yajyanywe mu Majyepfo naho Mushaija Geoffrey wari mu Majyepfo abisikana na Jabo ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara y’Amajyaruguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara ashinzwe gutanga amabwiriza ku bakozi b’Intara, guhuza no kugenzura ibikorwa byabo; gutegura igenamigambi ryo ku rwego rw’Intara no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa; gusuzuma amadosiye n’izindi nyandiko zigomba kwemezwa cyangwa gushyirwaho umukono na Guverineri w’Intara ;kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Intara , gukurikirana imirimo ikorerwa ku rwego rw’Intara, gukurikirana itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Intara n’ibindi.

Dr Jeanne Nyirahabimana wari Meya w’Akarere ka Kicukiro yagizwe umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba
Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba
Jabo Paul wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yajyanywe mu Majyepfo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kk 2019-11-07 03:42:39

Abagore bagomba kuba badashoboye kuyobora intara, kk kuri ba Governos 4 nta mugore urimo, ndetse n’umugi wa Kigali uyobowe n’umugabo, abagore bawuyoboye ntibamazeho kabiri kuko byabananiraga, uwigeze kuyobora western province nawe ntiyabyitwayemo neza. N’uheruka kuyobora South nawe byaramupinze, bage bigira mu nteko.

2
va 2019-11-07 03:14:10

uyu muyobozi wananiwe kuyobora Burera igihembo gihinduka kumuha intara?ejo bundi sinumvaga PAC yamuzengereje?

3
BIKORIMANA Feston 2019-11-06 07:42:26

IGIHE muri abambere turabemera mukomereze aho.kumakuru mutugezaho

4
mujyanama 2019-11-06 07:39:52

Uwariye niwe urya koko, ubuse nanjye iyo banyibuka nkumva uko Yesu agira neza. erega ntawe bitabera

5
kanuma 2019-11-06 07:27:54

Wapi uburengerazuba muradusondetse florence wananiwe na burera niwe mutuzaniye agiye kubizambya kabisa.

6
dncncnc 2019-11-06 07:18:45

Aba bayobozi bavuye mu gukora ibya Politiki bakajya mu butekinisiye buriya bizaborohera? Ariko twizere ko uwabatoranyije yabanje kureba imikorere yabo bityo bakazakora neza aho bagiye dore ko ifasi yagutse.

7
manyanga 2019-11-06 06:23:57

Intara y’amajyepfo yarikeneye umuntu umeze ka jabo kuko PFM yaho yarasinziriye naze ayibyutse kuko iri hasi cyane

Kwamamaza