IGIHE

Ibibazo by’imicungire y’ubutaka n’amakimbirane abushingiyeho biteye inkeke

0 25-11-2021 - saa 12:14, IGIHE

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibijyanye na serivisi z’ubutaka zagaragaje ko hakenewe ubushakashatsi bugaragaza ibibazo biri mu micungire n’imikoreshereze yabwo n’uburyo byakemuka hirindwa ko byakwenyegeza amakimbirane.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020/2021 igaragaza ko ibibazo byinshi rwakiriye ari ibirebana n’ubutaka byihariye 36,5%.

Impamvu ya mbere itera ibibazo birebana n’ubutaka ni uko ari yo soko ya mbere Abanyarwanda benshi bakuraho imibereho kandi ubuhari bukaba budahagije.

Leta yashyizeho ingamba zafasha kubikemura zirimo amategeko arebana n’ubutaka n’igikorwa cyo kubwandika ariko haracyagaragara ibyuho.

Iyo raporo yerekanye ko hakiri ibibazo bijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa n’abaturage bamwe bakaba batarihutiye kuyakosoza kubera ko amafaranga asabwa bavuga ko ari menshi ku buryo kuyabona bitaboroheye.

Uretse ibyo hari n’ibibazo mu bijyanye no kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange bikenewe gukorwaho ubushakashatsi kugira ngo bisobanuke neza bityo n’umuti wabyo ubashe kuboneka mu maguru mashya.

Umwarimu muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK) mu gashami k’imibanire y’abantu, Dusingize Marie Paul, yavuze ko hari ibyagaragaye mu bushakashatsi iyi kaminuza yakoze mu myaka yashize ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo no hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura aho bimwe mu bibazo bititabwaho mu mikoreshereze y’ubutaka cyane cyane mu gutanga ingurane.

Ati “Abaturage twabajije batubwiye ko iyo umuntu yimuwe ahantu hari ibitabonerwa ingurane. Yego ushobora gutanga amafaranga ariko umuntu agirana umubano n’aho atuye akagira ikintu yumva ahakundiye ku buryo nk’iyo ahavuye yumva hari icyo atakaje kandi mu buryo bw’ingurane nta wabasha kukimugarurira ku buryo usanga bimugizeho ingaruka mu mitekerereze ye.”

Uyu mwarimu yavuze ko ubushakashatsi ari ngombwa kugira ngo ibyo byose bigende bigaragara ku buryo abagiye kwimurwa bajya bagirwa inama n’abakora amategeko n’igenamigambi ntibumve ko kuba uhaye umuntu amafaranga bihagije ahubwo hari ibindi bintu atakaje utigeze uha agaciro kandi bishobora kumugiraho ingaruka.

Mu ntego 17 z’iterambere rirambye, izigera ku icyenda zifitanye isano n’ubutaka ku buryo hatabayeho imicungire n’imikoreshereze yabwo myiza bigoye ko habaho iterambere rirambye ahubwo byakwenyegeza amakimbirane nk’uko byagarutsweho na Dr. Callixte Yadufashije, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe ubushakashatsi muri INES Ruhengeri.

Ubwo yafunguraga ibiganiro iyi kaminuza yateguye ku bufatanye n’Umuryango uharanira gukemura amakimbirane mu mahoro (Search for Common Ground) byahuje abarimu ba za kaminuza n’abandi bafite aho bahuriye n’iby’ubutaka, ku wa 24 Ugushyingo, yavuze ko uruhare rw’abashakashatsi ari ngombwa kugira ngo amavugurura leta yakoze abashe gutanga umusaruro urambye.

Ati “Nubwo u Rwanda rwashyizeho amavugurura mu by’ubutaka yatumye habaho kubwandikisha no kubupimisha, kugira ngo birambe hakenewe ubumenyi bushya mu micungire y’ubutaka ari na ho uruhare rw’abashakashatsi rukenewe.”

Ntezimana Jean Paul, umukozi wa SFCG ushinzwe imikoranire n’izindi nzego, yavuze ko “amakimbirane ari ikintu gisanzwe, ikidasanzwe ari uko abantu babaho mu mwiryane.”

By’umwihariko ashingiye ku butaka agaragarira mu bijyanye n’izungura, kwimura abantu ku nyungu rusange, kurengera ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byose bigira ingaruka ku mibanire n’abantu.

Yavuze ko ibigo bya leta, abikorera ku giti cyabo na za kaminuza, bagomba kwicara hamwe bakumva ibibazo by’abaturage bishobora kuvuka bitewe n’imikoreshereze y’ubutaka.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku bibazo bigaragara mu micungire y'ubutaka
Dr. Callixte Yadufashije, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe ubushakashatsi muri INES Ruhengeri(hagati), yavuze ko uruhare rw'abashakashatsi ari ingenzi mu gushaka uko amakimbirane ashingiye ku butaka yakumirwa hakiri kare
Umwarimu muri INES Ruhengeri, Jossam Potel aganira n'itangazamakuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza