Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batsinda ibizamini bya Leta hari ighe baba benshi ugereranyije n’imyanya iri mu mashuri bagomba kwigamo, hakaba n’amashuri afite amasomo ajya gusa mu gace kamwe bigatuma hari abo babura aho babohereza bakabaha ibigo bibari hafi.
Ikibazo cy’abanyeshuri bagize amanota make mu masomo ya siyansi bikarangira ari yo bahawe cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse birangira Minisiteri y’Uburezi ishyizeho itsinda ry’abantu ku karere rigomba gufasha abanyeshuri bahawe amasomo badashoboye bagahabwa ibindi bigo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, ubwo yari mu kiganiro Zinduka kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, yavuze ko hari uduce tumwe turimo amashuri make kandi afite amasomo (combinations) y’amasiyansi gusa ku buryo umunyeshuri waho wemerewe gukomeza mu kindi cyiciro, kandi agomba guhabwa ishuri rimwegereye ari ho yoherezwa.
Ati “Ikibazo gihari ni uko rimwe na rimwe umuntu abura n’aho ashyira aba bana. Nk’urugero i Musanze hari amashuri atatu, irya mbere ryitwa GS Kabaya, Irindi ryitwa GS Muhoza I na GS Muhoza II. Aya ni amashuri yigisha gusa siyansi, kuko impuzo (Combination) zonyine afite ni siyansi. Bivuze ngo umwana utuye muri ako gace muri Musanze, muri Muhoza, nta handi hantu afite ho kujya.”
“Nutamushyira aho uramwimura umuvane muri uwo Murenge umujyane mu wundi rimwe na rimwe n’urwo rugendo rumubane rurerure bimunanire kujyayo, bimuviremo guta ishuri.”
Minisitiri Irere yavuze ko hari aho bagorwa no kuba nta shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rihari, nta n’andi masomo atari siyansi ahaboneka ku buryo nta n’ikindi gisubizo cyaboneka hafi gituma umunyeshuri yoroherwa no kujya kwiga, bityo nyuma yo gusohora amanota, abayobozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bahita bahura bagashaka uko buri wese yahabwa ibimworohereza.
Minisitiri Irere yahamije ko amashuri yigisha amasomo ya siyansi mu Rwanda ari yo menshi cyane kandi ahenshi usanga ari mu bice bimwe ku buryo bikeneye impinduka.
Ati “Ubu tugomba na none kongera gusubira inyuma tukongera tukareba uburyo aya masomo akwirakwijwe hirya no hino mu gihugu. Niba iri shuri ririho siyansi ni ibiki bindi biri aho hafi ku buryo abanyeshuri bandi biga bataha kandi ni na bo benshi kubera ko ntabwo dufite imyanya ihagije y’abana biga baba ku mashuri. Ni ibiki bindi dushobora kubajyanamo bitari siyansi?”
Politike y’Uburezi yo mu bihe byahise yashyize imbaraga muri siyansi bituma amashuri ayigisha haba mu mashuri yisumbuye y’icyitegererezo n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) ari yo yiganje cyane mu gihugu.
Minisitiri Irere yavuze ko nta kosa ryabayeho ariko bikwiriye gukosorwa ku buryo muri buri gace umunyeshuri aba ashobora kubona ibyo yiga bitandukanye.
Muri rusange impuzo (combinations) mu masomo ya siyansi zubakiye ku mibare n’ubugenge hakiyongeraho andi masomo abiri.
Abanyeshuri bose baba batsinze mu mashuri yisumbuye bahatanira kwinjira mu myanya ibihumbi 64 y’ibigo biga bacumbikiwe, abasigaye bakoherezwa mu y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, na ho mu mashuri abanza ho baba bahataniye imyanya ibihumbi 17, abasigaye bakoherezwa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!