Mu Nama Nyafurika igaruka ku bijyanye n’imirire iri kubera i Kigali, hamuritswe igitabo cyiswe ‘Uruhimbi - Rwanda Gastronomy and Culinary Art’ kigaruka ku mitegurire y’amafunguro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere, ariko akaba atagikoreshwa cyane muri ibi bihe.
Ni igitabo cyanditswe bigizwemo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, ndetse na Rwanda Arts Initiative, kikagaragaza zimwe mu nteko zikunze kwirengagizwa, nyamara zifite akamaro kanini mu guteza imbere imirire.
Iki gitabo cyagizwemo uruhare n’abatetsi bane ari bo Angelique Iraguha, Eric Kanyemera, Phiona Ninsiima na Ramadhan Sindayigaya, aho bafashe inteko zisanzwe mu Rwanda bakazivanga n’ubundi buryo bw’imitekere bugezweho ku rwego mpuzamahanga mu rwego.
Izi nteko zikubiyemo inkuru zigaragaza amateka y’ubwoko bw’amafunguro yakoreshejwe, ibizatuma abazasoma iki gitabo bazafasha gusobanukirwa neza ibijyanye n’imitegurire y’amafunguro mu Rwanda. Ku bantu barimo abakerarugendo, iki gitabo kizagira uruhare mu kubigisha amateka y’u Rwanda binyuze mu mafunguro yo mu Rwanda.
Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Coumba Sow, yavuze ko “Mu rwego rwo kubona ibiryo bihagije mu bwiza no mu bwinshi, FAO iri kugira uruhare mu gushyiraho uburyo burambye bwo kubona ibiribwa.”
Uretse kuba iki gitabo kizafasha mu guteza imbere ubumenyi ku bijyanye n’indyo zo mu Rwanda, kizanagira uruhare mu guteza imihingire ikwiriye itangiza ibidukikije cyangwa ikirere, bityo bigire uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije Umugabane wa Afurika.
Igice cy’iki gitabo kizwi nka ‘Forward’ cyanditswe na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!