Binyuze muri Porogaramu ‘Erasmus+’ y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), uyu muryango na Kaminuza enye zo mu Rwanda n’eshatu z’i Burayi hamuritswe ibimaze kugerwaho mu mushinga w’imyaka itatu w’ubufatanye mu guteza imbere uburezi muri kaminuza zo mu Rwanda.
Ni umushinga watwaye asaga miliyoni 900 Frw mu myaka itatu umaze, wafashije abanyeshuri, abarimu muri kaminuza zo mu Rwanda n’abashakashatsi, kujya guhaha ubumenyi mu bijyanye n’ibiribwa, ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije muri izo kaminuza z’i Burayi no kubona abarimu baziturutsemo baza kubigisha mu Rwanda.
Wari ugamije guteza imbere uburezi muri kaminuza zo mu Rwanda mu masomo yihariye hagamijwe iterambere rirambye (Enhancement of Rwandan Higher Education in strategic fields for sustainable growth: EnRHEd).
Uyu mushinga usize bimwe mu byakozwe birimo ko abarimu 46 ba kaminuza zo mu Rwanda bagiye kwihugurira muri kaminuza z’i Burayi hagamijwe kongera ubumenyi batanga batanga, ndetse hanahuguwe abanyeshuri 35 n’abayobozi icyenda.
Wanahuguye abarimu 30 n’abanyeshuri batandatu baturutse i Burayi bashaka kwigira kuri kaminuza zo mu Rwanda na bo bazisangiza inararibonye ryabo.
Uyu mushinga uhuriweho na Kaminuza zirimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), INES Ruhengeri, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musanze (IPRC Musanze) na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) zo mu Rwanda na Kaminuza ya Parma yo mu Butaliyani, Rheinische Fachhochschule University of Applied Science Cologne - RFH yo mu Budage na Liège mu Bubiligi.
Mu muhango wo kumurika ibyagezweho wabaye ku wa 30 kamana 2023 ukitabirwa n’abarimo Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Dr. Belén Calvo Uyarra n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas ndetse n’abahagarariye izindi nzego zirimo na kaminuza ziri muri uyu mushinga, buri kaminuza yamuritse ibyo yakoze mu myaka itatu uyu mushinga ugiye kumara.
Nk’Umuyobozi wawo muri UR, Nambajimana Djamal, yavuze ko uyu mushinga wagize uruhare mu gutangiza uburyo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyatumye hatabaho guhagarika amasomo muri Covid-19.
Ati ‘‘Mu gihe cya Covid-19 rero byari bikomeye kuko UR yagombaga gutangira kwigisha ikoresheje ikoranabuhanga, byari intumbero ikomeye ya Kaminuza y’u Rwanda. Icyo gihe rero byabaye ngombwa ko mu mushinga twongeramo ikintu cyo kuduha ibikoresho by’ikoranabuhanga.’’
‘‘Twaguzemo za mudasobwa, tuguramo ‘cameras’, tuguramo ‘projecteurs’ zigezweho, tuguramo ibibaho bigishirizaho bigezweho (smart boards) n’ibindi byose byadufasha kwigisha dukoresheje ikoranabuhanga.’’
Hanavuguruwe porogaramu z’imyigishirize muri UR by’umwihariko muri koleji ebyiri zirimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’iy’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hagamijwe kuzijyanisha n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Hanashyizweho porogaramu nshya esheshatu muri UR zinemezwa n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), zimwe muri zo zikaba zaratangiye kwigishwa ndetse izindi zikazatangira mu ntangiro za Nzeri 2023.
Mu gihe hari gusozwa kandi uyu mushinga wa EnRHEd, inzego zose zawugizemo uruhare zagaragaje ko watanze umusaruro mwiza ku buryo hahise hatangirwa ku mugaragaro undi witwa ‘GREATER’ washibutse kuri ubu bufatanye, na wo ukaba uzamara imyaka itatu.
Uyu wo uzibanda ku bijyanye no gukora ingufu zisubira zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba, aho uzakorwa hafashwa abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda bakabasha kubona uburyo bwo kuhira bakavana amazi mu bishanga n’ahandi hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ukazarangira utwaye asaga ibihumbi 887€, ni ukuvuga asaga miliyari 1.15 Frw.
Prof. Paolo Ciampolini amurika ibizakorwa muri uyu mushinga watangiye muri Mutarama 2023 ukazasozwa mu Ukuboza 2025, yavuze ko bizeye neza ko igihe wagenewe uzamara kizarangira ibyari biwitezweho byaragezweho 100%, bigizwemo uruhare n’ubufatanye bw’abazawugirao uruhare bose.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda akaba ari na yo yateguye inama yamurikiwemo iby’uwo mushinga uri gusozwa n’uwatangijwe, Dr Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi biri kuruha ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bukenewe ku rwego mpuzamahanga.
Ati ‘‘Twebwe Kaminuza y’u Rwanda ari n’izi kaminuza zigenga za hano, zizamura urwego kuko iyo zigiye zikigereranya n’izo kaminuza z’ahandi, tubona ko turi ku rwego rushimishije kandi gukorana bikoroha. (…) tubiha agaciro cyane kuko bituma twibona ko turi ku rwego mpuzamahanga, igihe cyose ubufatanye bubonetse tureba icyo tububonamo.’’
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Dr. Belén Calvo Uyarra, yavuze ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibyatumye uyu muryango ugira ishyaka mu bufatanye na rwo mu guteza imbere ibikorwa byarwo birimo n’ibyo mu rwego ry’uburezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!