IGIHE

Hagaragaye indi foto bivugwa ko ari iya “Muhire” uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare muri Jenoside

79 21-05-2020 - saa 15:56, IGIHE

Nyuma y’icyumweru kimwe IGIHE ikoze icukumbura ku ifoto y’umugabo wafotowe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi, hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu wafotowe mu 1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe.

Abazi neza Muhire mbere ya Jenoside, bavuga ko ifoto nshya igaragaza umugabo mukuru uri mu kigero cy’imyaka 50 uri ahantu mu murima yambaye amadarubindi ku gahanga ari Muhire Ramadhan bivugwa ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibungo.

Iyi foto bayihuza kandi n’iyafotowe mu 1994 n’umufotozi Alexander Joe wa AFP y’uwo bivugwa ko ari Muhire ari kumwe n’umusirikare wa EX-FAR.

Amakuru agera kuri IGIHE aturuka muri Zimbabwe ni uko uwo ugaragara ku ifoto nshya ari Muhire ufite amaduka mu Mujyi wa Harare ndetse bivugwa ko anafite imirima mu gace ka Chegutu nubwo bitazwi niba iyo foto nshya ariho yafatiwe.

Hari amakuru ko nyuma y’inkuru ya IGIHE ivuga kuri uyu Muhire, aho aba mu Mujyi wa Harare “yahiye ubwoba” atangira gushaka abanyamategeko bashobora kumuburanira mu gihe yaba atawe muri yombi n’inzego z’icyo gihugu.

Ikindi ni uko uyu mugabo muri Zimbabwe afite amakamyo menshi atwara ibicuruzwa abijyana muri Afurika y’Epfo no muri Congo. Bivugwa kandi ko agenda mu modoka ya Toyota Fortuner ifite purake AES 3858. Amazina ye agaragara ku muryango w’ububiko bw’ibicuruzwa bye buri mu gace ka Waterfalls i Harare.

Amakuru avuga kandi ko Muhire Ramadhan akomoka ahitwa Rukira muri Ngoma. Ni mwene Gasekuru na Nyirabungura Thérèse, wahoze atuye ahitwa Nyagasozi muri Birenga. Ubu hahindutse Umudugudu w’Amahoro, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

Umwe mu batangabuhamya uherutse kuganira na IGIHE yavuze ko usibye kwica, uwo Muhire muri Jenoside yasahuye igikapu cyarimo amadolari muri économat i Kibungo aragihungana ajya muri Tanzania.

Ati “Igihe bazaga bahunguka, akomeza Malawi, numva ngo aba muri Zimbabwe. Niho aba kuko na bene wabo b’inaha bajya kumusura, bakaza amakuru bakayaduha. Ngo ni umucuruzi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Bizimana Jean Damascène, aherutse kuvuga ko nawe yumvise amakuru avuga ko ugaragara kuri iyo foto ari uwitwa Muhire ariko ko “nta gihamya mbifitiye”.

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Serge Brammertz, aherutse kuburira abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha, ko nabo bazafatwa bakabiryozwa nubwo byafata imyaka myinshi. Hari nyuma y’uko Kabuga Félicien atawe muri yombi nyuma y’imyaka 26 ashakishwa.

Muri Zimbabwe bivugwa kandi ko ariho hari Protais Mpiranya ushakishwa n’ubutabera nawe uri mu bari ku ruhembe rw’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru y’aho aherereye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kuvuga ko urugamba rwo gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, “ruhoraho” ndetse ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na leta z’ibihugu bitandukanye binyuze mu masezerano bifitanye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1144 mu bihugu 33. Harimo ibihugu byagiye bikurikirana abo bantu, nk’ibimaze gukurikirana 23 baburanishirijwe aho bahungiye, n’ibindi byohereje mu Rwanda 24 akaba ariho baburanishirizwa.

Inkuru bifitanye isano: Muhire uba muri Zimbabwe yaba ariwe “Nterahamwe” iri kuri iyi foto?

Iyi ni yo foto bivugwa ko ari iya Muhire Ramadhan uba muri Zimbabwe
Iyi foto bivugwa ko uyu muntu ufite umuhoro ari Muhire Ramadhan ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amazina ya Muhire agaragara aho afite ububiko bw'ibicuruzwa bye mu Mujyi wa Zimbabwe
Iyi ni imwe mu modoka za Muhire zikoreshwa mu gutwara ibikomoka kuri Peteroli muri Afurika y'Epfo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habineza Samuel 2020-05-26 03:38:59

Njye nuko ntibika isura ya Muhire neza kuko nari nkiri muto. ariko njye Muhire twaramusuye ari kuri pasika1994 nsanga afite umuhoro mushya utyaje kuri poncese uri ruguru y’igitanda cye.mubajije icyo azawukoresha kandi aba mu mujyi ,ambwira ko hari icyo azawukoresha nyuma ya 2 semaine kandi hashize igihe gito genocide ihita itangira.

2
Mwuzukuru 2020-05-25 05:48:58

nimurenganure uwo mugabo appolinnaire muzamukoreho indi nkuru ibivuguruza niba koko ab’i Muhanga bamuzi ko arengana,naho uwo Muhire uba zimbabwe tubwire inzego zibishinzwe zohereze impapuro zimuta muri yombi

3
kibazo 2020-05-25 00:00:52

Buriya uriya muntu ugite umuhoro wamwongeraho imyaka 26 nkishize jenocide ibaye akaba asa nk’uriya ufite amataratara mu mutwe?

4
Etienne 2020-05-23 06:30:59

Niwe nta kabuza...ndabona yarabyibushyeho. None Zimbabwe irabura iki ngo imufate? Inafatire imitungo ye!!

5
@gahima 2020-05-23 05:43:39

Uti "Gufotorwa ufite umuhoro bihuriye he no kwica abantu?".
Ibyo rwose byakorerwa itekinika mu minota itanu. Iyo ni tekinika ya toto.
Ni aho rero iby’iwacu bibera bibi. Gushinja umuntu icyaha, uzi neza ko ari umwere.
Niba yaricanye agomba kubihanirwa. Ariko na none niba azira umutungo we, byagombye kudutera isoni nk’abanyarwanda.
Weekend nziza.

6
@gahima 2020-05-23 05:43:39

Uti "Gufotorwa ufite umuhoro bihuriye he no kwica abantu?".
Ibyo rwose byakorerwa itekinika mu minota itanu. Iyo ni tekinika ya toto.
Ni aho rero iby’iwacu bibera bibi. Gushinja umuntu icyaha, uzi neza ko ari umwere.
Niba yaricanye agomba kubihanirwa. Ariko na none niba azira umutungo we, byagombye kudutera isoni nk’abanyarwanda.
Weekend nziza.

7
Bunani 2020-05-23 05:35:03

Banyamakuru beza ba IGIHE niba koko mwagiye musoma ubuhamya bwavuzwe na benshi,nimushake uwo musaza bivugwa ko yasobanuye ibyuwo muhoro kandi ko atuye i muhanga,mumushake mumuganirize muganirize nubuyobozi nabahatuye ba kera babahe ukuri tukumenye,kandi izaba ari inkuru nziza pe,Murakoze

8
Migambi 2020-05-23 05:24:10

Niba koko abazi bano bagabo bombi ko batandukanye kandi ko nta cyaha bakoze byaba ari ukubaharabika,birasaba ubushishozi

9
lg 2020-05-23 04:29:33

Justin jya utanga igitekerezo.nawe ubanje gutekereza ngo baramushakira ibyaha cyangwa imitungo ye !!!wowe se urumva imitungo ye arinde uyikuyeho! uretse nokuba atari mu Rwanda kuko nicyo kitwazo abantu biha nkaho imitungo ituma umuntu akora . ibyo yashaka byose barashaka umwicanyi niba atariwe siwe niba ariwe siwe munyarwanda wumukire uba hanze ikirebwa simitungo numuntu aliwe akagezwa hano ikigaragara nuko uvugwa ntamitungo anagira.hano uko agaragara.icyo gihe haba uko asa haba uko yambaye.niba uyu uvugwa atariwe afite u munwa wo kwivugira ntimuli abunganizi be ndabona benshi bahagurutse

10
Ivan Ndongozi 2020-05-23 04:21:54

Ariko murasetsa umunyarwanda wese ukize urihanze yaricanye aya mafoto ntabwo ari umuntu umwe kabisa hhhhhhh

11
martin 2020-05-23 04:14:19

biroroshye muzaperereze aho yabaga muri jenoside muhahuze n’aho yafotorewe afite umupanga gusa ashobora kuvuga ko yawutemeshaga ibiti mugomba no kwerekana ko yishe abantu ubucamanza buragora dore nta nambaye imyenda ya CDR wenda

12
martin 2020-05-23 04:14:16

biroroshye muzaperereze aho yabaga muri jenoside muhahuze n’aho yafotorewe afite umupanga gusa ashobora kuvuga ko yawutemeshaga ibiti mugomba no kwerekana ko yishe abantu ubucamanza buragora dore nta nambaye imyenda ya CDR wenda

13
Eric 2020-05-23 03:20:35

as MOSSAD please!!

14
Africa 2020-05-23 00:56:08

Sha utwiso niwe pe

15
Kabalisa 2020-05-22 23:21:52

Hey? Commentaire yanjye ko mutayishyizeho?

16
Gwiza 2020-05-22 18:15:59

Murarwaye si gusa, ikindi kandi murababaje. Aho mwahagurutse ngo mukore muririrwa mushaka gutungwa n’ibyuya by’abandi...., Ingaruka yabyo ntizatinda

17
Kabwana 2020-05-22 17:38:31

Abazanye iyo dosiye niba bakorana ninzego ziperereza babirukane.iyo foto yafashwe muri 1994 uyu mugabo yari afite nkimyaka 30-40 ukongeraho ko bitewe na rang social igaragara hariya hejuru yari aciriritse cyane bivuzeko yageze Zimbabwe n’amaguru arorongotanye hose muri Kongo kuko hari nabageze centrafrica bakongera kumanuka namaguru bakagera iriya hepfo ibyo bise inzira ndende itazibagirana.Ndumva abashaka uyu mugabo bakoresha izindi nzira.

18
Kalissa 2020-05-22 17:09:37

Urebye Aya mafoto ya Ramadhan arasa, ariko birasaba nanone ubushishozi mu iperereza harebwa niba ariwe neza kuko abanyarwanda ni uko hari igihe twari twarabaye nk’amashitani kuko sinavugako twaba twarabaye nk’inyamaswa kuko ntayo ndabona yica umwana wayo ,iy’ibyara cg bivukana ubundi turasa bamwe na bamwe, gusa uriya muhoro uwari uwufite biragaragara ko Hari mugihe cya genocide kdi yari intwaro gakondo aramutse ataranawutemesheje abantu yaba yarari kumwe n’abicanyi ,usibye ko ibyaribyo byose aho yabaga I Kibungo hava ubuhamya bwe neza bityo ukuri kukajya ahabona.

19
Gogos 2020-05-22 17:08:36

Ariko se muba muri mu biki ?

Yabawe cg ntabewe,

Umuntu wese uziko yakoze Jenoside byamubera byizi yigaragaje agasaba imbabazi kuko yakoze amahano.

Atari ibyo abo bantu bose, aho bihishe hose, amafaranga yose cg imitungo bafite, ubutabera buzakomeza kubakurikirana.

Nta mpamvu rero yo kwihishahisha kuko bazafatwa byanze bikunze, ni ikibazo cy’igihe gusa.

20
Karinijabo john peter 2020-05-22 16:52:25

Bavandimwe ngentuyehano ikibungo nihonavukiye niho iwacu ndagirangombwirigihe mbereyoguharabikumuntu mujyemubanzamubaze neza uyusimuhire kandi nikibungo ntahantu hamezehatyo nibaramafranga mushaka ayakundakubi ntiyayabaha muzabaze kera twatwaraga taxi twese ndamuzi yaryagarimwekumunsi nahubundi muramurenganya harabakozibyaha benshi mutavuga mukavuginzirakarengane cg muzirabafite cash

21
Kabalisa 2020-05-22 16:26:39

Yooooo! Yemwe yemwe iki ni ikinyoma kimwe kitagira izina n’ibara! Akarengane ka Appolinaire w’i Muhanga karototera Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe. Dore uko ukuri kumeze. Uyu musaza ugaragara afite umuhoro ni Appolinaire bita Kaguru kuko acumbagira atuye i Ruli mu mumugi wa Muhanga (Gitarama). Ni umuturage utifashije, atunzwe no guhinga no kugenda mu ngo abaririza abafite ibijerekani n’amasafuriya byatobotse akabisana, ni uko abayeho. Ubukene ntibumubuza kuba intangarugero, indakemwa ndetse n’umukiritu, dore ko muri kiliziya gatolika yo mu Ruhina ari mu bashinzwe umutekano, kuyobora abakirisitu, kubereka ibyicaro mu kiliziya ku cyumweru no ku minsi mikuru. Ni inshingano ihabwa umukirisitu mwiza kandi w’umukorerabushake. Mu 1994 yasohotse iwe mu rugo agiye mu mirimo mu murima we yitwaje umuhoro nk’uko agaragara ku ifoto aho yari ageze mu Cyakabiri ku muhanda wa kaburimbo, imbere y’inzu y’ubucuruzi ubu irimo boutique na farumasi ahateganye na Bar Zenith yo kwa Muganza. Kuri iyo foto inzu igaragara ni ya Twagirumukiza Vianney mwene Gahirima. Appolinaire yarahageze ahasanga abasirikari b’Inkotanyi bahahagaze barikumwe n’abazungu, baramuhagarika bamuganiriza neza ababwira ko ari kujya mu murima, baranamufotora dore ko ntaho yari guhera abyanga, nyuma baramureka arikomereza aragenda. Haciye iminsi yaje gutungurwa n’uko hari abamubwiye ko babonye ifoto ya kuri televiziyo, ndetse no ku nzibutso bivugwa ko yari Interahamwe yakoze ubwicanyi muri jenoside. Yatakambiye ubuyobozi bunyuranye asaba ko ifoto ye itakomeza gukoreshwa ityo, biba iby’ubusa ahubwo aza gutumizwa n’urukiko Gacaca rwakoreraga ku biro by’umurenge wa Shyogwe. Yisobanura imbere y’inteko y’urukiko, atanga n’abagabo benshi bari bahari babonye afotorwa, ataha yizeye ko noneho agiye guhabwa uburenganzira bwe. Kugera ubu byaranze kuko iyo foto iracyakwirakwizwa ngo yari Interahamwe ngo iyo foto yafashwe ari mu gikorwa cy’ubwicanyi. Bamwe mu bari bagize inteko y’urukiko Gacaca yatumije Appolinaire akaburana iyo foto ni aba bakurikira:1. Mukayisenga Aurelie wari umwarimukazi, ubu ari muri pansiyo, 2. Murererehe Mediatrice dukunze kumwita Mama Aimee, yari umwanditsi w’inteko, 3. Fideli wigeze kuba umugenzacyaha tumwita Papa Nyampinga, 4. Esperance afite umugabo w’umusirikare muri RDF witwa Gaston, n’abandi ntibutse. Ntibyumvikana uko iyo foto ya Appolinaire w’i Muhanga igerekwa kuri Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo. Nibamushakire ibindi bimenyetso, naho iriya foto ntizamuhama, nyirayo arahari ntayihakana kandi afite ibimenyetso by’uko yafotowe. Birababaje.

22
patelo 2020-05-22 16:11:11

Hahahah. ariko noneho igihe namwe mutangiye kujya munsetsa. ubu mwicaye muritegereza musanga aba bantu ari bamwe. ntibanasa. reba iyo minwa umwe afite muremure undi afite mugufi wikunje. ubu weho waba warishe abantu kuriya wagera hanze ntyhinduzi izina. mwitonde mutaba muri kuvangira umugabo ufite abana nkabo mufite. mukaba murikumwita interahamwe wenda atri umunyarwanda cyangwa se harinabo yarokoye.

23
gahima 2020-05-22 15:37:12

Reka tuvuge ko uri kw’ifoto ariwe da, nonese kuri iriya photo aho bigaragara ko ari kwica abantu nihehe? Gufotorwa ufite umuhoro bihuriye he no kwica abantu?

24
tim 2020-05-22 14:09:12

Uwo Muhire agomba gufatwa kabisa. Ariko abo bantu ntabwo basa. Ntabwo ari umuntu umwe.

25
Havugimana 2020-05-22 12:30:22

Buriya "Muhire" yanze gutanga kimwe mw’icumi.
Ni ukuvuga umusanzu.

26
Kazungu 2020-05-22 11:07:43

Ahubwo abariguhakanako atariwe Ni abafatanyije nawe ubujyizi bwanabi.kuko kuvugango cyiriya jyihe ntiyaba yarafite 24years, impamvu yagaragaraga ko akuze namaraso yirirwaga yiyuhajyira yinzirakarengane ,numutima mubi wokumara abantu. None ubu ararya neza aratuje ntacyibazo afite.naho kubawe rwose niwe pe.

27
irene 2020-05-22 10:27:25

uwo mugabo ndamuzi cyanee inaha muri ZIMBABWE iwe hakunzwe kubera inama yabarwanya ubutegetsi bwo Mu Rwanda , niyo yamenye ko waturutse mu Rwanda uruwo mubwoko bw,abatutsi ntiwaharara aracyafite amacakubiri yingengabitekerezo ya Genocide cyane , gusa inaha i HARARE habya ruswa cyane sinziko zimbabwe yabamuha kdi numwe mubanyamahanga batuye ino w,umukire cyanee, yemwe ntawe muzabasha afite akantu rwose nimushaka mwicecekere zimbabwe niye rwose ayifite mubiganza byiwe .

28
Gahongayire 2020-05-22 09:23:01

Ndabona uyu Muhire we adasaza muri 2025 muzamutwereka ari uruhinja!! Murabona koko aya mafoto araho ahuriye?

29
Muneza 2020-05-22 09:19:47

Ikibazo si amafoto cg ibyo yashinwa, ikibazo ni amafaranga afite!!cfr Afandi Kabarebe

30
kalisa 2020-05-22 07:27:18

Ariko mwaretse guta umwanya kiriya gihe i photo yaho ntanubwo yabaga isa na nyirayo bari barahindanye ...ntagendeye ku maragamutima ndabona bishoboka ko ari umuntu umwe ,,utwiso, izuru, forme y’umutwe, imisaya umwe yari akinanutse undi yarakuze aranabyibuha....Gusa twirengagije iby’i photo niba hari ibyaha bihama uwo Muhire bitari ibihimbano azafatwe ahabwe ubutabera,...i photo siyo twagombye kugira debat, ahubwo muri dossier ye harimo iki? yakoze iki? ashinjwa na bande ...Peace to Rwanda

31
Innocent 2020-05-22 06:00:10

Sha keretse niba yaribagishije iminwa tu naho ubundi ndabona atari we. Ukurikije n’imyaka ishize wabona ko muri 94 uriya mugabo yari mu myaka nka 40

32
Ngango 2020-05-22 03:38:21

Ese haba hari ikindi gihugu abaturage bacyo bahigana nk’uko Abanyarwanda bahiga abandi ? Iki ni ikibazo.Bishobora kuzagira ingaruka z’igihe kirekire

33
kalimba 2020-05-22 02:56:31

Oya niyo yaba artiuwe mwaba mwishe iperereza. Uyu mugabo ufite umuhoro kumyaka ye ya kiriya ingana na 24 ntibishoboka. aha ni mukuru ubu yakabaye ari umusaza kuko iyi ivuye zimbabwe aracyari muto. Bitonde

34
Ntibyoroshye!! 2020-05-22 02:49:58

Banyamakuru namwe basomyi rwose mureke kujya mutwarwa n’amarangamutima! Njye uwo Muhire simuzi ariko uku mbona ayo mafoto abiri mwagereranyije ndabona ari abantu babiri batandukanye. Barahabanye pee!! ijana ku ijana. Ikindi nuko mwigeze kuvuga koiriya for ya mbere yafotorewe i Kibungo kuri economat. Siho rwose kuko ho ndahazi cyane ahubwo hagaragara nko mumajyepfo n’ikimenyimenyi hari abazi uwo muntu i Muhanga banaturanye nawe yewe mu gihe cya gacaca akaba yanarisobanuye kuriyo foto. Mushakishe uwo Muhire muvuga ariko mudashatse kwifashisha ifoto itariyo.
Mureke kuganzwa n’amarangamutima atarimo ukuri. Soyez prudents.

35
Rukaburandekwe 2020-05-22 01:48:43

Iriya foto y’umuntu ufite umupanga biragaragara ko ari umuntu mukuru uri mumyaka 40, ntabwo byashoboka ko nyuma y’imyaka 20 yaba asa kuriya, aba bantu ntaho bahuriye rwose

36
aime 2020-05-22 01:26:44

Afande Kabarebe yarabivuze,bageze iyongiyo barakora cyane none nibo bafite economy yaho yose,nukubashakisha bakagezwa imbere y’ubutabera.

37
Musema 2020-05-22 00:41:40

Uriya muntu mubugako ari Muhire n’uriya fite
mipanga ntaho basa mushishoze neza jye nize bya mafoto ningenzura investigation of fhoto
Mushishoze ntimuhubuke peee!

38
Ndekezi 2020-05-22 00:08:12

Ramadhan ubwo si umusilamu ra!!!

39
Gakwaya 2020-05-21 23:35:52

Nonjyeye gushimira igihe ,kumakuru meza mukomeje kutujyezaho.nanjye mbahano Zimbabwe,amakuru ariguturuka munshuti ze zahafi nuko imitungo imwe nimwe yatanjyiye kuyandikisha kumugore we nabana. Ahubwo akurikiranwe imitungo ye ifatirwe isubizwe murwanda, kuko niho yayibye amaze kwica inzirakarengane. Isubizweyo izafashishwe abo yajyize imfubyi nabaphakazi ba genocide yakorewe abatutsi.

40
Justin 2020-05-21 23:14:44

Muramushakira ibyaha yakoze, cyangwa umutungo afite?

41
Shishoza 2020-05-21 23:07:42

Ikiza ni ukumenya gushishoza. Ngo Muhire ubu uri kuri iyi photo yaba afite imyaka 50. Bivuze ko 50-26=24. None se buriya koko uriya ufite umuhoro yarafite imyaka 24 yonyine 1994? Uwabitekereza gutyo yaba ayobowe n’amarangamutima.

42
mirindi 2020-05-21 22:37:42

ntago ariwe pee,ibyo babyita ishyari no gushaka kwigarurira buri wese,utemeye agahimbirwa ibyaha.

43
Robert mwiza 2020-05-21 20:55:20

Ariko Kajuga Robert;wari president w’interahamwe kurwego rw’i gihugu ko ntajya numva ashyirwa kuri list yabaruharwa? Yarafashwe? Or not!!

44
Tuza 2020-05-21 17:32:17

Ibi bimaze iki ko Zimbabwe itari kure, interpol ni ko kazi kayo
Ikindi kwerekana umuntu ikamyo bishatse kuvuga iki?
Mureke amatiku , ikindi kugira umuhoro ntago bivuze kwica kuko abayitunze ni benshi

Ntabwo twabuze abashinja abantu kuburyo igihe mugiye kuzajya mutuzanira amafoto, Zimbabwe habayo abanyarwanda benshi

45
Mugasa 2020-05-21 16:03:15

None se Ramadhan na Ramazani haraho bihuriye?

46
Ff 2020-05-21 16:02:03

Ndabona badasa rwose pe! Ubundi se mwamenya mute ko ariwe mudapimye DNA koko?

47
bebe 2020-05-21 15:46:39

Wabona ari we kuko kariya kantu kaba ku kananwa burya ntikajya gapfa kugenda.Bazabikurikirane neza

48
Bebe 2020-05-21 14:37:15

Ariko ikibazo ndumva kitaba amafoto ! Kereka niba nta bimenyetso byo kumushinja/abamushinja bahari hakaba hakwifashishwa iriya photo. Naho ubundi niba icyaha cyarakozwe n’uwagikoze akaba azwi Aho ari yakwegerezwa sentare akabazwa ibyo yakoze

49
Africa 2020-05-21 14:33:57

Merebe kurutwo twiso ni we pe,

50
Africa 2020-05-21 14:28:32

Merebe kurutwo twiso in tumwe pe

51
Jigiri 2020-05-21 14:17:30

Iriya kamyo bayifatire ubundi we bamugumye iyo ishyanga atazatuzanira covid-19.

52
Safi 2020-05-21 14:10:03

Ndabasuhuje bavandimwe nagira ngo mbakure mu rujijo uwo mugabo ufite umuhoro yitwa Apolinaire turaturanye I Muhanga ni umusaza umugaye wabuvukanye iyo foto yayisobanuye ho
muri gacaca ,ibindi aho kugirango ngire ibyo muvugira igihe com kizanshake mbahuze babashe gutandukanya abo bagabo babiri

53
bimawuwa 2020-05-21 14:04:58

uyo ntanubwo nahakana ko atayikoze bamuzane aburanishwe nabo yahigaga..musenzi interahamwe gusa.

54
Paprica 2020-05-21 13:34:32

Ntabwo ariwe. Uriya wa 1994 afite izuru rito, iminwa miremire mubutambike, na geometry yumutwe....urebye ka fistance hagati yamaso, amaso kukananwa, njye ndabona atariwe.

55
Kabela Victor 2020-05-21 13:22:19

Birashoboka nkuko le contraire n’est pas àécarter kuko kuruhande rwanjye nkoresheje un logiciel de comparaison de deux photos, gusa binyeretse ko ari abantu 2 batandukanye .Il y a des logiciels informatiques sur la pixellisation pour comparer les pixels.
Uwabishobora nawe yagerageza urujijo rukavaho.

56
Gabiro 2020-05-21 13:22:15

Uyuwe yafashwe byarangiye inama nuko yakwizana agasaba Imbabazi naho ibyo bavugako atariwe sinzi ukobareba ! Naze kuko nubwo yakwihisha kajana na kabuga
Yagaragaye .

57
Muco 2020-05-21 13:20:00

Ni uko turi muri Afurika nyine! Muri Israel, ntabwo bakora gutya. MOSAD ni yo ikora, nubwo waba munsi y’ibuye bashyirwa bagukuyemo, naho ibyacu ni ugukorera mu bitangazamakuru nkaho nta nzego z’iperereza tugira???!! Ubu se ntahita yigendera/arigita?? Dukwiye kugira imitekerereze ihuye n’ikinyejana turimo kabisa cg se dusabe umusada MOSAD cg CIA cg KGB niba twe bitunaniye!

58
Tro 2020-05-21 12:55:39

Ndabona ari abantu babiri badasa pe.

59
lg 2020-05-21 12:52:38

Leta nikore i bishoboka byose kugirango akurikiranwa . Leta ifite ubushobozi bwo kubisaba bitabaye ibyo abahagarariye igihugu cyacu muli ibyo bihugu uwo mubano uba ntawo.mugihe abicanyi bidegembya iwabo bakora bacuruza ibyo basahuye abo bishe nibimenyetso nkakiriya bihari umuntu azwi nabose.umubano ntacyo waba umaze.batagiye bafata abo bose bahari*

60
Nzabafata 2020-05-21 12:42:02

Na wa wundi wahimbye "NTA MPONGANO Y’UMWANZI" ari hano muri Kigali, niyibwirize yishyikirize ubutabera bataraza kumuyora

61
Harerimana Pierre 2020-05-21 12:12:32

Kombona amasura atandukanye si

62
mbadjos 2020-05-21 12:06:11

Cyakora iriya shati y’amaraso yamuguye neza imutera ishaba.

63
Munezero 2020-05-21 12:06:03

Ubu atangiye kuzira amakamyo ye iyo ataza kugira amafranga ntimwari kumuvuga, kugira umuhoro bivuga kwica abantu? Kuki uwamufotoye icyo gihe atamufashe? Wasanga ari Kabuga wamuhaye umuhoro.

64
pie 2020-05-21 11:50:17

Yarakize Bambe!!!

65
Ottovordegentschenfelde 2020-05-21 11:43:52

Uyu niwe cyane ...
1.uriya murongo uraho izuru rye rirangirira ntiwigeze uhinduka.
2.ukuntu ubwanwa butamirije umunwa we wo hejuru bwari bumeze muri za 94 nikimwe neza neza.
3.ijisho rye ryibumoso ryo riracyari rito neza neza nkuko yarameze cyera....Gusa amazuru ye yaje kuba manini mo ukuntu.

66
Eye see 2020-05-21 11:34:48

Amazuru n’iminwa ntibihura...Gusa uhuje igihagararo nimyaka ishize birahura.

67
Ahmad 2020-05-21 11:27:25

Hari ikoranabuhanga ryitwa Digital image forensics iyi ni Technique yifashishwa mugupima niba koko amafoto ari ayumuntu umwe, Nkurikije ibyo mbona kuri iyi photo ndabona bano ari abantu babiri batandukanye. Iminwa ntago ihura. I mean, iminwa iratandukanye. Ntago ari iyumuntu umwe !

68
Nkusi 2020-05-21 11:26:53

mukurikirane neza niba ariwe Koko azaryozwe amaraso y’inzira karengane yamennye, nundi wese wamennye amaraso atariho urubanza muri kino gihugu igihe cye nikigera afatwa tu,aho yaba abunda bunda hose azafatwa byanze bikunze.

69
Hamza 2020-05-21 11:01:16

Bamufate byihuse. N’uriya muhoro afite mu ntoki biragaragara ko wavuye muyo Kabuga yaguze jenoside yakorewe abatutsi ijya gutangira.

70
Ngendandumwe jmv 2020-05-21 10:58:31

Aribeshyatu. Icyahacyajenoside ntigisaza azabiryozwa nakabuga yarafashwe nawe abetayari

71
Kennedy 2020-05-21 10:54:08

Izi nkoramaraso zigomba gukurikiranwa, zigafatwa zikanaryozwa ibyaha zakoze, aho zaba ziri hose!

72
HARAMBEE 2020-05-21 10:45:37

nta hantu bahuriye na gato.mujye mugabanya kugenda ku bantu.ni ishyari riri kubarya.

73
Hakuzimana sylivain 2020-05-21 10:43:05

Ubwo uwo Muhire ibye ko numva birimo urujijo azafatwa ate?

74
X 2020-05-21 10:41:09

Birasaba abahanga mu gusesengura amafoto! ko mbona uba muri Zimbabwe afite iminwa idahuye neza n’iy’iyo nterahamwe iri ku ifoto yo mu 1994!

75
Rugambage 2020-05-21 10:33:20

Ntaho bahuriye kabisa! Imyaka 26 ni myinshi.

76
#gukunda igihugu# 2020-05-21 10:04:56

ubu imbaraga yakoresheje atema abantu iyo azikoresha atema ubukene aba yituriye mugihugu cyamubyaye nta kibazo none ubu niyo yaba ntakimukomanga aho ari hose amenye ko kumena amaraso y’umuntu ukumva ko bizarangirira aho ntibibaho.bizamukurikirana mpaka kandi igihe nikigera nawe azashyikirizwa ubutabera. ubu kubera iyi foto wabona yaratangiye kujya yihishahisha. ahubwo inzego z’igihugu zifanatanije na intelpol babirebe ashyikirizwe ubutabera.
jenoside yakorewe abatutsi muri 94 yabaye amanywa ava ibyo yakoze azabiryozwe ntaho azabihungira.

77
zero 2020-05-21 09:53:29

niwe sha, gusa nuko aho yaratarabonakantu

78
Kpatrick 2020-05-21 09:49:27

Bavandimwe mwaretse aya mateshwa niba hari ibyaha yakoze nabibazwe bitarinze kujya mu mafoto ataraye ngo birusheho kumvikana. Ikindi sinumva icyaha cye aho gihuriye n ikamyo yaba atunze. Ibi bigenda bitesha agaciro Icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi kuko biba bitangiye kugaragara ko turi kujya mu mitungo kurusha ubutabera.

79
Rurangwa 2020-05-21 09:47:38

Umva aya mafoto arasa.uyu muhire uri mumurima afite nka 55 hariya afite umuhoro yarafite muriza 30 cg 28 urebye niwe pe.icyo gikapu niho yakuye ubwo burundi .ambassdeur musoni .nadufashe.hariya hakora ikwaca.ashobora guhita aburira kongo.

Kwamamaza