IGIHE

Guverinoma yatanze icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro ku masoko

0 8-02-2023 - saa 13:22, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize warangiye bizamutseho 13,9%.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ivururwa ry’ingengo y’imari, yongereweho miliyari 106,4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022 ugereranyije na 21,7% mu Ugushyingo 2022.

Ni ibibazo byakomeje n’ingaruka za COVID-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, bihurirana n’uko urwego rw’ubuhinzi rwagize umusaruro muke bitewe n’igihembwe cy’ihinga cya 2022A kitagenze neza, kubera ibura ry’imvura mu bice bimwe bw’igihugu.

Ibiciro ku masoko byazamutse ahanini bitewe n’ibiciro by’ibiribwa, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ibikomoka kuri peteroli ndetse na gaz, byazamutse cyane ku masoko mpuzamahanga.

Dr Ndagijimana yagize ati "Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama - Ukuboza 2022 yageze ku gipimo cya 13,9%, icyakora ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022."

"Ibicuruzwa bimwe nk’umuceli, ibishyimbo, inyanya, amavuta yo guteka, byatangiye kumanuka. Twizeye ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2023A na cyo kizagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko, by’ibiribwa."

Igipimo fatizo cy’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda kibarirwa kuri 5%, naho ictyo hejuru cyane ni 8%.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza