IGIHE

Gutwika umurambo, uburyo butavugwaho rumwe mu Rwanda bwitezweho igisubizo (Video)

0 16-05-2024 - saa 12:20, IGIHE

Hashize iminsi hari impaka mu Banyarwanda, zahereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku bijyanye n’ubwitabire bwo gutwika imirambo mu Rwanda aho kuyishyingura mu buryo busanzwe, hagamijwe kubungabunga imikoreshereze myiza y’ubutaka.

Gutwika imirambo hashize imyaka icumi byemewe mu mategeko y’u Rwanda ariko ababyitabira ni hafi ya ntabo kuko mu muco nyarwanda bitarumvikana neza.

Abashyigikiye ko byatangira gukoreshwa, bagaragaza ko ari bwo buryo bwiza budasaba ubutaka bunini, kandi ntibuhende abasigaye nk’uko bigenda ku marimbi asanzwe.

Impaka zirakomeje ndetse bigaragara ko zidateze kurangira ubu. Ikituzinduye ubu ni ugusubiza iki kibazo: Ubundi aho gutwika imirambo bimenyerewe, bigenda gute?

Kurikira icyegeranyo

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza