IGIHE

Gusenya FDLR, ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, amabuye y’agaciro…Nduhungirehe yasobanuye ibyabereye i Washington

0 1-07-2025 - saa 11:31, IGIHE

Ubwo yakiraga ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC, Perezida Donald Trump yagarutse ku mpamvu amasezerano y’amahoro yasinywe ari intambwe ikomeye, avuga ko ibihugu byombi bikwiriye gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze igihe.

Ati “Urabizi, barwanye imyaka myinshi. Kandi hakoreshwaga n’imihoro. Ni ubugome bukomeye. Ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi, bagiye kugira amahoro, ni intambwe ikomeye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagarutse ku rugendo rwo gusinya ariya masezerano, anavuga n’ibikurikiyeho bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Ni mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Nduhungirehe yabajijwe uko byari bimeze ku wa 27 Nyakanga ubwo hasinywaga amasezerano, aho ku maso yasaga n’ufite akanyamuneza, abazwa niba ariko byari biri koko.

Ati “Yego, kuko ni amasezerano y’amateka ashobora gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka 30. Ni byo koko, hashize igihe habaho ibiganiro byinshi by’ubuhuza ndetse n’amasezerano menshi yagiye asinywa.”

“Kuva intambara ya kabiri yo muri Congo yarangira n’amasezerano y’agahenge ya Lusaka mu 1999, nibura ntihabuze amasezerano nk’icumi yasinywe, ariko make cyane ni yo yashyizwe mu bikorwa. Ubu turizera ko, ku nshuro ya mbere dushobora kubona igisubizo binyuze mu buhuza bw’Abanyamerika n’uruhare rwa Qatar.

Nduhungirehe yavuze ko icyasinyiwe i Washington “ni intambwe ya mbere, ni amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC” mu gihe “Ikibazo kijyanye na AFC-M23 kizaganirwaho i Doha hamwe na Leta ya Congo”.

Yabajijwe impamvu avuga ko hashize imyaka 30 hari intambara, niba bitumvikana nk’aho u Rwanda na RDC bimaze icyo gihe bihanganye.

Ati “Oya na gato. Ahubwo, ni imyaka 30 hari umutwe witwa FDLR. Ni umutwe w’abagize uruhare muri Jenoside, wishe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wakomeje gufashwa, gutungwa no gushyigikirwa n’ubutegetsi butandukanye bwa Congo, kandi inshuro nyinshi wagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda… Ni yo mpamvu twagiye dushyiraho ingamba z’ubwirinzi, kandi kurandura burundu abarwanyi bawo ni kimwe mu by’ingenzi biri mu masezerano ya Washington.”

Kimwe mu bintu byagarutsweho cyane mu gihe cy’aya masezerano na mbere yayo, ni ibijyanye n’ingamba u Rwanda rwashyizeho z’ubwirinzi. Leta ya Congo ibyita ko ari Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwayo ariko rwo rugasobanura ko ari ingamba zigamije kurinda imipaka y’u Rwanda.

Nduhungirehe yabajijwe igihe izo ngamba zizaviraho, ati “Ndabashishikariza kongera kureba mu nyandiko ya Conops (Concept des opérations) yemerejwe mu biganiro bya Luanda ku wa 31 Ukwakira 2024. Iyo nyandiko isobanura neza ko kurandura umutwe wa FDLR ari byo bizatanga inzira yo gukuraho ingamba zacu z’ubwirinzi. Amasezerano twasinye i Washington nayo ntacyo atandukaniyeho n’ibyo.”

Yavuze ko amasezerano ya Washington agena ko kugira ngo ingamba ziveho, bigomba guterwa n’uko FDLR yasenywe. Yavuze kandi ko ari inshingano z’impande zombi kugena uburyo bukwiye kandi buboneye bwo kurandura FDLR.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe aganira n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio

Nduhungirehe yongeye gukurira inzira ku murima abibwira ko u Rwanda rushobora kuganira na FDLR, ati “ Mbisubiyemo: FDLR igomba kurandurwa. Ni umutwe wakoze Jenoside wishe abarenga miliyoni mu gihugu cyacu. Ni umutwe ushyigikiwe na Leta ya Congo, ndetse zikanashyirwa mu ngabo za FARDC [ingabo za Leta ya Congo].”

“Ntabwo ari twe twenyine tubivuga n’imiryango mpuzamahanga irimo n’Umuryango w’Abibumbye warabigaragaje. Ni ukurandura FDLR bizatuma dukuraho ingamba zacu zo kwirwanaho.”

Ku bijyanye n’igihe ibiganiro byamaze

Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Nduhungirehe niba igihe cy’ibiganiro kitari gito cyane ku buryo ku ngingo zimwe na zimwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba yarashyize igitutu ku mpande zombi.

Ati “Oya na gato. Iminsi itatu yose twamaze i Washington twagiranye ibiganiro birambuye, ingingo ku yindi, igika ku kindi no kugeza ku kitso n’utudomo. Kandi mbere yaho, hari harabayeho kohererezanya ubutumwa binyuze kuri email.”

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro

Amasezerano ya Washington arimo n’igice cy’ubukungu, aho ibihugu byombi byemeranyije ku guteza imbere imishinga ibyara inyungu ifitiye abaturage akamaro. Nduhungirehe yabajijwe niba hari ibigo by’Abanyamerika bizajya bikura amabuye y’agaciro muri RDC bikayatunganyiriza mu Rwanda?

Ati “Icya mbere nshaka kuvuga ni uko icyo gice cy’ubukungu, kitari kirimo mu bindi biganiro byabayeho, ariko ni igice cy’ingenzi cyane muri aya masezerano. Harimo ibijyanye n’ukwihuza kw’akarere n’ishoramari rihuriweho rizaba inyungu zituruka ku mahoro. Ibyo ni ingenzi cyane, kandi bigomba kuba ishingiro ryacu mu gukomeza kubaka umutekano n’iterambere mu karere.”

Abajijwe niba ibyo bivuze ko amabuye azavanwa muri Congo, hanyuma agatunganyirizwe mu Rwanda, yasubije ati “Ibyo ni ibisobanuro bitaranozwa neza. Bizashyirwamo mu masezerano yihariye azakurikira.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza