IGIHE

Gicumbi: Basabwe kutagira ipfunwe ryo kuganira ku byababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

0 8-02-2023 - saa 14:17, Evence Ngirabatware

Abaturage bo Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, bashishikarijwe gutinyuka ntibagire ipfunwe ryo kuganira ku byababayeho kuko ari inzira nziza yo gukira ibibazo byo mu mutwe, bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu bukangurambaga umuryango Mizero Care Organization (MoC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), bakoreye mu Karere ka Gicumbi bwo kumenyekanisha no kwita ku bibazo byo mu mutwe bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bwibanze ku bibazo abaturage bagira bifitanye isano n’ihungabana, ariko hibandwa cyane ku bibazo byo mu mutwe byibasira ibyiciro byose, kuva ku bakiri bato kugeza ku bakuru.

Umurenge wa Ruvune ni umwe mu mirenge yabayemo ubwicanyi bukabije bwakorewe abatutsi mu Karere ka Gicumbi. Abaharokokeye barishimira ko begerejwe ubufasha bwo guhumurizwa no kuremwamo icyizere cy’imibereho myiza y’ejo hazaza.

Muri ubu bukangurambaga bwatangiriye mu kagari ka Gashirira kuwa 03 Gashyantare 2023, abaturage basabwe gutinyuka bakaganira ku bikomere bahuye nabyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Murenge wa Ruvune uhasanga bamwe mu barokotse Jenoside bagaragaza ibimenyetso byo kwigunga, guhungabana, kudatekereza kuzigamira ejo habo hazaza, kuko hari abavuga ko usibye Imana nta kindi cyizere babasha kwigirira ubwabo.

Nyirantezimana Annonciata yagize ati “Hari abarokotse ubona ko bihebye, hari abasesagura amafaranga kandi bayakoreye, hari abo ubona ko bahungabanye muri sosiyete nyarwanda, hari abiyahuza inzoga, abigunze, bigaragara ko bakeneye gufashwa mu kubahumuriza”.

Umuyobozi wa Mizero Care Organization, Mizero Iréné, yavuze ko guhashya ibibazo byo mu mutwe bishoboka kandi bikiza.

Ati “Guhashya ibibazo byo mu mutwe birashoboka, kwemera gusangiza abandi umubabaro wo mu mutima wawe biraruhura, bigakiza, bikanongera ubudaheranwa cyane iyo baguteze amatwi. Ibyo nabyo ni urugamba kandi tuzarutsinda twese dufatanyije”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite, yasabye abaturage gutinyuka kuvuga ibyababayeho kuko bibohora.

Ati “Ibibazo byo mu mutwe ni indwara nk’izindi, ahubwo abafite ibyo bibazo mwe kubabona nk’abadasanzwe, tuzabaganirize bizabafasha kugira uruhare mu iterambere”.

Nyuma yo gutangiza igikorwa cyo kuganiriza abahuye n’ihungabana kubera Jenoside mu kagari ka Gashirira, harateganywa guhugura abajyanama b’ubuzima, bakabasha kumenya byimbitse uburyo baganira n’abafite ibyo bibazo, bigakomereza no mu tundi tugari tw’akarere ka Gicumbi.

Mizero yibukije abaturage ko kuganira ku byababayeho muri Jenoside biruhura umutima
Umuyobozi wa Mizero Care Organization, Mizero (Iburyo), Visi Meya, Uwera Parfaite na Oscar Beningoma uyobora Umurenge wa Ruvune bitabiriye ubu bukangurambaga
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza