IGIHE

Gicumbi: Abafite ubutaka ahahoze inkambi ya Gihembe barifuza kubusubizwa

0 29-11-2021 - saa 21:16, Thamimu Hakizimana

Abaturage batandukanye bafite ubutaka ahahoze inkambi ya Gihembe mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, baravuga ko bifuza kubusubizwa nyuma y’uko impunzi zahabaga zimuriwe mu nkambi y’i Mahama.

Abaganiriye na IGIHE bemeza ko batanze ubutaka bwabo kugira ngo impunzi zari zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibone aho gutuzwa, none nyuma y’uko zimuriwe mu yindi nkambi, bakaba bifuza gusubizwa ubutaka bwabo kugira ngo babubyaze umusaruro.

Habarurema Emmanuel yagize ati “Turabwifuza rwose kuko icyo twabutangiye cyararangiye, nibabudusubize natwe tubuhingemo kuko n’ubundi bwaba busa nk’uburi gupfa ubusa.”

Undi yagize ati “Turifuza ko badusubiza ubutaka bwacu kugira ngo natwe tubuhingemo kuko n’ubundi twari twabutanze kugira ngo impunzi zihabe rero kuba zaragiye twumva babudusubiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses, yabwiye IGIHE ko azi neza ko abaturage bari bafite ubutaka ahahoze iyi Nkambi ya Gihembe babariwe ndetse baranishyurwa.

Ati “Twasabye abaturage bafite ibibazo nk’ibyo batasobanukiwe ibijyanye n’iby’ubutaka ko bakwegera ubuyobozi bw’Akarere bukabaha ibisobanuro ku byo badasobanukiwe, ariko uko tubizi nk’Akarere hashize n’imyaka myinshi cyane Akarere kabariye abaturage mbere y’uko inkambi ihajya karabishyura.”

Yakomeje asaba abaturage bagifite ibibazo kwegera ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukabasobanurira.

Nyuma y’uko ahahoze inkambi hakozwe umuganda hakanaterwa ibiti, Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza, Ibizaba Olivier, yavuze ko ubu butaka bwasubijwe mu maboko ya Leta.

Ati “Ku bijyanye n’ikigiye kuhakorwa turaza kuvugana na Minisiteri ishinzwe Ibidukikije n’Ikigo gishinzwe Ubutaka, nibo twifuza ko batubwira ikizakurikira ariko ku ruhande rwacu ubutaka twabusubije Leta.”

Ahahoze ubutaka buriho inkambi hamaze guterwa ibiti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza