IGIHE

Gen Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Kazura wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo (Amafoto)

6 5-11-2019 - saa 22:27, Akayezu Jean de Dieu

Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yahererekanyije ububasha na Gen Jean Bosco Kazura wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu.

Ku wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda, aho yahaye Gen Kazura inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Ni umwanya yasimbuyeho Gen Nyamvumva wari uwumazeho imyaka isaga itandatu cyane ko yashyizweho ku wa 23 Kamena 2013, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga.

Kuri uyu wa Kabiri ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo nibwo Gen Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Kazura, mu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen Nyamvumba yashimiye ubuyobozi bukuru bwamugiriye icyizere ndetse n’ikipe yose bafatanyije kugera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Ati “Dufatanyije twageze kuri byinshi ariko ibiri imbere bikenewe gukorwa ni byinshi kurushaho. Ndabizeye muzagera ku ntego kuko mufite ugukorera hamwe nk’ikipe. Ndabifuriza ibyiza, mwe abayobozi n’ikipe yose ya RDF.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, Gen Jean Bosco Kazura yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kuyobora RDF nk’urwego runini kandi rukomeye mu Rwanda no hanze yaho.

Yashimiye kandi Gen Nyamvumba wari umaze igihe kuri uyu mwanya n’uburyo yaranzwe n’imiyoborere ntangarugero yatumye RDF igera aho iri uyu munsi.

Uyu muhango kandi wanahuriranye n’ihererekanyabubasha hagati ya Lieutenant General Jacques Musemakweli na Gen Fred Ibingira wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF.

Gen Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Jean Bosco Kazura wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda
Gen Nyamvumba yashimiwe ubwitange n'umurava yagaragaje mu nshingano yari afite zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo
Umuhango w'ihererekanyabubasha witabiriwe na bamwe mu bayobozi mu ngabo z'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Shema peter 2019-11-07 10:14:06

Hari ikintu kibura kubayobozi dufite usanga iyo bagiye kwandika ngo kanaka ni muntu ki? Usanga umunyamakuru yirinda kuvuga ahantu umuyobozi yavukiye, amashuli abanza aho yayize ayisumbuye nibindi kuki ibyo muduhisha abanyarwanda kandi aribwo bituma turushaho kubishimira. Ibyo banyuzemo byose nubuzima bubi banyuzemo naho bageze bitera ishema urubyiruko rubabona.Uwarwanye mu ngabo za Museveni uwize amashuli ya gisilikare mu Burundi Zaire byose ni ishema. Murakoze.

2
Ntagozera V 2019-11-06 12:42:24

Tengamara Rwanda, ibi byose tubikesha intore izirusha intambwe, imiyoborere myiza nkinkingi yiterambere niyobore rwose.

3
Ntagozera V 2019-11-06 12:42:20

Tengamara Rwanda, ibi byose tubikesha intore izirusha intambwe, imiyoborere myiza nkinkingi yiterambere niyobore rwose.

4
rk 2019-11-06 01:46:55

mwa ntwari mwe nimugende muraberewe! mwakoresheje ubuto bwanyu nezaaa! nimusorome kumatunda bana b’Urwanda! ariko akazi karacyahari,

5
fady 2019-11-06 01:00:56

Iyo team irabura CIC,,,,yicare hirya hariyaaaaaaa....hagati yayo mabendera.....ntishobora gutsindwa....natwe twese tujye inyuma....hanyuma abanzi burwanda bicwe nagahinda.....HE oyeeee!!!

6
Mugiraneza.Vincent 2019-11-05 15:45:28

twese turashima nyamvumba ntako atagize

Kwamamaza