Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura, ibitaro bya Baho International byaremeye abaturage 200 bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera bibishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu ku wa 5 Kanama 2022 nk’umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura mu Rwanda.
Byari byitabiriwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera ndetse n’Akagari ka Nyabisindu, ari naho ibi birori byabereye ndetse n’abaturage baturutse mu midugudu itandukanye igize uyu murenge.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, abakozi b’ibitaro bya Baho International ndetse n’uwari uhagarariye Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nabo bari baje kwifatanya n’abaturage mu kwizihiza ibi birori.
Muri ibi birori hatanzwe ikiganiro kigaruka ku mateka n’igisobanuro cy’umuganura ndetse n’icyo uvuze mu Rwanda.
Bizumuremyi Felix watanze iki kiganiro, yavuze ko kera kuri uyu munsi ntawahezwaga abantu bose bahuriraga ahantu hamwe bagasangira ibyo babaga bagezeho ari nayo mpamvu Leta yashyizeho umunsi wawo wihariye kuko wagize uruhare mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Kuri iyi nshuro tugomba kuganura ariko twita kuri ejo hazaza kandi tukazirikana ko buri gihe tugomba kwigira tugaharanira umurimo unoze kugira ngo hazaboneke ibyo kwishimira mu gihe hizihizwa umunsi utaha nk’uyu.”
Yakomeje avuga ko abantu bagomba kurangwa n’ubumuntu kuko ari igicumbi cy’indangagaciro zose, ubumwe n’umuco w’Abanyarwanda ari nabyo kandi biranga umunsi w’umuganura bikubahirizwa cyane iyo habayeho kwifatanya n’abataragize amahirwe yo kubona ibyo baganura.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Baho International, Lhin Pierre Rukundo, yavuze ko Umuganura ari umunsi ukomeye kuko ubu ari ikimenyetso cyo gukunda umurimo.
Yagize ati “Kweza bijyana no gukunda umurimo kuko utabona umusaruro utakoze. Iyo ukunda umurimo akenshi ntuba wikorera ahubwo ukorera igihugu.”
Yakomeje agira ati “Ku munsi w’umuganura uhereye i bwami kugeza mu baturage habagaho kwishimira umusaruro w’iby’abantu bejeje hakabamo no kuganuza abatarahiriwe n’ibihe.”
“Nk’abakorera muri uyu murenge rero tuje kuganuza abatarahiriwe n’ibihe akaba ariyo mpamvu ibitaro bya Baho International twiyemeje kurihira abantu 200 ubwisungane mu kwivuza iyi akaba ari n’intangiriro kuko hari ibindi bikorwa duteganya gukomeza gukorana n’umurenge.”
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bwashimiye inkunga ibi bitaro byageneye abaturage bo muri uyu murenge yo kubishyurira Mutuelle de Santé.
Yavuze ko ari ugufatanya na Leta by’umwihariko RSSB kurushaho guharanira ko ubuzima bw’abaturage buba bwiza.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori yagaragaje ko muri ibi bihe abantu bataganura gusa ku byo bejeje cyangwa ibyo boroye ahubwo n’umusaruro w’ibikorwa bisanzwe wagezweho ugomba kwishimirwa ndetse hakibukwa n’abatarabibonye.
Yagize ati “Tugomba kwishimira ibyo twagezeho ariko nanone tugafata ingamba z’ibyo tugomba gukora kuko tudakwiye kwirara twirengagiza ejo hazaza ahubwo dukwiye guharanira imibereho myiza n’iterambere ryacu.”
Yashimiye ibitaro bya Baho International, byaganuje abaturage bakuye mu byo bagezeho kugira ngo amagara yabo abashe kubungabungwa.
Ubu bwisungane mu kwivuza buhagaze agaciro k’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda bwishyuwe na Baho International Hospital, buzagezwa ku baturage 200 batishoboye bo mu murenge wa Remera ku bufatanye n’abayobozi babo.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye hirya no hino mu gihugu aho bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira’.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!