IGIHE

Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana

26 12-02-2019 - saa 10:06, Philbert Girinema

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda ndetse ubumazemo igihe kinini yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko.

Uyu mupadiri wari umaze igihe kinini arwaye kubera izabukuru yaguye mu bitaro kuri uyu wa Mbere. Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rwe yaraye ayamenye.

Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 na Musenyeri Deprimos ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda.

Uyu musaza atabarutse nyuma y’iminsi mike aganiriye na IGIHE, mu kiganiro kirekire cyavuze ku ngingo nyinshi zirimo imibereho ye bwite iganisha ku buryo yakuze, uko yabaye umwarimu wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse na Kayibanda Gregoire mu Iseminari.

Yagarutse kandi ku ngingo zirimo uko abapadiri b’ubu basigaye bitwara ndetse n’ibyaranze igihe cye ku ngoma y’abami.

Ni ikiganiro kirekire turi kubatunganyiriza kiza gusohoka mu masaha make ari imbere.

Ntabwo yibukaga neza umwaka yavutsemo kuko ku gihe cye batandikaga, gusa yagenekerezaga akazuga ko ari mu 1922.

Yize umwaka wa mbere w’amashuri abanza ahitwa mu Kivomo mu Kagari ka Kivomo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ajya mu ishuri ribanza rya Kabgayi ari naho yarangirije amashuri abanza.

Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi ayirangije asaba kuba Umufaratiri.

Yari aherutse kubwira IGIHE ati “Narangije iseminari nto nandikira Musenyeri aranyemerera banyohereza kujya kwiga mu Iseminari ya Nyakibanda ari naho nize filizofiya imyaka ibiri mpava banyohereza i Rambura kwimenyereza (stage) mpamara umwaka.”

Yakoreye umurimo we mu bice bitandukanye yaba mu Rwanda nk’I Shangi, Rambura, Byimana, Muyunzwe. Yoherejwe kandi kujya gufasha impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda I Mbarara

Icyo gihe Musenyeri Gahamanyi wari évêque wa Astrida (Butare) niwe wamuhaye izo nshingano. Yakomeje gufasha impunzi kugera ahitwa Nshungezi na Nakivala

Izina Musenyeri ryari iry’icyubahiro yahawe na Papa aho kuba iry’inshingano nkuko bisanzwe ku bandi.

Yari afite icyumba cyihariye asengeramo cyarimo n'imyenda ye y'ubupadiri
Buri munsi yajyaga muri Chapelle ye agasoma misa
Yari umusaza uzi amateka menshi guhera ku ngoma y'abami
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavugaga ko kimwe mu byo asaba Imana ari ukuzapfa ayikunda kandi ayizirikana
Aha niho yasomeraga misa buri munsi
Musenyeri Eulade Rudahunga yitabye Imana afite imyaka 97
Kuri Yubile y'imyaka 100 y'ubusaserdoti mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye abapadiri babumazemo igihe kurusha abandi. Aha yasuhuzaga Musenyeri Eulade Rudahunga

Amafoto: Kazungu Armand na Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Ernest udahemuka 2019-02-14 10:15:01

Rest in peace Father

2
Nz'Abo 2019-02-13 06:40:15

Imana imuhe iruhuko ridashira

3
nziza 2019-02-13 05:11:56

RIP Padiri wacu

4
turatsinze j. paul 2019-02-13 00:24:18

muse hero Eulade agiye tukimekeneye Imana Imuhe Iruhuko ridashira

5
Ubuhamya 2019-02-12 19:51:22

Uwo Musaserdoti wa Yezu, aze atubere mungoro ntawe abasize dushire ikirenge muciwe aho tuzoberwa no gusubira ku mubona mungoro kwa Data.Yezu wihebeye agusangize ubusaserdoti nawe we mu Saserdoti mukuru.

6
Nkerabigwi Felicien 2019-02-12 14:44:18

Musenyeri Eulade Rudahunga Imana imwakire mubayo aruhukire mu mahoro.

7
Ukuri 2019-02-12 12:26:01

Ruhuka neza Mubyeyi, Musaseridoti
Imirimo myiza wakoze iguherekeze
Tuzahora tukwibuka kwicisha bugufi byakuranze aho wakoze imirimo y’ivugabutumwa mu gihugu ndetse no hanze y’Urwanda Umubyeyi Bikiramariya akwakire hamwe n’umwana we Yezu Kristu

8
Ukuri 2019-02-12 12:26:00

Ruhuka neza Mubyeyi, Musaseridoti
Imirimo myiza wakoze iguherekeze
Tuzahora tukwibuka kwicisha bugufi byakuranze aho wakoze imirimo y’ivugabutumwa mu gihugu ndetse no hanze y’Urwanda Umubyeyi Bikiramariya akwakire hamwe n’umwana we Yezu Kristu

9
gatari 2019-02-12 11:41:13

RIP padiri Eulade.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.

10
HABIYAREMYE 2019-02-12 10:31:55

Nyagasani Yezu,ni wowe witorera.Uhamagara abo ushaka,ukabatuma aho ushaka.Girira ko umwana wawe ukunda yapfuye akazuka kubera ibyaha byacu,ugirire ko wahaye Ijuru igisambo,wirengagize ikibi Musenyeri wacu yagukoreye muri iyi si,maze uyu mugaragu wawe umwicaze iburyo bwawe kandi ntuhweme guha Roho ye ibyiza kuri ubu n’Iteka ryose.Mbisabye nizeye Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza