Equity Bank Rwanda Plc yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), agamije gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi mu mikoreshereze y’imari no kubafasha kubona icyo bakora basoje amasomo mu rwego rwo kubarinda ubushomeri.
Iyi mikoranire izafasha abanyeshuri ba UTAB kubona amahugurwa ajyanye n’ubumenyi bwimbitse mu mikoreshereze y’imari, gucunga neza no gutangiza imishinga yabo y’ubucuruzi, ndetse n’amahirwe yo kubona akazi ku basoje amasomo baritwaye neza, byose bakazabifashwamo na Equity Bank.
Mu rwego rwo gutuma imikoranire igenda neza kandi inyuze mu mucyo, ubuyobozi bwa UTAB buzafasha Equity Bank mu guhitamo abanyeshuri bazahabwa amahugurwa mu bitwaye neza no gufatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije.
Izi mpande zombi zizafatanya kandi mu gutera ibiti ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukiije, no kongera ubukangurambaga bugamije kurushaho kubibungabunga.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iyo ugiye kubaka ahazaza heza uhera ku bumenyi kuko iyo buhari ibindi byose bikoranwa ubushishozi, ahamya ko iterambere ryose iyo ritarimo ubwenge n’ubushishozi ridindira.
Ati “Kwigisha urubyiruko imikoreshereze myiza y’imari ni ingenzi mu kubaka ubukungu burambye. Ubufatanye na UTAB ni intambwe ikomeye mu guteza imbere impano z’abanyeshuri no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko bafatanyije na Equity Bank, bifuza gukomeza guteza imbere uburezi bugera no ku bukungu, kuko kuri ubu Isi iri mu cyerekezo cy’ubukungu bushingiye ku burezi.
Ati “Ubu bufatanye ni ingenzi kuko bujyanye n’intego yacu yo gutegura abayobozi b’ejo hazaza. Tuzatanga ubumenyi bwimbitse kandi bufatika, butuma abanyeshuri bacu bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”
Equity Bank Rwanda Plc ikataje mu guteza imbere uburezi mu Rwanda kandi buganisha ku bukungu, aho kuri ubu imaze imyaka itatu ifasha abanyeshuri babiri muri buri karere batsinze neza mu kizamini cya leta cy’amashuri yisumbuye muri buri karere ikoreramo.
Mu myaka itatu ishize ikora ibi bikorwa, Equity Bank imaze gufasha abanyeshuri bagera ku 174, aho yabahaye amahugurwa ndetse n’imenyerezamwuga bahembwa. Aba banyeshuri bafashwa gukomeza amashuri yabo muri kaminuza mpuzamahanga zitandukanye.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!