IGIHE

Engie Energy Access Rwanda yashyizeho ishimwe ku bayihuza n’abagura ibyuma bishyushya amazi

0 22-04-2025 - saa 16:05, Léonidas Muhire

Engie Energy Access Rwanda yashizeho ishimwe ry’amafaranga ku bantu bayihuza n’abakiliya bakabasha kugura ibyuma byayo bishushya amazi bikoresheje imirasire y’izuba bya litiro 300 n’ibya litiro 500.

Ibyo byuma byifashishwa mu nyubako zitandukanye zirimo izo guturamo, hoteli, amashuri n’izindi. Bifite umwihariko wo kuba bikoresha imirasire y’izuba kandi bikozwe mu buryo burengera ibidukikije.

Ibyuma bishushya amazi bikoresheje ingufu zituruka ku mirasire y’izuba bifasha ababikoresha kubona amazi ashyushye badahenzwe kuko usanga ubundi buryo bwo kuyashyushya bukoresha ingufu nyinshi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda, Mineh Maina Wanjiru yatangaje ko iyo sosiyete yashyize imbaraga mu gufasha abantu kubona ibikoresho nk’ibyo bakenera mu buzima kandi badahenzwe.

Ati “Ibyuma bya Engie Energy bishyushya amazi bifite ubushobozi bwo kubika agera kuri litiro 300 na 500 ku buryo ubifite ashobora gukomeza kugira amazi ashyushye no mu bihe by’imvura mu gihe nta zuba rihari.’’

Yakomeje avuga ko ibicuruzwa byabo bishobora kwishyurwa mu byiciro, bityo ko abantu badakwiye gucikwa n’ayo mahirwe yo kugira ibyuma bishyushya amazi yo koga no gukoresha mu kazi gatandukanye.

Ibyo kuri ubu byiyongeyeho kuba umuntu urangiye umukiliya Engie Energy Access Rwanda akagura icyuma gishyushya amazi cya litiro 300 ahabwa ishimwe rya 50.000 Frw naho ubarangiye umukilkiya ugura icyuma gishyushya cya litiro 500 z’amazi we agahabwa 80,000 Frw.

Ikindi ni uko abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda bashobora kugura kimwe muri ibyo byuma bakajya babyishyura mu byiciro mu mezi atandatu.

Abagura ibyuma bishyushya amazi bya Engie Energy kandi bahabwa ‘guarantee’ y’imyaka itatu ku buryo hagize ikigira ikibazo bagisanwa ku buntu cyangwa kigasimbuzwa ikindi.

Kugeza ubu Engie Energy Access Rwanda ifite amashami 11 mu gihugu hose ariko abakeneye servise zayo bashobora no guhamagara kuri 2345.

Icyuma gishyushya amazi hakoreshejwe ingufu z'imirasire y'izuba cyashyizwe ku giciro buri sewe yakwigondera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza