IGIHE

Engen yafunguye sitasiyo nshya mu Mujyi wa Kigali

0 1-09-2023 - saa 08:08, IGIHE

Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli kuri sitasiyo za Engen, yafunguye sitasiyo nshya mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gatunga, mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Gasanze.

Iyi sitasiyo ya lisansi yafunguwe ku wa 30 Kanama 2023, igaragaza umuhate iki kigo gifite mu gukomeza kwagura ibikorwa byacyo binyuze mu kwegereza hafi abakiliya serivisi zitangirwa kuri sitasiyo za Engen.

Ni sitasiyo iherereye ku muhanda mugari uhuza Kigali n’umuhanda wa Gatuna. Iyi sitasiyo ifite imbuga yisanzuye ku buryo byorohera abakiriya kubona serivisi bitabagoye.

Ubuyobozi bwa Vivo Energy bwavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo biyemeje wo kunoza serivisi batanga basubiza ibyifuzo by’abakiliya.

Bwakomeje bwibutsa abakiliya ko mu rwego rwo gufata neza ibinyabiziga byabo, uhereye mu Kwakira 2022, kuri buri sitasiyo ya Engen aho iri hose mu Rwanda,bazahasanga gusa lisansi na mazutu bizwi nka Engen EcoDrive, bisukura moteri uko ukomeza kubihabwa kenshi ndetse bikanagabanya imyotsi ihumanya ikirere.

Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda. Ubu imaze imyaka igera kuri 11 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu mazina ya Engen na Shell, aho ifite sitasiyo zigera ku 2300 ku Mugabane wa Afurika.

Iyi sitasiyo nshya ya Vivo Energy iherereye i Gasanze mu Mujyi wa Kigali
Iyi sitasiyo nshya ya Engen yafunguwe mu mpera z’iki cyumweru
Abamotari bakorera mu bice by’i Gasanze bishimiye kwegerezwa sitasiyo izajya ibafasha kubona lisansi
Abakozi ba Vivo Energy bishimira intambwe bakomeje gutera ku isoko ry’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza