IGIHE

Ejo bizaba bikaze kurushaho- Polisi yaburiye abarenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

13 24-03-2020 - saa 21:06, IGIHE

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye gukaza byisumbuyeho ibikorwa byo kugenzura ko abantu bose bashyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Uyu wa Kabiri, wari umunsi wa gatatu wo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asaba Abanyarwanda bose kuguma mu ngo, birinda ingendo zitari ngombwa no gufunga ibikorwa bitari ingenzi hagasigara serivisi z’ingenzi zirimo nk’amaguriro y’amafunguro, farumasi n’ibindi by’ibanze mu buzima bwa muntu.

Gusa hirya no hino mu gihugu hagaragaye abantu barenze kuri aya mabwiriza, bamwe bakagerageza gucengana n’inzego z’umutekano bashaka kuva mu duce tumwe bajya ahandi, abo batangiye gucibwa amande ariko uko iminsi ikomeza ni ko ingamba zirushaho gukazwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abantu barenze ku mabwiriza yashyizweho, bakwiye gutekereza ko batari kurengera ubuzima bw’abo n’ubwa bagenzi babo.

Ati “Abantu babirenzeho bahagaritswe, turihanangiriza abantu bafite imyumvire itajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ni abakora ingendo zitari ngombwa, kwegerana, kuramukanya n’ibindi.”

“Ejo bizaba bikaze kurushaho, hari abantu bagenza amaguru ari benshi, ntabwo barabyumva ari benshi, mu bo twihanangirije nabo barimo […] abajya mu masoko bacucitse, nabo twababwiye ko bagomba kwitonda cyane. Bariya bantu bacucitse, abaguzi n’abagurisha, mu by’ukuri bumve ko bashobora guhaha kiriya cyorezo.”

CP Kabera yavuze ko nta Munyarwanda ukwiye kuvuga ko atarasobanukirwa amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, aho yavuze ko uwabivuga yaba ari gushaka impamvu zitari ngombwa ahubwo ko igikenewe ari “uguhindura imyumvire.”

Ati “Ejo abo batumvishe, abo bagenza amaguru mu mujyi bigaragara ko nta kintu kibagenza, turabararitse, birarushaho gukomera.“

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikigenderewe atari uguhana abantu ahubwo ari ukubasaba gushyira mu bikorwa amabwiriza kuko ari mu nyungu z’ubuzima bwiza bw’abatuye igihugu muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yaburiye Abanyarwanda batari kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NURSE 2020-03-25 12:47:43

ABATUMVA MUBACISHEHO AKANYAFU.NJYE BANTERA NUMUJINYA

2
be 2020-03-25 05:31:42

ikiboko kirakwiye muri ibi bihe. kuko uri gusanga abagore bicaye mu muhanda muri bwa bugambo bwabo mwese muzi aho kujya iwabo bakikingirana.polisi va mubigambo mukore byabindi mwize

3
teddy 2020-03-25 05:05:46

mumanuke no mubyaro harimo abihisha mungo bagscuruza ibigage bihishe.muturwaneho

4
Micheal Jessy 2020-03-25 01:48:31

Ubundi kugirango lockdown ikorwe nuko habanza gufatwa ingamba zituma abantu babyubahiriza neza. Urugero you titan to ibiciro byibiribwa byariyongereye ukugirango bimanuke! Ese hakozwe iki kugirango babanze gufasha abantu barya aruko bakoze? Hahomba kuba harafashwe izindi measures zifasha abaturage mbere yo kubasaba kuguma murugo!

5
j 2020-03-25 01:31:53

no kurasa byajemo, musinga niwe wavuze ngo ntabwo wayobora abanyarwanda utabica

6
Bwiza 2020-03-24 21:26:15

Tugume mu rugo rwose uwabona uko iyi ndwara yoretse ubutaliyani na Espagne yava mu mikino. nta mpamvu yo gukorera ku jisho ni ku nyungu zacu twese.

7
Dady 2020-03-24 21:03:41

Ariko named police amabwiriza arabareba. Kuko named tubabona my mamodoka mucucitse. Mandi namwe ntimwikwije kubwirinzi. Haba kumybaro no kuburyo muri kugenda mu mamodoka. Turabakunda mandi muri abogiciro . niyo mpamvu name mugomba kwimenya ndetse cyane

8
Rugemangabo etienne 2020-03-24 18:06:28

Nge ndabona icyashoboka arko bashyiraho amasaha abantu bajya guhahiraho nibura guhera saa 7h00-11h00 hanyuma hagashirwaho imodoka zikora patroll zivuza alarm nicyo cyashobora abaturage rwose

9
Claude 2020-03-24 17:15:56

Hashyirweho amasaha azwi yo guhaha nyuma yayo urujya n’uruza rubone uko rugenzurwa

10
Gerard 2020-03-24 17:02:01

Abenshi mubo muri kubona n’urubyiruko ruri gucunga uwahashye ngo rujye kurara rucukura amazu ubu niyo gahunda iraha kuva Biryogo inyamirambo, Gitega, Rwampara, Kimisagara Rwezamenyo yewe na Gatsata nabonye ariyo migambi bafite.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza