IGIHE

Dr Byamungu n’abana be bane basezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

71 12-01-2019 - saa 15:25, Akayezu Jean de Dieu

Dr. Byamungu Livingstone n’abana be bane baguye mu mpanuka y’imodoka, basezeweho mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mutarama 2019.

Umuhango wo guherekeza abagize uyu muryango watangiriye mu rugo rwa nyakwigendera ku Kimironko mbere yo gusezerwaho mu isengesho ryabereye mu Rusengero rwa St. Peter i Remera.

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Dr. Byamungu n’abana be bane barimo Ngabo Calvin na Nziza Caleb bari impanga; Manzi Carl na Uwera Bless Chelsea yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga.

Mu buhamya bwatanzwe n’umuvandimwe we yavuze ko baheruka kuvugana ari mu nzira mbere yo guhabwa amakuru ko yakoze impanuka ikomeye ikamuhitana.

Mu buzima bwe, Dr Byamungu yafatwaga nk’umutoza, umukorerabushake n’icyitegererezo kuri benshi barimo n’abana be.

Yari umuntu usabana cyane. Yakundaga akazi, akakitangira ndetse akaba umubyeyi wita ku muryango we. Yitabye Imana agerageza kuwurinda kandi azahora abyibukirwaho.

Umuhango wo kubaherekeza witabiriwe n’inshuti, abavandimwe, abagize umuryango n’abandi barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston na Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation Ministries.

Dr Byamungu wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ishoramari muri Banki Itsura Amajyambere (BRD) n’abana be bane bahitanywe n’impanuka ariko umugore we Mukagatare Dorcus arayirokoka.

Dr. Byamungu n’abana be barashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Amateka avunaguye ku buzima bwa Dr. Byamungu

Dr. Byamungu Livingstone yavukiye muri Uganda ku wa 2 Gicurasi 1968. Yavutse kuri Mahirane Zakaria na Kitegetse Sarah.

Amashuri abanza yayize kuri Christ The King Ssala, akomereza muri St. Henry’s College Kitovu (SHACK) mu yisumbuye. Kaminuza yayize muri Makerere aho yakurikiye ibijyanye n’Ubuvuzi bw’Amatungo mu 1989-1994.

Dr Byamungu yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Ubukungu n’Ishoramari muri Kaminuza ya Cardiff mu Bwongereza.

Yashyingiwe na Mukagatare Dorcus ku wa 21 Kanama 1999 mu Mujyi wa Kigali.

Yatangiye gukora mu nzego zitandukanye za Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 1994. Uyu mugabo yananyuze mu z’abikorera, abifatanya n’ubugenzuzi mu bigo mpuzamahanga.

Dr. Byamungu yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri BRD kuva muri Kamena 2016. Yakoze muri iyi banki afite izindi nshingano mu myaka ya 2001-2007.

Yakoze mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), World Vision yanabereye Umuyobozi mu gihugu, Umushinga w’Abadage ugamije kurwanya inzara (Welt hunger hilfe) n’Umuryango mpuzamahanga wa Health Poverty Action (HPA).

Basezeweho mu isengesho ryabereye mu Rusengero rwa St. Peter i Remera
Dr Byamungu n'abana be bane baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga
Umuhungu wa Dr Byamungu witwa Nziza Caleb yapfanye na we
Ngabo Calvin wari impanga na Nziza Caleb
Uwera Bless Chelsea yari bucura bwa Dr. Byamungu na Mukagatare
Manzi Carl yari umunyeshuri muri Riviera High School
Umugore wa Dr Byamungu (ufite agatambaro k'umweru), yamushimiye ko yaubereye umugabo mwiza
Ni agahinda gusa ku baherekeje Dr Byamungu n'abana be
Byari amarira asezera ku mugabe we n'abana be
Umugore wa Dr Byamungu warokotse iyi mpanuka bamutwaye mu kagare
Agahinda kari kenshi ku baherekeje abantu batanu icyarimwe, bo mu rugo rumwe
Inshuti n'imiryango babafashe mu mugongo
Mukagatare Dorcus yagarutse ku buryo umugabo we yakundaga umuryango kandi agakunda gukorera igihugu
Murumuna wa Mukagatare yatanze ubuhamya bw'ukuntu Dr Byamungu yamubereye umubyeyi
Umubyeyi wa Mukagatare (iburyo) na Uwera Ruth (hagati wambaye imyenda y'umukara) murumuna wa Mukagatare
Umugore wa Dr. Byamugu bamuhereza indabo ngo ashyire ku bagize umuryango we bazize impanuka
Rwambikana Youssuf, Se wabo wa Dr. Byamungu, yashimiye abakomeje kuba hafi y’uyu muryango uri mu bihe bigoye
Uwari uhagarariye itsinda ry'ababyeyi b'abagabo basengera muri Angilikani ryabarizwagamo Dr. Byamungu yagarutse ku buryo yakundaga gusenga no kwigisha abana be gusenga
Murumuna wa Dr. Byamungu utuye i Masaka muri Uganda (hagati, afite mikoro), niwe bavuganaga ubwo Dr. Byamungu n’umuryango we bavaga mu Rwanda berekeza muri iki gihugu
Minisitiri Busingye Johnston ni umwe mu bitariye uyu muhango wo guherekeza Dr. Byamungu n’abana be bane
Umwana w'urungano rwa Uwera Bless niwe wamuherekeje
Imibiri ya ba nyakwigendera yajyanywe kuruhukira mu irimbi rya Rusororo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8  

1
Dayana 2019-01-17 05:42:46

Birababaje cyane cyane gusa uyu mubyeyi namubwira akomeze ubutwari no kwihangana kuko ari mubihe bitoroshye nta gato kd ko imana ariyo ifite ijambo ryanyuma kuri we iramuzi izi impamvu yatumye asigara humura ,komera

2
Truth teller 2019-01-14 06:45:53

Imana ihe iruhuko ridashira Dr.Byamungu n’abana be kandi ikomeze Dorcus inamukize kandi umugambi wayo kubuzima bwe usohoze. Ariko kandi ndanenga abantu bateguye iriya gahunda kuba bateremereye Gladys umukobwa wa Dr. Byamungu kugira icyo avuga cyangwa ngo ashyingure mu cyubahiro ise rwose kuba atari muri accident cyangwa ngo abe atari uwa Dorcus ntibimukuraho kuba umwana wa nyakwigendera. Mwagize nabi ndabanenze.

3
ndumunyarwanda 2019-01-14 03:26:58

Aliko kubona ntamuntu womuli ministere yumuryango wahabaye gufata mumugongo uyumuryango wagizibyago byindengakamere gutya birababaje cyane, iyi ministere ntacyo yabimaze nimbalikobimeze. Nizereko byibuze bageze mukiliyo bagasura umugore akumvako igihugu basi cyamubayehafi cyamutabaye kuko ibi nibyago bidasanzwe birenzubwenge nkakumwe nabonaga mumwaka ushize ba ministres kugeza nokuli minister wintebe bajyagushingura imiryango yishwe nibiza bakajya kubatabara iyomucyaro. Ahubwo bakagombye nokwishyura costs zose zijyanye nogushyingura, nikiliyo, nokuzana imirambo bayivana uganda, nibitaro umugore warwariyemo nibindibyose

4
Callixte 2019-01-14 01:10:51

My God????? Mbuze icyo narenzaho gusa Imana ibakire kandi abasigaye mwihangane ntakundi nyine

5
KALISA Steven 2019-01-13 13:55:15

Urupfu rwuyu muryango kurushyira mu bwenge bwa muntu biragoye. Uyu mubyeyi wasigaye Imana imube hafi cyane bikomeye niyo yonyine yamushoboza ibindi bigakurikiraho. RIP

6
Musabirema 2019-01-13 08:47:28

Imana niyo gisubizo niyo itumara ubwoba dufite nituyisaba twizeye izatwiyereka tunyurwe

Mukagatare humura kuko iyakuremye irakuzi kuva kera yari ikuzi itwara umukobwa wawe w’imfura yaraguteguzaga ariko nuko yaduhishye byinshyi kuba wasigaye kwarukugira ngo ube umuhambya wabyo kandi urugendo rwabo Imana yabonaga kobarushyoje nawe komeza urwawe ubwo uriya munsi yabonye utari waganya Humura tukuri inyuma

7
Florence 2019-01-13 08:21:11

Imana yakire uyu muryango kandi ihumurize uyu mubyeyi. Nta magambo akwiye (suitable) twabona nkurikije uko umutima we umenetse. Anyway, Imana yaramuhaye, Imana yishubije abayo, icyubahiro kibe icyayo (Yobu). Mana igaragaze utange ihumure riva kuri wowe kuri uyu mubyeyi n;abasigaye.

8
hategekimana cyprien 2019-01-13 06:31:27

nukwihangana bibaho kwisi imana ibakire mubayo abasigaye nukwihangana

9
Muhire Abdou 2019-01-13 06:12:55

so sad

10
Ndagijimana francois 2019-01-13 06:03:18

ese mana nkubaze warurihe kubona umubyeyi nabavandimwe bagerwaho niriyampanuka? ahaa? ? ngontawamenya imigambi yawe gusa ha iruhuko ridashira abavandimwe bacu natwe twifatanyije numuryango basize mana bumve mana babe hafi mana bahe umutima wihangana

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8  

Kwamamaza