IGIHE

Diane Rwigara yamaganiwe kure kubera imvugo ze ku barokotse Jenoside

85 16-07-2019 - saa 21:36, Bukuru JC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yamaganye imvugo za Shima Diane Rwigara, uvuga ko atabariza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kurenganywa no kwicwa ntibyitabweho, hagahabwa agaciro gusa abayizize.

Mu ibaruwa ifunguye Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida Kagame ku wa 15 Nyakanga 2019, agaruka ku kuba abacitse ku icumu rya Jenoside batavugirwa kuko CNLG na Ibuka bikunze kugaragaza ubwoba. Agaruka kandi ku mazina y’abacitse ku icumu bagiye bapfa mu bihe bitandukanye, akavuga ko bishwe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku cyo Diane Rwigara yise ko abacitse ku icumu batavugirwa, avuga ko niba abafitiye impuhwe yagombye kureka ibikorwa bye bibi birimo n’ibihungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’abanzi b’u Rwanda.

Ati “Niba Diane Rwigara afitiye impuhwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuki ajya gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano w’igihugu ndetse agakorana n’abakora ibyo bikorwa, aba yumva ko abo bizica bizaza bikarobanura abacitse ku icumu bikabasiga?”

Akomeza avuga ko ubwabyo icyo ari ikintu gikomeye yagombye kubanza gutekerezaho no kureka mbere yo kwigira umuvugizi w’abacitse ku icumu.

Ati “[Diane Rwigara] yakwigira ate umuvugizi w’Abanyarwanda igihe ajya gukora no gushyigikira ibikorwa bibi by’ubugambanyi kandi bishaka guhungabanya umutekano w’igihugu?”.

Ntacyo Diane Rwigara yakwigisha inzego za Leta y’u Rwanda

Kuva Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagarika Jenoside, abayirokotse bakomeje kwitabwaho na Leta y’u Rwanda, ibakorera ibikorwa bikomeye kandi byabubatse mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwabo.

Hari ku birebana n’ubuzima nko kuvuza abari bakeneye kuvuzwa, kurihira amashuri abana kugira ngo bashobore kwiga babashe kwibeshaho kandi byatanze umusaruro kuko ubu ni abagabo n’abagore bubatse ingo, bakorera igihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Mu myaka 20 ishize hubatswe inzu 28,558 z’abacitse ku icumu batishoboye zatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 28 na miliyoni zirenga 132. Habayeho n’ibikorwa byo gusana inzu zari zarangiritse kandi ba nyirazo badafite ubushobozi bwo kuzisana.

Mu buvuzi, kuva mu 1998 kugeza mu 2018, muri iyo myaka 20, abavuriwe mu Rwanda bavuwe uburwayi butandukanye bugera ku 40.896, batangwaho amafaranga y’u Rwanda miliyari 17 na miliyoni zirenga 141.

Uburwayi bunyuranye bugera kuri 428 ni bwo bwavurijwe mu mahanga, hishyurwa amafaranga angana na miliyari 2 na miliyoni zisaga 310. Amafaranga yatanzwe yose, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga angana na miliyari 19 na miliyoni zisaga 452.

Hari ibikorwa bidasanzwe Umuryango Unity Club uyobowe na Madamu Jeannette Kagame ukora byo kubakira incike z’abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru no kubaha uburyo bwo kubaho no kubasazisha neza. Hari izubatswe mu Karere ka Huye, Rulindo, Kayonza, Bugesera na Rusizi.

Amafaranga y’ingoboka yatanzwe harimo n’ayahawe incike ni miliyari 2 na miliyoni zirenga 261 Frw. Abasaza n’abakecuru b’incike 166 batujwe mu ngo zubatswe kijyambere, bagenerwa ibyangombwa byose bakenera mu buzima ndetse banahabwa n’umuganga ukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi. Abahabwa ubufasha muri gahunda ya One Dollar Campaign bagera ku 143.

Dr Bizimana agendeye kuri ibi bikorwa yagize ati “Icyo [Diane Rwigara], asanga leta y’u Rwanda itakoze ni iki? Abacitse ku icumu ibyo bikorwa barabizi, barabyemera, leta bayibonamo yose, bazi akamaro Leta y’u Rwanda ibafitiye, bazi akamaro ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bubafitiye, akamaro Perezida wa Repubulika n’Umuryango FPR Inkotanyi ufitiye igihugu”.

“Ni gahunda za Leta y’u Rwanda zizwi no ku rwego rw’Isi, ntabwo rero umuntu nk’uwo wirirwa mu bikorwa bibi byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, kujya mu bugambanyi ari we wagira icyo yigisha inzego za leta”.

Leta y’u Rwanda yubaka umutekano w’Abanyarwanda bose

Dr Bizimana avuga ko Diane Rwigara na bagenzi be bafite ikibazo cy’uko CNLG ihora ibagaragariza ukuri ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Cyane cyane ikibarya ni uko CNLG ibagaragariza ukuri kwerekana uburyo abanga Leta y’u Rwanda, abapfobya Jenoside bagenda bahindura isura yaba iy’ibikorwa byabo bibi, yaba iy’imvugo. Icyo iyo tukigaragaje ntabwo bibashimisha.”

Akomeza ahuza imvugo za Diane Rwigara nk’uburyo bwo gukomeza gukwiza ikinyoma ngo baharabike ubuyobozi bw’igihugu.

Ati “Icyo twababwira ntibizaduhungabanya nta n’icyo bizageraho. Leta y’u Rwanda izakomeza gahunda zayo zo kubanisha Abanyarwanda, zo gushakira Abanyarwanda icyabateza imbere, zo gushakira igihugu umutekano wa bose kandi abakoze ibyaha bakurikiranwe nk’uko amategeko abiteganya”.

“Leta y’u Rwanda yubaka umutekano w’Abanyarwanda bose, ntabwo igihugu gishobora gufata ibyiciro by’Abanyarwanda ngo bibe ari byo byonyine bishingirwaho kubaka umutekano wabo. Hari ukubaka umutekano w’Abanyarwanda bose, bakishyira bakisanzura ntihagire uhohotera undi uwo ari we wese”.

Dr Bizimana avuga ko ibyo Diane Rwigara avuga ari ibyo yitwaza ku mpamvu ze bwite, kuko abacitse ku icumu bafite inzego bavugiramo ibibazo byabo n’imiryango yihariye ibavugira yibumbiye muri Ibuka.

Yasabye abacitse ku icumu kwima amatwi n’amaso abo bantu bashaka inyungu zabo za politiki, bashaka kubarangaza no kubitwaza.

Diane Rwigara yamaganiwe amagambo yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside nta muntu ubitayeho
Dr Bizimana yavuze ko Leta idashobora kubaka umutekano ureba abantu bamwe, kandi nta cyo itakoze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

1
issa 2019-07-18 22:37:35

komubuza kuvugiravabandi c mwebwe mbona muvuga muri rusange ,ESE koko abanyarwanda turishimye? twese abarengana barahari, nabarenganya nabo nuko,hari nabatinya kuvuga NGO batawuraramo.ahhhhh

2
Ikibasumba 2019-07-18 19:05:13

Nacitse kw’icumu rya genocide ariko nshyigikiye Diane cyane! Harya umushofeli w’ikamyo yagonze se yarabonetse? Cg yicaye mubiro arimo arapanga abandi bashofeli? Uy’umukobwa rwose yakatubereye umuvugizi nahubundi giti mujisho aratumaraho abantu.

3
Cacana 2019-07-18 15:19:05

Ubundi kudakubita imbwa byorora imisega!!
Ubundi uyu ko atari warangiza kugororoka yatashye ate? Mbega isi, mbega uburere🙉🙉

4
Inama 2019-07-18 14:51:07

Ntawe ukwiye gutera Diane ibuye kuko ubutumwa bubi n’ubwiza byose birubaka. Niba koko abantu yagaragaje barishwe ntihakurikiranwe ababishe nuko abivuga cyaba ari ikibazo. Knd niba byarakurikiranwe ntibimenyekane byagatanze isomo kubashinzwe kubikurikirana. Ariko nareke guteranya abantu niba ubwo bwicanyi buhari ndahamya ko butari kugice kimwe cyabanyarwanda kibasiwe kuko ubwo yaba ari kimwe mubiranga genocide. So niba koko ikibazo gihari knd akaba ari umupoliticien nuko abivuga yakabaye avugira abanyarwanda muri rusange

5
Mukiza 2019-07-18 13:51:48

Aba bantu bivugwa ko bishwe bibaye ari ukuri byaba biteye agahinda kuri farge na avega kki badatabara abicwa kko? cg nibinyoma byuwo mukobwa?,none se minijuste yo ibivugaho iki?

6
rugema 2019-07-18 13:34:40

Icyo nkundira opposition ituma abari kubutegetsi batirara ahubwo iyo haza kubaho ba Uwiringiyimana Agatha 10 ntago ibyabaye biba byararenze nkuko mubizi. ahubwo twibaze ngo afire ukuri ?,hari aho biri? Ntago turi muri paradizo.gupfa napfa,ejo ugapfa nawe kuko njye sinzapfa kabiri.uyu munsi ninjye ejo nundi,ahubwo dukwiye kubera abo dusize umusemburo wamahoro

7
Umunyarwanda 2019-07-18 12:55:55

Ariko kuki abanyarwanda banga ukuri? Kubaza abantu napfuye cg ikurikiranywa ryababuze si uburenganzira bwa buri munyarwanda? Diane arabivuze mumusamiye hejuru kandi avuga ukuri. None abo Bantu bari he ? Kurenzaho nibyo bizongera kudukoraho. Freedom of speech iracyabura. Kuki mutinya ubuyobozi bwanyu? Gutukana byo nkeka ko aribyo mwita iterambere kuko usomye comments aha wabona aho ikibazo cyo kwihesha Agaciro. Umunsi hapfuye uwawe bwo uzemera ko yabarizaga rubanda. Igihe namwe muzahindure uzina mwiyite FPR news paper. Comment nimushaka ntimuyishyireho icyo nzi mwayisomye kandi namwe irabareba.

8
ukuri 2019-07-18 11:09:51

umuntu wavuga ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batagira ubitayeho azaba abeshye, ahubwo bijyanye nibitekerezo byuyu mubyeyi kereka niba yifuza revenge,kd ntibyashoboka naho ibindi keretse ibindi byose byarakemutse.

9
Uwarokotse 2019-07-18 08:29:29

NAROKOTSE JNOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994, NTAWAMUTUMWE NGO ABE UMUVUGIZI W’ABAROKOTSE, YIVANGA IBINTU ABAROKOTSE TUBAYEHO NEZA KANDI LETA ITWITAYEHO, TURASHIMIRA UMUBYEYI PAUL KAGAME WAYIHAGARITSE AKADUSUNIZA AGACIRO TWAMBUWE IGIHE KININI.
DIANE NAREKE KURENGERWA KUBANTU BAGIFITE IBIKOMERE BATEWE NA JENOSIDE.

10
Hirwa 2019-07-18 07:11:30

Iriya baruwa aramutse isubijwe nta kubogama yasubizwa muri ubu buryo:
1.Abo wagaragaje ku rutonde si abacitse ku icumu
2. Abantu wavuze ko bishwe baracyariho
3. Abo wavuze ko bishwe, abaketswe ko bagize uruhare mu rupfu rwabo bashyikirijwe Inkiko.
Kimwe muri ibyo 3 cyasubiza Ibaruwa ye.
Bavandimwe, icyampa ngo buri wese yishimire kubana neza n’abandi.
Mu ijuru honyine niho hataba icyaha n’urupfu, kandi nta mbaraga y’umuntu ishobora kubihagarika, gusa sinshigikiye abicanyi, ndashaka kimvukanishako nta hantu ku isi hari amahoro masa.
Ariko muziko agaciro kawe ugakura ku buzima bwa mugenzi wawe, atariho nta gaciro wagira.
Umwami ashimishwa n’abamutaramira
Umutware aheshwa ishema n’abagaragu
Umusoresha yishira abasora
Padiri ashimishwa n’abakirisitu
Pasteur aterwa ishema n’abizera
...

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

Kwamamaza