IGIHE

Depite Habineza mu cyizere cyo guhindura itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa

59 10-01-2019 - saa 22:03, HABIMANA James

Depite Dr Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, asanga nubwo itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze ryagiye mu igazeti ya leta, rishobora guhindurwa mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko ribabangamiye.

Tariki ya 7 Nzeri 2018, Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, riteganya ko amahoro ahinduka kuri bamwe bakayasonerwa, abandi akiyongera ugereranyije na mbere.

Ubusanzwe umuturage yishyuraga amahoro y’akarere ku butaka n’ibibukorerwaho bibwongerera agaciro hakurikijwe ibiciro bigenwa n’inama njyanama z’uturere.

Iri tegeko ku mutungo utimukanwa, risobanura ko inyigo zitandukanye zakozwe hagamijwe gushakisha izindi nkomoko z’umutungo w’inzego z’ibanze, zagaragaje ko uretse gushaka ahandi zakura umutungo, igipimo cyari mu itegeko cya 0.1% by’agaciro k’umutungo kiri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byose mu Karere no hirya na hino ku Isi.

Ibi byatumaga inzego z’ibanze zidashobora gutanga serivisi zisabwa guha abaturage. Byiyongeraho ko ngo n’abishyuraga amahoro ku butaka ku gipimo gishyirwaho n’inama njyanama kiri hagati ya 30 na 80 Frw kuri metero kare nacyo kitajyanye n’igihe.

Mu kuvugurura iri tegeko, igipimo cy’umusoro kuri buri nyubako yo guturamo uretse ituwemo na nyirayo cyashyizwe kuri 1% ry’agaciro ku isoko k’inyubako.

Ku nyubako zagenewe ubucuruzi, iki gipimo cyashyizwe kuri 0.5% mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ishoramari, naho ku nyubako z’inganda, iz’ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’izisigaye zose, igipimo cy’umusoro kiguma kuri 0.1%.

Amahoro yishyurwaga ku butaka, azajya atangwa ku gipimo kigenwa n’inama njyanama kuri buri metero kare ariko icyo gipimo kikaba kizaba kiri hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare.

Mu kugena ibi bipimo, inama njyanama izajya ishingira ku cyo ubutaka bwagenewe, urwego rw’iterambere n’ibindi.

Iri tegeko rivuguruye risonera umusoro ku nzu imwe yo guturamo ifatwa nk’icumbi rya nyirayo, umusoro ukazishyurwa kuri buri nzu yiyongera ku yo atuyemo.

Gusa ku muturage uzahitamo kujya mu ishoramari ryo kubaka inzu zikodeshwa, azajya yishyura menshi ugereranyije n’umuturage wubatse uruganda.

Izindi nyubako zisonewe harimo inzu za Leta iyo zidakora imirimo ibyara inyungu, izubakiwe abatishoboye, izikorerwamo n’abahagaririye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu gihe na bo basonera inyubako zikorerwamo n’abagarariye u Rwanda mu bihugu byabo. Hasonewe kandi ubutaka bukoreshwa ubuhinzi n’ubworozi butarenze hegitari ebyiri.

Dr Habineza aracyatsimbaraye ku gukuraho imisoro y’ubutaka

Dr. Frank Habineza ubwo yiyamarizaga kuba Perezida wa Repubulika no kuba umudepite, yakunze kwizeza Abanyarwanda ko nibamutora azaharanira ko abaturage batazasorera ubutaka.

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yagiye agira ati “Ubutaka ni umurage gakondo abantu baba bararazwe na ba Sekuruza, nta mpamvu rero yo kubusoreshwa kandi leta nayo ifite ibindi bikorwa biyinjiriza amafaranga nk’amashyamba n’ibindi.”

Iri tegeko ubwo ryatorwaga mu mwaka wa 2018, Dr Habineza yari ataratangira akazi nk’Umudepite.

Mu kiganiro Habineza yahaye IGIHE, yavuze ko yasanze iri tegeko koko ryaramaze gutorwa, gusa ko ubu ikirimo gukorwa ari ukugira ngo barisobanukirwe neza, kuko ngo ibyagaragaye ndetse n’amakuru bakuye mu miryango itegamiye kuri leta, ari uko hatabayeho kugishwa inama byaba ku baturage kandi aribo bireba, ibi bivuze ko itegeko ngo ryakozwe nta bantu bagishijwe inama.

Yagize ati “Twebwe igitekerezo cyacu uko kimeze ni uko dufite igitekerezo ntayegayezwa kidapfa guhinduka, igitekerezo cy’ishyaka ni uko umuturage atagomba gukodesha ubutaka, umuturage yagombye kugira ubutaka nk’umutungo we bwite, itegeko rishobora kuba atari iri, kuko hari itegeko rindi ry’ubutaka rigaragaza uko umuntu abona ubutaka, ariko twe twumva ko itegeko ry’ubutaka ririho rigomba kuzavugururwa kugira ngo ubutaka bube umutungo bwite w’umuturage”.

“Iby’uwo musoro wo wenda byarebwaho nyuma kuko na leta dukeneye kuyisorera ngo ikore imihanda, ariko dukwiye kumenya ko Leta ikwiye kuba ifite ubutaka bwite bwayo, noneho n’abaturage bakagira ubwabo.”

Icyizere ku guhindura itegeko

Dr Habineza yanavuze ko bitaba bibaye ubwa mbere itegeko ryasohotse mu igazeti ya leta rihinduka kuko n’Itegeko Nshinga ariryo rikomeye rihindurwa.

Ati “Ntabwo ari bwo bwa mbere, biremewe uretse n’iri n’Itegeko Nshinga rirahinduka, ubundi amategeko asanzwe aroroshye guhinduka kurusha Itegeko Nshinga kuko ryo ritorwa n’abaturage bose ngo rihinduke.”

Habineza yakomeje agira ati “Aya mategeko yo umudepite afite uburenganzira busaba ko yahinduka ariko akaba afite ibimenyetso n’impamvu, ntabwo ari uguhaguruka gusa ngo uvuge ko ushaka ko itegeko rihinduka, uba ufite aho ushingira kandi ukaba ugaragaza ko ibitekerezo by’abaturage bigaragaza ko bashaka ko rihinduka.”

Gusa yavuze ko bikeneye ko abantu barisobanukirwa kuko rimaze iminsi mike ritangiye kubahirizwa ntihabeho kuvuga ngo bararyanze gusa, ahubwo bakabanza bakaryumva neza bakareba n’ingingo zibangamye.

Iri tegeko ribangamiye umuco wo kuzigama

Nyuma y’aho iri tegeko ritangiye kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2019, ikibanza kiri aho kidakoreshwa kizajya cyishyura 100%.

Depite Habineza iri tegeko rigiye kuzabagamira cyane abakiri bato, kuko ngo ubundi baguraga ubutaka bategereje kuzabwubaka nyuma bamaze kubona ubushobozi.

Agira ati “Abakiri bato bizababangamira, hari ikintu cyo kugira umuco wo kwizigamira twese twabayeho twigishwa uwo muco, ukazigama igiceri uvuga ngo wenda nzagura inzu, ikibanza, wamaraga kukigura ukavuga uti reka nzigame ibihumbi 50 nyuma y’umwaka nzatangire kubaka, ni ukuvuga ngo ikintu cyo kuzigama kizabangamirwa, tugomba kandi kumenya abanyarwanda hafi 99% bifuza kugira ahantu habo batura.”

Yakomeje agira ati “Na bariya ubona bakodesha hano muri Kigali nta numwe wishimira gukodesha yifuza kugira iwe, ni ukuvuga ngo umuco wo kuzigama ugamije kugira iwawe ushobora gucika, ni bangahe se bashobora guhita bubaka?, nanjye bwite ntibyakunda, umuntu aragura ahantu akabona gushaka uko yakubaka.”

Dr Habineza ariko ntiyirengagiza ko hari abantu bagura ubutaka bunini bakabubika kugira ngo bazabugurishe ku mafaranga menshi, abo ngo inzego nibo zakabaye zireba.

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko uretse iri tegeko rishya, hari n’itegeko ry’ubutaka rivuga ko ubutaka ari umutungo wa leta, ugasanga abantu barabukodesha imyaka runaka, icyo nacyo ngo ni ikintu bagomba kurwana na cyo.

Yavuze ko icyo asaba abaturage ari ugukomeza kugaragaza mu itangazamakuru ko batishimiye iri tegeko no mu bayobozi b’inzego zibanze, bityo ngo nibikomeza kugaragara ko bataryishimiye, bo nk’intumwa zabo batoye bazasaba ko itegeko ryahinduka.

Depite Frank Habineza yavuze ko Itegeko rishobora guhindurwa bigaragaye ko ribangamiye abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Vestine 2019-01-16 08:48:12

Iri tegeko riratubangamiye cyane, imisoro yo mu Rwanda ikabije kugushamo abaturage , ba rubanda rugufi; monopoly muri gahunda zikomeye z’ubuzima bw’igihugu; icyenewabo na ruswa nta bwo biganisha igihugu aheza.

2
mukagatare 2019-01-13 06:56:48

umudepite ni habineza Joseph naho abandi baratubeshya bakadukorera umutwaro tutabasha kwikorera cg ngo tuwiture..

3
Ntwari 2019-01-13 02:43:18

haut taux tue les totaux. iri tegeko uzasanga rudatanze umusaruro uteganyijwe. iyo umusoro ubaye umutwaro uremeeeye cyane ku musoreshwa. birangira afashe umwanzuro wo kudasora. hagasora bake nubundi total collected taxes zikaba nkeya

4
Davis 2019-01-13 01:37:24

Arko nigute leta ivuga ngo umuntungo nuwa leta kandi bakongera ngo leta nabaturage! Ngo turakodesha! Bagiye baduha amasambu tutiriwe tugura ubundi tukaya kodesha ibi ntamunyarwanda utabibona nuko ntawuburana numuhamba! Abo ngo nintumwa za rubanda! Nushyushya intebe ntacyo batumariye mbabajwe nuko ntagutoye niwowe nibura ugerageje kureba agahinda karubanda rugufi hagire umbwira icyo iyo nteko yigeze imarira abaturage uretse kwemeza ibikandamiza abaturage nokudukenesha gusa

5
Frederick 2019-01-12 23:50:11

iryo tegeko ribangamiye benshi kuko ubushobozi kuri benshi biratugora ubuse abana basigiwe imitungo nababyeyi twarize twabuze akazi tumaze imyaka itatu twarabuze umusoro nugusana inzu byaratunaniye igiye kugwa none uwo musore ko wiyongera umunsi kuwundi tuzawuvanahe? ubuse FARG izaza iwutwishyurire ra bayobozi murebe kure ubushobozi bwabana nibungana umusoro ningenzi ariko iyo bibangamiye abaturage murabyoroshya aho kuwongera mukawugabanya umusoro wubutaka uri hejuru cyane none nunanira abaturage ibyabo bizagurishwa ubwo iterambere ryabo nirihe nukuri muzabyigeho

6
Marcelline 2019-01-12 21:06:43

Nyamara Dr.Frank Habineza ntacyo atavuze. Niba mwicexekeye nyine iby’imisoro bizqkomeza bibabereburusyo! Njye ntamusro nzatanga nibashake bazahatware, igihe kizagera hagaruzwe na Pasteur Bizimungu atuye munzu ye yari yaratejwe cyamunara!

7
Kaka 2019-01-12 18:12:36

Mu Rnda ntihaba intumwa zarubanda ahubwo haba intumwa z’amashyaka.. Baharanira inyungu zamashyaka kko ariyo aba yabashyize mumyanya.. Njye harinkamatora mbantazonjyera kwitabira kko ntanyungu z’Igihugu mbibonamo.. Ahubwo mbonamo inyungu zabantu kujyiti cyabo.

8
UKURI 2019-01-12 16:15:35

Abanyarwanda ndabakunda. Ejo bundi Habineza mwamwimye amajwi muyihere izo mwita intore nimuhagarare zibicareho nyine! Imyaka ibaye 24 FPR itora amategeko akandamiza abaturage. Ubutaha twese twitsamuye tuzatore Green Part cg irindi ritari FPR naza ngirwamashyaka bafatanyije umugambi mubisha wo gusahura ibya rubanda. Igitekerezo cyajye mureke gitambuke

9
Habineza 2019-01-12 11:26:03

Ni ngombwako mbere y’uko itegeko ryemezwa n’intumwa za Rubanda rikwiye guca mu nteko z’abaturage bakaritangaho ibitekerezo.Iri tegeko rikwiye kuvugururwa kugirango rijyane n’iterambere ry’ubukungu bwa rubanda nyamwinshi.Kandi hakwiye kujyaho urubuga ruhuza abayobozi batowe mu nzengo zitandukanye mu nzego za Leta n’abahagariye societe civile n’abikorera bagatangamo ibitekereze byashingirwaho mu kwemeza iryo tegeko. Umusoro w;ubutaka mu rwanda urakabije cyane byiganywe ubushishozi bwimbitse.Ubundi n’ikibanza(ubutaka) umuntu atuyemo ntibukwiye gusora kuko nta nyungu aba ahabyaza.Nibyiza kandi kureba ukuntu ubutaka bwubatseho insengera bwajya busoreshwa n’insengero zigatanga umusoro kuko bimaze kugaragarako ubwo butaka n’insengero byinjiza amafaranga menshi ariko ntibisore ahubwo umuturage utagira icyo yinjiza mu ku cyibanza atuyemo ugasanga niwe uri gusorera ubwo butaka.

10
Patrick 2019-01-12 11:21:20

Imana iguhe umugisha cyane wa mugabo we, basi dupfuye kubona umuvugizi navuga ngo Imana ikwambike imbaraga mu kutuvuganira. Turwaneho rwose naho ubundi twaba turenganye bigiye mu ngiro.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza