IGIHE

COVID-19: Urunyurane rw’ibitekerezo ku buryo bwo kugoboka Abanyarwanda barya ari uko bakoze

19 24-03-2020 - saa 10:24, Habimana James

Kuva ku Cyumweru, itegeko ryatanzwe mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ni uko abantu bose baguma mu mu rugo, imirimo inyuranye igafungwa, hagakorwa gusa ingendo za ngombwa nko kujya guhaha no kwivuza.

Ni icyemezo cyafatiwe igihe bijyanye n’uburyo icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira, ariko gishyira ihurizo ku mibereho y’abantu barya ari uko bakoze uwo munsi, bitandukanye n’abakora akazi bahembwa ku kwezi kuko bo bashobora gukorera mu rugo, ukwezi kwashira umushahara ukajya kuri konti.

Si bose ariko kuko n’ibigo by’ubucuruzi byigenga, ibi bihe byatumye byinjira mu bihe by’ubukungu butifashe neza kubera ko ibikorwa byahungabanye.

Mu gutekereza ku bahise bahagarikirwa imirimo, Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, ni umwe mu batanze ibitekerezo ku buryo bwakoreshwa.

Ati “Bamwe muri twe dufite amahirwe yo guhembwa ku kwezi. Icyumweru gitaha tuzahembwa nkuko bisanzwe. Dufate umwanya [wo] gutera inkunga abadafite ayo mahirwe n’abadukorera bakeneye inkunga idasanzwe kugirango bafashe imiryango wabo.”

Ni igitekerezo cyakirijwe yombi n’abantu batandukanye, kuko bazirikana abaturanyi babo ibibazo barimo muri bene ibi bihe, kuko imirimo myinshi yafunzwe.

Eva Murwanashyaka ni umwe mu bashimye iki gitekerezo, anavuga ko we yiteguye kwitanga amafaranga, ahubwo hakwiye gushyirwaho uburyo byakorwamo.

Yakomeje ati “Iyi challenge ni nziza cyane mudushyirireho uburyo bwiza bwo kuyatanga, njye ku mushahara wanjye ntanzeho 50,000.”

Ibi bitekerezo byiyongereyeho iby’umusesenguzi mu bya politiki, Lonzen Rugira, wavuze ko mu mafaranga yakoreshwa mu kugoboka abaturage muri ibi bihe, harebwa ku yabitswe mu Kigega Agaciro.

Yagize ati “Nasomye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irimo kureba uko yafasha ababonaga amafaranga umunsi ku munsi, ariko mfite igitekerezo. Mukoreshe Agaciro Development Fund. Ibi bizaha ingufu iki kigega gukomeza guterwa inkunga mu gihe kiri imbere, kuko kizafatawa nk’ikigega cy’ubwisungane.”

Ikigega Agaciro cyashinzwe mu Ukuboza 2011 ndetse Guverinoma y’u Rwanda iheruka kucyegurira imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, ngo abe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Muri Nzeri umwaka ushize ubuyobozi bwatangazaga ko mu myaka 6 ikigega kigeze kuri miliyari 194 Frw.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ku Cyumweru yatangaje ko Leta yiteguye gufasha ab’amikoro make kugira ngo muri iki gihe hafashwe ingamba zidasanzwe zo kwirinda Coronavirus, batazicwa n’inzara.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe, harimo no kuba Leta yakora ubuvugizi ku bantu baba munzu bakodesha, kugira ngo batazishyuzwa ubukode bitewe n’ubukungu butifashe neza.

Gusa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatangaje ko muri ibi byumweru bibiri gusa bitakunda ngo basabe ba nyiri nzu kutaka ubukode, ariko bazareba uko ikibazo kigenda gifata intera, maze hagire ingamba zifatwa.

Uwitwa @donshutter kuri Twitter we yavuze ko yemereye umuntu uba mu nzu ye kutazamwishyura mu bihe bya Coronavirus, asaba n’abandi babishoboye gukora batyo.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yasabye abazahembwa uku kwezi kwibuka abakeneye ubufasha muri ibi bihe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kpatrick 2020-03-25 08:21:37

Musigeho kutujijisha iki nigihe cyo gukoresha ayo twashyize mu gaciro keretse niba yarakoreshejwe ntitubimenye.

2
Dieudonne Hakizayezu 2020-03-25 00:40:47

@be, kubera iki wumva Pichette yatanga 1/2 cy’umushahara we, niwe wazanye coronavirus mu Rwanda?

@Guillaume, kuki uvuga ko abanyarwanda batizigamiye, Agaciro Fund ubona ari iki kindi niba atari ukwizigamira?!

3
Jeanne 2020-03-24 15:36:05

Nonese ko turira Kandi WASAC yohereje itangazo risaba kwihutira kwishyura amazi kandi twicaye mu ngo !ubushinyaguzi!!!!

4
Guillaume 2020-03-24 11:00:57

Iki gitekerezo ni cyiza cyane. Leta ihora ishishikariza abanyarwanda kugira umuco mwiza wo kwizigamira. Abenshi ntibabyitaho, habe no kubiha agaciro. Twese biratureba ariko cyane cyane ba nyakabyizi batahana amafranga buri minsi, mugitondo bagahita bayamara. Iki ni igihe cyo kwitekerezaho mukamenya ko iminsi yose atari ku cyumweru. Ba nyakabyizi twibwira ko bahembwa make ariko sibyo. Muhere ku Muyede n’umufundi, maze ayo bahembwa k’umunsi muyakube n’ukwezi, murabona ko barusha benshi kwinjiza menshi. Igitangaje, nibyo Bantu batagira n’urwara rwo kwishima. Impamvu ntayindi, nuko barya ayo bakoreye nabi. Nta shuri ryarusha isi kwigisha. Ibihe bidukomereye bitwigishe byinshi. Inkunga nanjye ndayitanga m’ubuyobozi bw’ibanze.

5
[email protected] 2020-03-24 10:24:30

Icyo gitekerezo ninyamibwa. nonese leta yasabye amabanki akareka abanyamyenda babo ukwezi kumwe cg abiri, hanyuma abanyamishahara bose bagahabwa ijanisha runaka batanga gufasha abavandimwe bacu...
kuberako benshi bafite imizigo yamadeni yabanki kuburyo umutima wogufasha bawufite ariko ubushobozi ntabwo.

6
mahoro 2020-03-24 09:16:56

Ahubwo mutuvuganire abaryaga aruko dufashe ubukode bwamazu nkatwe inzu 1 yaritunze abantu 8 amafaranga yukwa 2 twayishyuye umusoro ukwa 3 ntayo tubonye,tuzarya iki ko murabo 8 harimo 4 bafata imiti yaburi munsi ntayo kuyigura ubwo ntibadupfanye nurimunzu ntacyo atumariye,ese izomfashanyo ko ejo banditse harubwo banyuze kurugo rwacu ? mahoro siyo mazina yanjye!

7
kagabo john 2020-03-24 08:34:34

muraho murakoma banyarwanda namwe banyarwanda kazi?
nibyiza ko twungurana ibitekerezo cyane cyane turena kuburyo abanyarwanda ba amikoro macye nabo babasha guhangana ni ingaruka zakino cyorezo,
nkuko nabibonye haruguru ku makuru yanzwe ndetse ni ibitekerezo bya bamwe, nibyo koko hari fr guverinoma yari yarateganyije nko kubaka imihanda,amashuri,gutera inkunga ibikorwa bimwe bimwe na bimwe bakayahereyeho bakayakusanya ndetse bakareba nababandi bafite imishahara minini cyane bakora mu nzego za leta bakagabanyaho bagafata no kuyotwanze mugaciro ndetse na RRA nayo igakoraho macye kuyo yari imaze kwizigama maze rero bajya gufasha abaturage bakitonda bagashishoza bagendeye kumikoro ya abaturage.

ariko hari urugero rwahafi....
wenda umubare munini wa abanyarwanda dufite ubwisungane mukwivuza kd ubwo bwisungane nkuko babaruye abaturage bahereye ku umukuru w’umuryango noneho bagende bareba ibyiciro abantu barimo abe ariho bahera bafasha abaturage.

murakoze gusa nukuri mureke igitekerezo cyanjye gutambuke ndetse nabandi bafite ibitekerezo babibatange.

8
manzi 2020-03-24 07:16:13

birakwiye kwitanga muburyo bwose,nahano mucyaro muturebe kuko turya tuvuye mukazi mutarebera mumugi gusa,urugero nkabamotari

9
Patrick 2020-03-24 06:34:38

Ndibazo ko umuntu wese azi abantu batari bake barya aruko bakoze, bashobora kuba abaturanyi, abavandimwe, abo dukorana, abo dusengana n’abandi dushobora guhera kuri abo kandi management yabyo iroroshye cyane.

Imana ibidufashemo.

10
Patrick 2020-03-24 06:34:33

Ndibazo ko umuntu wese azi abantu batari bake barya aruko bakoze, bashobora kuba abaturanyi, abavandimwe, abo dukorana, abo dusengana n’abandi dushobora guhera kuri abo kandi management yabyo iroroshye cyane.

Imana ibidufashemo.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza