IGIHE

Coronavirus: Hatangajwe ikiguzi cya serivisi ku bazashyirwa mu kato muri Kigali baturutse mu mahanga

34 22-05-2020 - saa 17:43, Ishimwe Israel

Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara ikiguzi cya serivisi ku bantu bazashyirwa mu kato baturutse mu mahanga nyuma y’uko leta itangaje ko itazongera kwishyurira abashyirwa mu kato ibyo bakeneye usibye ibijyanye n’ubuvuzi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 niyo yemeje ko Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato aho baziyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Uwo mwanzuro uvuga ko “Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa. Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko nyuma y’amabwiriza mashya ya Guverinoma yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, hari ibigomba gukurikizwa ku winjiye mu gihugu birimo ko abagenzi bose binjira mu Rwanda bagomba kugenzurwa no gupimwa bageze aho binjirira, kunyura mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi ndetse basabwa gutanga umusanzu ku kiguzi cy’ibyo batangwaho bari mu kato birimo icumbi, ibyo kurya n’izindi serivisi bahabwa mu minsi irindwi uhereye igihe bahagereye.

Ibwiriza ryo kwiyishyurira ikiguzi ku byo umuntu atangwaho ari mu kato ryatangiye kubahirizwa ku wa 18 Gicurasi 2020.

Riteganya ko umugenzi wese ugeze mu Rwanda avuye mu kindi gihugu agomba gusuzumwa COVID-19; uyisanganywe agahita ajyanwa mu kigo cyita ku barwayi, mu gihe utayigaragayeho ashyirwa mu kato k’iminsi irindwi akazapimwa ku wa gatanu byagaragara ko nta virusi afite akarekurwa ku munsi wa karindwi.

Rikomeza rivuga ko umuntu azakomeza kwishyira mu kato ari mu rugo mu yindi minsi irindwi akurikiranwa n’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site zizajya zakira abo bantu bari mu kato n’ibiciro by’ikiguzi cya serivisi bagomba gutanga.

Ibiciro byashyizwe hanze bigaragaza ko umuntu ashobora guhabwa serivisi zose zirimo gukorerwa isuku mu cyumba n’ibikoresho nkenerwa. Biri hagati ya 55 000 Frw ku hahenze mu gihe ahoroheje ari 12 000 Frw ariko ho umuntu akiyishyurira serivisi zimwe na zimwe.

Ikiguzi cyo gucumbika muri Nyarutarama Apartment ni 55 000 Frw, Kicukiro Apartment (55 000 Frw), Dove Hotel (45 000 Frw), Hilltop Hotel (40 000 Frw), Greenwich Hotel (25 000 Frw) na IPRC Kicukiro yishyurwa 12 000 Frw ariko umuntu akigurira ibirimo isabune, uburoso bw’amenyo, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko kuba abantu baturuka mu mahanga baziyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa bari mu kato, nta n’umwe uzagorwa n’ibiciro kuko buri wese azajya ahitamo ahajyanye n’ubushobozi bwe.

Avuga kuri uyu mwanzuro, Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bimenyerewe ko Abanyarwanda bagira uruhare muri serivisi z’ubuzima bahabwa, aho batanga amafaranga binyuze mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Yavuze ko Coronavirus ikigaragara, Leta yashatse ubushobozi bwayifasha kugenzura neza buri muntu wese winjiye mu gihugu hato ataba yanduye akajya mu bandi akazabanduza. Ubu ngo igihe kirageze ko abantu batangira kujya biyishyurira ariko bitababereye umutwaro.

Ati “Cyane cyane turatekereza ku bantu bari kuva hanze, bateguye urugendo. Mu byo bategura, bagomba no gutegura icumbi n’amafunguro kugira ngo bamenye ko bitwaza impamba ihagije bazifashisha mu gukemura icyo kibazo, birumvikana, bizagenda bisuzumwa uko ikibazo giteye, tuzazirikana ubushobozi bw’abantu, ntabwo tuzabaha kujya ahahenze kandi badafite ubushobozi."

"Umuntu bazamuhitishamo ahajyanye n’ubushobozi afite kugira ngo binamenyekane hakiri kare niba ugiye gufata urugendo, ube ubizi ko hari icyumba cy’ibihumbi 10 Frw, 20 Frw ukaba waza witeguye kugira ngo ubashye kwishyura.”

Ibi nibyo biciro bya serivisi byo kwiyishyurira mu gihe umuntu ashyizwe mu kato
Dove Hotel ni hamwe mu ho abantu bazajya bashyirwa mu kato bakiyishyurira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bugabo fred 2020-05-24 02:06:54

ese ningombwa kijya mimahoteli ikigali kndi iwanyu ari mumutara kandi waciye kumupaka wa kabitumba cyangwa kurusumo?mudusobanurire turashaka gutaha

2
bb 2020-05-24 02:05:30

ariko rero hari igihe abantu bandika ugahita ubona ko batajya bakurikira uko gahunda za leta za giye zigenda kuri iki cyorezo cyugarije Isi pe ni gute umuntu ashobora kwijujutira ibi agatera igihugu ibuye nukuntu yagerageje kubyitwaramo neza?kuba covid yagaragara abantu bose bari mu kato nta kiguzi na kimwe bigeze batanga kubyo babakoreraga buri munsi harimo n’ubuvuzi ndetse niyo wabaga unarwaye ibindi nabyo wavurwaga kubuntu kdi ahandi mwagiye mwumva ko ho wiyishurira byose ndetse bo banagutegekaga hotel ugomba kujyamo batitayeho ko ufite amafr none niba babona ko ubu byibuze mu gihugu covid isa nkaho igabanutse bakaba bagerageje kugira ibyo bagabanya kuko kuvura byo no kugukurikirana byo byasigaye ari ubuntu bibaye ikibazo?aho ni kutanyurwa rwose!nta muntu ukumirwa gutaha ariko ubona bitagushobokeye waba ugumyeyo!!

3
bugabo fred 2020-05-24 02:01:48

ndabona bikomeye pe ibaze
1200*7 kandi ngo nicumbi gusa ntabyokurya birimo duheze mumahanga kabisa

4
inama 2020-05-24 01:27:53

Ntekerezako umuntu yapimwe ahagurutse, Afite na certificat ntampamvu yogufata umuntu ukamwishyuza Frs za Hotel kandi aho avuye yasuzumwe .Njye numvaga ahubwo mwareba igihe yasuzumiwe mbere y uko aza,yagera kukibuga ,akongera agasuzumwa,iminsi asigaje ngo yuzuze 14 ya quarantaine akaba ariyo ashobora kumara muri Hotel.bitaribyo ikiguzi nikirekire kandi nibyo ugomba kujyamo ugomba kwishyura.twasabaga ngo mwongere mubitekerezeho.

5
Murenzi 2020-05-24 01:05:11

@NAKURE MARIE ROSE, ibyiza waba wigumiye aho uri, kuko izi ngamba minisante yazanye zo gushira uwinjiye wese mugihugu mukato ninziza cyane, nundi wese wumva izingamba zimubangamiye azabe yigumiye aho ari, kuko ntidushaka gusubira muri lock down, guma murugo aho yaritugeze turahazi.

6
Mukiza samuel 2020-05-24 01:03:26

Nabazaga niba I Kigali ariho honyine hari site cg no mutundi turere harimo amasite? Niba ahari se ho ibiciro bihagaze gute? mudusobanurire

7
Titi 2020-05-24 00:12:01

Ahubwo nibindi bihugu bibigenze gutya hanyuma airport zifungurwe hose twisubirire mukazi dore twabuzuko dusubira mukazi none bagiye kuzatwirukana

8
Ok 2020-05-23 22:29:02

Mwakoze cyane

9
Alfonse 2020-05-23 19:14:09

Ibyemeze bikaze nkibi baba bakwiye kubiganiraho birambuye kumpande zose bireba. Ubundi bibyara ibibazo byinshi bigatesha nigihe iyo bikozwe huti huti .

10
Uwigikundiro rosine 2020-05-23 17:39:39

Mbanjye kubashimira mubyo mutugezaho.ese ibyobicyiro tubona haruguru aho byama hotel nibyisukugusa kugukoropera nokukumesera?ese nikumusi?cgwa nimuri cyagihe cyicyumweru urimukato ?icya kabiri:kurya nabyo birukwabyo?nabyo ukishura ayandi?ese mucyumba ukishura ayandi?ese ayomafaranga murabona Atari meshi kubana babanyarwanda?ese ko baba baragize ibyago bamwe corona ibafatira hanze yigihugu murumva amafaranga baribafite iyo imahanga aba atarabashiranye?urugero nkuwari ugiye mumamvu zokurangura cg gusura ibihugu cgwa kubutembere bwibinjanye nimibereho ese muratekereza kuba yaragiye ateganyije imisi 6akagaruka cg 10itikeye yidege ikaburizwamo kuko za hagaze nutwo yari yitwaje tukaba twarashiriyeyo,ese murumva uwomunyarwanda azaza asabe umuryango umufashe kd nawo utariho kubwibibazo byakato tuvuyemo twese tutakwirengagiza?Koko mwatabaye abanyarwanda barihanze bakaza bagasanga imiryango yabo kuko mubyukuri abana abagore abagabo bagiye bakenera imiryango yabo yafatiwe hanze nakorona.murakoze ndizerako ubwobutumwa bwatugerera kubabishinzwe mukadutabariza murakoze

11
Uwigikundiro rosine 2020-05-23 17:39:38

Mbanjye kubashimira mubyo mutugezaho.ese ibyobicyiro tubona haruguru aho byama hotel nibyisukugusa kugukoropera nokukumesera?ese nikumusi?cgwa nimuri cyagihe cyicyumweru urimukato ?icya kabiri:kurya nabyo birukwabyo?nabyo ukishura ayandi?ese mucyumba ukishura ayandi?ese ayomafaranga murabona Atari meshi kubana babanyarwanda?ese ko baba baragize ibyago bamwe corona ibafatira hanze yigihugu murumva amafaranga baribafite iyo imahanga aba atarabashiranye?urugero nkuwari ugiye mumamvu zokurangura cg gusura ibihugu cgwa kubutembere bwibinjanye nimibereho ese muratekereza kuba yaragiye ateganyije imisi 6akagaruka cg 10itikeye yidege ikaburizwamo kuko za hagaze nutwo yari yitwaje tukaba twarashiriyeyo,ese murumva uwomunyarwanda azaza asabe umuryango umufashe kd nawo utariho kubwibibazo byakato tuvuyemo twese tutakwirengagiza?Koko mwatabaye abanyarwanda barihanze bakaza bagasanga imiryango yabo kuko mubyukuri abana abagore abagabo bagiye bakenera imiryango yabo yafatiwe hanze nakorona.murakoze ndizerako ubwobutumwa bwatugerera kubabishinzwe mukadutabariza murakoze

12
NAKURE MARIE ROSE 2020-05-23 09:43:28

bishatse kuvugako abaje aho bashyirwa mukato badafite corna virus
nonese nkatwe babamissionaires tuba tuje mugakonje gato bigenda bite koko nimutubwire!

13
Byandagara coroneille 2020-05-23 07:59:26

Nibyo uruhare rwaburiwese urukenewe ariko ntimwiregagizeko ahari nababa hanze yigihugu babuze uburo bwogutaha

14
Kamegeri 2020-05-23 06:18:55

Kuki mujyana abarwayi mu mahoteri? Yahindutse amavuriro gute?

15
Didier 2020-05-23 04:39:41

Ibiciro ni ku munsi !!!!reba tableau urabonako cost ari per day !!!!!umunsi mwiza

16
C 2020-05-23 02:48:41

Ungendereye u Rwanda uhateganya gusa kuhaguma iminsi 4 maze ugasubira iyo uturuka; uhawe akato k’iminsi 7 byibuze 7 ishoboka muri hoteli wishyura rwf 55,000/umunsi (x 7 cg x 14) ! Basanze ntacyo wanduye ntacyo urwaye; guhinduza tickets z’ingendo = cash £€$$. Ugeze iyo uturuka ushyizwe mu kato (ku mahirwe imuhira), wishyize mu gihombo kubera ka kazi utaye iyo minsi yose utakoze... Too much waste of time and money for a healthy person.
Igitekerezo : gushyiraho certificate igaragaza ko umugenzi atanduye covid19 cg se afite anti-covid19 antibodies/immunity. Uwo mugenzi asabwe kwitwararika ariko ahabwe amahoro ntacucurwe ngo yashyizwe mu kato muri hoteli! Abatunze hoteli bige ubundi buryo bwo kuzahura ubukungu bwabo no kwivana mu gihombo. Wenda ni basabe Leta inkunga yihariye cg ubwabo bagabanye ibiciro mu rwego rwo kwakira abagenzi ku bwinshi (ariko in a safe manner hirindwa nyine gukwirakwiza coronavirus). Nisahoze nsoma inkuru y’igihe.com ko ngo Leta nshinwa igiye guha za $ miliyari ibihugu by’Afurika ?! Abatunze za hoteli na lodges bisuganye bakore ubuvugizi aho bikwiye maze nabo iyo cash izabagoboke.

17
Nkuranga jean 2020-05-23 02:17:10

Ntabwo mwavuze nimba ibi biciro aribyo Ku munsi cg icyumweru

18
Angr 2020-05-23 02:06:34

Munsobanurire nonese minisante izajya yohereza abashinzwe kwita kuri abo bantu mu mahoteli kugirango servises zose bakeneye bazihabwe ?kki bahisemo ko bazajya baba muri hotel?kwa muganga haruzuye

19
Kakuze Marie Gorette 2020-05-23 01:28:49

Nubwo ibiciro ari Bimini ariko ntaho bihuriye n,ubuzima bw,abantu

Abantu nibabanze bashyirwe mu kato basuzumwe .Kwirinda biruta kwivuza.

20
Nigger 2020-05-23 01:26:38

turabaho dute nibareka kujya kuzana ibicuruzwa hanze kubera kubashyira mukato bakiyishyurira? ese ubundi ayo mafaranga azajya atangwa buri joro cyangwa ni paka bakize?

21
Rwamanywa 2020-05-23 00:58:31

Nibutsaga ko ibi ibiciro mubona aha igihugu cyabyishyuriye abantu kugeza ubu. None ko bigiye kugera kuri ba nyir’ubwite bikaba bizamuye impaka? Ubwo ntimwibuka ko mu bindi bihugu bishyuza n’igiciro cyo kuvura CORONA? Hataka nyir’ubukozwemo koko. Muzehe ntacyo aba yadukoreye ariko kunyurwa no kwitanga biratugora. Uwitwa Calm we yirengagije ko incubation period ari 14 days. Ngo abantu bajye bimenya? Ariko ugira ngo bajyanye kugurwa bavuye ku mupaka ni bangahe? Ko abenshi batangiraga bagaragazaga uburwayi bari muri quarantaine? Hanyuma ntuzi abasabwaga kwishyira my kato bavuye i Dubai ariko bakirirwa bakoresha iminsi mukuru bari kumwe n’inkumi zitabarika muri ako "kato"? Discipline mu ndege pe! Ibiciro biciriritse ahari byakomeza kwigwaho, ariko kubahiriza akato bikagumaho, ingufu zose igihugu cyashyize mu kurwanya icyorezo ntizisubizwe inyuma n’uko abantu batifuza gutanga ayabo.

22
Eddy kgl 2020-05-23 00:33:53

Reka nigumire hano maze ndore.

23
Ernest MUHIRWA 2020-05-23 00:18:24

Ese ayo mafranga ni kumsi umwe?

24
Gaju 2020-05-22 23:59:00

Ibi bintu ntimuzabyongere, hazabeho igihe english, french igihe mwanditse mu kinyarwanda ibisobanuro byose bijye mu kinyarwanda. Inyandiko nkiyo abanyamahanga bajye bayisanga kuri minisante cg website ya immigration bisobanurira abanyamahanga muzindi ndimi. Ibi bintu dukwiye kubirenga tugaha ururimi rwacu agaciro. Abatunv gahunda za leta bakabisanga aho navuze haruguru

25
Inzu 2020-05-22 22:06:57

@ Calm wikwifata nkumuntu utazi uko Coronavirus iteye, uko yandura, urantangaje cyane wibaza ukuntu umuntu uje mugihugu avuye hanze ashyirwa mu kato kiyominsi kandi aba yapimwe bagasanga nta Corona arwaye ibyo ntacyo bivuze ashobora kuva hanze akaza nta Corona yanduye akayandurira mu Ndege kandi urabizi neza ko yigaragaza umuntu ayimaranye mu mubiri byibura hagati yiminsi 8-14, urumva rero ko ushobora kuva hanze umaze nkiminsi 2 uyanduye ukagera mu Rwanda tuvuge nka le 1/6/2020 ikazagaragara nka le 9/6/2020 waramaze kugera mumuryango ikindi umenye ko uyifite ayanduza abandi we ataranayigatagaza. Muri make abava hanze bagomba kuza bagashyirwa mukato 2 weeks zashira bagata nibwo biba byizewe ko ntakibazo bafite, ibindi urashaka kwirebaho gusa, kandi uwumva bihenze azabe yigumiye iyo ari.

26
Nzaza 2020-05-22 20:41:15

Mudosobanurire none se ibyo biciro ni ibyo ku ijoro rimwe cg ni iminsi 7 umuntu azamara mu kato?

27
Hakizimana 2020-05-22 20:22:58

Ariko iki cyemezo wagirango nigihano kutashye mu rwamubyaye pe. Ubunge MBA ndumiwe.

28
Gaga 2020-05-22 19:18:18

Ubwose ahubwo mwabapimye bakiyishyurira iyo service yogupimwa mukabareka bakagenda? Who has a week to waste in your over priced 1* Hotels?

29
Emmanueli Aime 2020-05-22 17:48:20

Ibi nigahunda ya leta ntaho bihuriye nabaturanyi ahubwo Uganda icamenshi kubajyamukato, tumenye gutandukanya ibintu.

30
Angelique mugabekazi 2020-05-22 16:49:31

Ibibiciro bitumvikanweho mubihugu byibituranyi biragira ingaruka Nini cyane, cg gufata ingendo bihagarare.

31
Manzi 2020-05-22 16:28:37

Ababona ko ari menshi bazagume iwabo. Mubona ko hoteli zacu zizaguma zishomera kugera ryari? Ahubwo mwongere iminsi ya Quarantaine ibe ukwezi

32
Calm 2020-05-22 15:15:34

Umugenzi uje mu Rwanda upimwe ko atanduye covid19 ni kuki agomba gushyirwa mu kato ahantu runaka iyo minsi yose asabwa no kwishyura serivisi kandi atanduye coronavirus atanarwaye?! Ni ugukabya rwose. Kandi abantu benshi bazajya bakora ingendo nanone babanje gupimirwa iyo baturuka bakemererwa cg bakangirwa kujya mu rugendo. Ntekereza ko ibihugu kw’isi na WHO/OMS byakumvikana kuri procedures zitandukanye kuri buri case cg buri ngingo kugirango abantu batagorwa mu bihugu bagiyemo cg banyuramo (transit). Ni ugutanga certificate yemeza ko umuntu atanduye coronavirus kandi atarwaye. Yagera iyo ajya, agasabwa gusa kwitwarika nk’abandi baturage b’igihugu (guhana intera, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki). Naho ubundi ntabwo bizoroha; abantu bazasubika cg bahagarike burundu ingendo bitewe n’ibyo byemezo bikabije bifatwa mu bihugu runaka...

33
Manager 2020-05-22 13:54:23

Guess what I stay here! Maze ndoré!

34
Justin 2020-05-22 12:37:21

Buretse Tanzaniya cyangwa Kenya baze bakube inshuro nk’eshanu ibiciro by’aho abashoferi twoherezayo bazajya bacumbika! Ariko ibyemezo nk’ibi bitaganiriweho n’abaturanyi tubisaruramo iki kitari rwaserera n’abaturanyi? Ubu se aho nk’abo bashoferi basanzwe bacumbika ibiciro byaho Leta ntibizi?

Kwamamaza