IGIHE

Col. Tom Byabagamba na Rtd. Brig.Gen. Frank Rusagara bagiye gusubira imbere y’urukiko

6 21-05-2019 - saa 16:12, Rabbi Malo Umucunguzi

Col. Tom Byabagamba, Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara na Kabayiza François, bategerejwe imbere y’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu ngo baburane ku byaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu, bahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare mu 2016.

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd. Sgt. Kabayiza François we ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col. Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig. Gen. Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Sgt. Kabayiza we icyo gihe yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko, barajurira.

Inkuru wasoma: Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, Rusagara akatirwa 20

Uhereye iburyo: Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara, Rtd Sgt Kabayiza François na Col. Tom Byabagamba bagiye kwitaba urukiko mu bujurire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ayisha 2019-05-22 01:59:07

nibabafunge nibashwane tube duhumeka
Kera aba bari nk’Imana basuzugura buri wese
Ubu barutwa n’umufundi ukorera 2000 frs ku mugoroba akinywera ka byeri

2
ayisha 2019-05-22 01:59:06

nibabafunge nibashwane tube duhumeka
Kera aba bari nk’Imana basuzugura buri wese
Ubu barutwa n’umufundi ukorera 2000 frs ku mugoroba akinywera ka byeri

3
fkaak 2019-05-21 23:34:42

rwose ndemeranya nawe iyo umunu ahemutse agakosa nyuma atabarwa nibyiza yakoze ninako ibitabo byimana bitubwira nyakubawha yabababarira ubundi bakagaruka mubana

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-21 21:47:46

Ibi bihano biraremereye cyane kandi ibi byaha baregwa bidafututse. Aba bagabo bombi ko ari abasirikare (b’abirasi) bahuriye he na rubanda ngo barukangurire kwanga ubutegetsi buriho? Babicishije mu kihe kinyamakuru cg ku you radio koko?
Nyamara m’ubujurire ntibizabatangaze bagizwe abere, mu bigaragarira buri wese barazira amaherere!

Naho ibyo Prosper avuga byo kwemera icyaha bagasaba imbabazi Nyakubahwa jye siko mbyumva. Icya mbere s’Interahamwe icya kabiri Perezida wa Repubulika asabwa imbabazi iyo Ubutabera bwarangije akazi kabwo, ntajya abwivangamo!

5
karekezi 2019-05-21 10:03:49

Aba se ni ba bagabo tuzi kera n’inyoni zatinyaga?Ndibuka umunyamakuru yandika ko General Rusagara yariye ruswa mu kugura Helicopters,igihe yali Secretary General muli MINADEF.Kubera imbaraga yali afite,yahise afungisha uwo munyamakuru.Uyu Colonel Byabagamba nawe,yari akomeye cyane ku buryo abantu bose bamutinyaga.Isomo ni irihe?Igihe dufite ubuzima,tujye twicisha bugufi,kuko "nobody knows what the Future holds".Ubu se ba Ministers Nzirorera,Nsekalije,Simba,etc...bakangaga abantu bali hehe??Arihe Kadhafi, Mobutu,na Sadam Hussein?? Babaye zero mu gitaka.Tujye dushaka Imana,tuyikorere,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yasize asezeranyije abantu bashaka Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Nibwo buzima nyakuri.

6
Prosper Ndayi 2019-05-21 09:30:32

Nyakubahwa Presida wa Republika tumuziho gushishoza ndetse nubuhanga. Aba bagabo nubwo bakoze ibyaha basaba imbabazi kandi bakihana ndemerako Presida yabababarira bagasubira mubuzima busanzwe doreko bakuze kandi bigeze gukorera igihugu neza. Umwana murugo iyo akosheje agasaba imbabazi ndetse akihana arababarirwa

Kwamamaza