IGIHE

Cogebanque yatanze ubufasha bw’ibikoresho ku banyeshuri batishoboye (Amafoto)

0 13-10-2021 - saa 11:50, Dufitumukiza Salathiel

Banki y’ubucuruzi ya Cogebanque ku bufatanye n’Umuryango Care and Help Child yatanze ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri ku bana 100 badafite amikoro, biga ku Ishuri Ribanza rya Kariyeri riherereye mu Murenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo.

Ni igikorwa cyabereye ku Biro by’Akagari ka Ruhango muri Gisozi, kuri uyu wa 12 Ukwakira 2021.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubukire butagerwaho uburezi budashyigikiwe, bityo ko ari ngombwa gufasha buri wese kubugeraho by’umwihariko abatishoboye.

Ati “Umwana wese afite uburenganzira ku burezi. Ntawe uhitamo aho avukira ngo abe yahitamo umuryango ukize cyangwa ukennye. Abana ni abacu, rero tuba twumva tugomba gukora iyo bwabaga tugashyigikira imishinga ibafasha.”

Aganiriza abo bana, Habarugira yabasabye kutazacibwa intege n’inzitizi izo ari zo zose bahura nazo zibasubiza inyuma, bagahora iteka bazirikana icyo bashaka kuzaba cyo kuko ari yo mpamba izabageza ku butsinzi.

Ati “Mujye mucyiyibutsa ntimucyibagirwe, buri gitondo mbere y’uko ukora n’ibindi ujye uhora ucyiyibutsa, ntukumve na rimwe ko udashobora kukigeraho. Icya kabiri ni uko mugomba kwiyibutsa aho kubwirizwa n’abandi. Ibyo bizabafasha kugera ku ntego zanyu.”

Umuyobozi Mukuru wa Care and Help Child, Gatsinzi Gloria, yavuze ko ababyeyi bamwe bakennye ku buryo batabasha kurihira abana ishuri no kubabonera ibikoresho, ikaba impamvu yatangije umuryango ubafasha.

Yashimiye Cogebanque yemeye gushyigikira ibyo bikorwa, ayisaba kuzakomeza kubaba hafi ndetse ikabagira n’inama aho biri ngombwa.

Abo bana 100 bazafashwa kubona ibikoresho by’ishuri byose birimo n’impuzankano, 20 muri bo bishyurirwe n’ishuri kuko bakuwe ku muhanda.

Akanyamuneza kari kose kuri abo bana nyuma yo guhabwa ibyo bikoresho ndetse abaganiriye na IGIHE bavuze ko banejejwe no kuba hari ababitaho bakabagarurira icyizere.

Iranzi Morodekayi w’imyaka 10, yasubijwe ku ishuri akuwe ku muhanda. Yahawe igihembo kuko yahize abandi akaba uwa mbere akirigeramo.

Yagize ati “Nari nararivuyemo kubera ko iwacu bari baramburiye ibikoresho by’ishuri. N’abandi tuvukana twaburaga ibikoresho tugahitamo kurivamo.”

Ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Yashimye Cogebanque na Care and Help Child ku bwo kumuhindurira ubuzima, ashimangira ko agomba gukomeza kwiga shyizeho umwete agatsinda.

Uguweneza Clarisse wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yagize ati “Naburaga uko niga nta bikoresho ariko ngiye kwiga nifitiye icyizere kandi nkore cyane.”

Gatsinzi yavuze ko abana baba ku mihanda badakwiye gutereranwa ahubwo bakeneye ubufasha bwa buri wese ufite ubushobozi.

Ati “Umuntu uvuga ko bariya bana baba ku muhanda ari imbobo aribeshya cyane. Bajyayo kubera ubushobozi buke baba bafite iwabo kandi iyo uhabakuye baremera. Ni abana b’u Rwanda kandi bazavamo abantu bakomeye.”

Gatsinzi yatangije Care and Help Child mu 2017 agamije gufasha abana batishoboye kugira ngo bagire ahazaza heza. Yabikoze ku gitekerezo cye bwite nyuma yo kubona agahinda baba bafite, atangiza umuryango mu bushobozi bwe buke akiri no ku ishuri. Watangiranye abana 35, ubu ukaba umaze kugira 500. Watangiye kubona abamushyigikira barimo na Cogebanque.

Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu myaka 22 ishize, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Abana 100 batishoboye biga ku Ishuri Ribanza rya Kariyeri riherereye mu Murenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo bahawe ibikoresho
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa Care and Help Child, Gatsinzi Gloria; Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume na Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa ubwo bari mu gikorwa cyo guhana abana batishoboye ibikoresho by'ishuri
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yasabye abana kudacika intege
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume, ubwo yahanuraga abana abasaba gushyira imbaraga mu masomo kugira ngo biteze imbere
Umuyobozi Mukuru wa Care and Help Child, Gatsinzi Gloria, yashimiye Cogebanque ubufatanye bwayo mu guteza imbere uburezi
Umuyobozi Mukuru wa Care and Help Child, Gatsinzi Gloria, yavuze ko ubu uwo muryango ufasha abana 500
Habarugira Ngamije Guillaume uyobora Cogebanque yavuze ko ubukire butagerwaho uburezi budashyigikiwe
Aba bana bashimye ubufasha bahawe, bemeza ko bizabatera imbaraga zo gukora cyane
Umuryango Care and Help Child wahaye Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume impano y'umupira uriho ikirango cyawo
Ifoto y'urwibutso yafashwe n'abakozi ba Cogebanque hamwe n'aba Care and Help Child

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza