IGIHE

Cherie Blair n’itsinda ry’abashoramari bagiranye ibiganiro na RDB

0 11-09-2019 - saa 14:00, Akayezu Jean de Dieu

Cherie Blair, umugore wa Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ari mu Rwanda kuva ku wa Mbere mu ruzinduko rw’iminsi ine, ari kumwe n’itsinda rya ba rwiyemezamirimo b’abagore bayobora ibigo bikomeye.

Uyu munyamategeko akaba n’uwashinze Umuryango Cherie Blair Foundation urengera abagore, yasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB agirana ibiganiro n’abayobozi barimo umuyobozi mukuru wayo, Clare Akamanzi.

Akamanzi yari kumwe n’abahagarariye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo. Hari kandi Abayobozi b’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera, PSF.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku kubagaragariza iterambere ry’u Rwanda n’amahirwe ahari abereye ishoramari nko mu bukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’inganda.

Politiki ya Guverinoma y’u Rwanda yo koroshya ishoramari ikomeje gukura igihu ku maso y’abashoramari bo mu bindi bihugu bitandukanye, bakabona inyungu n’itandukaniro riri mu kuyihashora aho kuyishora ahandi.

Raporo ya Doing Business Banki y’Isi iheruka gutangaza umwaka ushize, yagaragaje ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika mu korohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 29 ku Isi ruvuye ku wa 41.

Akamanzi uyobora RDB ashyikiriza impano Cherie Blair nyuma y'ibiganiro
Cherie Blair n'itsinda ayoboye basuye RDB banagirana ibiganiro n'abayobozi batandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza