Abaturage bimuwe ku Kirwa cya Bushongo giherereye mu Kiyaga cya Burera mu Karere ka Burera, bagatuzwa mu Murenge wa Rugarama, baravuga ko babangamiwe cyane n’uko batagira aho gushyingura ababo kuko aho batujwe nta butaka na buto bafite bashyinguramo.
Bamwe muri bo babwiye BTN ko iyo bapfushije umuntu bibasaba kujya gusaba abandi baturage ubutaka ku buryo hari n’ababubima cyangwa bakabasaba amafaranga y’umurengera kugira ngo babahe aho bashyingura.
Bavuga ko baba bameze nk’ababuze umuntu inshuro ebyiri bitewe n’ibibazo bahura na byo kugira ngo babone aho bamushyingura.
Umwe yagize ati “Mu kutwimura bari bameze nk’aho batwimuriye mu ijuru aho abantu badapfa kuko ubu nta rimbi dufite. Kugira ngo umuntu abe yapfuye ni ukubanza tukazerera mu nshuti n’abavandimwe dusaba aho dushyingura.”
Undi yakomeje agira ati “Nko mu muryango hari uherutse gupfa kugira ngo tubone aho kumushyingura byaratugoye ku buryo twatanze itungo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bari gushakisha ahazashyirwa irimbi kugira ngo gikemuke.
Yagize ati “Gahunda yo kubashakira irimbi yaratangiye, turimo gukorana n’Umurenge kugira ngo ukomeze kurambagiza ahantu twabona abo twakwimura kugira ngo tuhagenere irimbi kuko ni ikibazo batugejejeho.”
Yavuze ko amafaranga azakoreshwa muri iyi gahunda yashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bityo ko mu gihe gito abo baturage bazaba babonye irimbi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!