IGIHE

Bruce Melodie yasubitse igitaramo yari afite muri Canada

0 25-09-2021 - saa 16:29, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kumenyekana nka Bruce Melodie yahagaritse ibitaramo yari afite muri Canada nyuma ko kubona ko byaba byiza abanje akarindira abantu bagakingirwa.

Uyu muhanzi yari afite igitaramo mu Mujyi wa Edmonton ku itariki 8 Ukwakira 2021. Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma yo kumenya ko abantu bagomba kuza mu gitaramo cye bagomba kuba barahawe doze zose z’urukingo rwa Covid-19, yahisemo kuba asubitse igitaramo cye.

Ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera amabwiriza mashya ya Covid-19, arimo kuba umuntu witabiriye ibikorwa bitandukanye agomba kuba yarahawe doze zose z’urukingo rw’iki cyorezo, ndetse bikaba bisaba ko umuntu nta bwandu afite, twahisemo ko iki gitaramo kiba gisubitswe[kugira] ngo tureke abantu babanze bikingize doze zose. Itariki nshya izamenyekana vuba.”

Iki gitaramo cya Bruce Melodie kiri mu mujyo w’ibyo yateguye yise ‘Kigali World Tour’ bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzi yagombaga kujya mu bihugu birimo u Burundi aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri muri Kanama, byose byaje gusubikwa. Asigaje ikindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka.

Bruce Melodie yasubitse igitaramo yari afite muri Canada
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza