IGIHE

Bombori Bombori irakomeje muri RNC muri Canada; abayobozi bamwe bahagaritswe

21 1-12-2019 - saa 10:08, IGIHE

Mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ntibucyicyera kabiri hatabayeho guterana hejuru kubera amatiku amaze kuba karande, ahanini ashingiye ku kutumva ibintu kimwe no kumaranira imitungo.

Imwe mu mpamvu ikomeye imaze iminsi ni uburyo ubuyobozi bwa RNC muri Canada bushinja Umuhuzabikorwa wungirije akaba n’Umucungamutungo w’Intara ya Canada n’Akarere ka Ottawa- Gatineau, Jean Paul Ntagara, kugundira amafaranga agenewe ibikorwa byawo.

Ni ikibazo cyatumye hatumizwa inama ya Komite Nshingwabikorwa ya RNC muri Canada, yitabirwa n’abantu mbarwa bafata imyanzuro itarashimishije ba sebuja, ituma bahagarikwa muri RNC.

Abo ni Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Windsor ; Jean Paul Ntagara ; Achille Kamana wari Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Ottawa-Gatineau na Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi w’Akarere ka Windsor. Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, komiseri ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC, uheruka kuburirwa irengero.

Ubuyobozi bukuru bwa RNC muri Canada ku wa 21 Ugushyingo 2019 bwatumije inama yayobowe na Achille Kamana. Ngo yari igamije kumva no gutanga ibisubizo ku busabe bw’umucungamutungo w’intara ariwe Ntagara, wasabye ko haganirwa ku mbogamizi afite mu kazi yashinzwe.

Ni ibibazo yari afitanye n’Umuhuzabikorwa w’intara ya Canada, Patrick Uwariraye wanze no kwitabira iyo nama ntanatange impamvu.

Iyo nama yafatiwemo imyanzuro yarakaje abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba, birimo guhagarika by’agateganyo Uwariraye, kugeza igihe hazaba inama rusange izafata ibyemezo ndakuka.

Harimo kandi ko komite «yagaye imyitwarire idahwitse ya Jean Paul Bisamaza, watukanye ndetse akanakoresha imvugo zitubaha bagenzi be. Akaba asabwe kwandika ibaruwa isaba imbabazi bwana Jean Paul Ntagara ndetse n’abandi bose bagize komite nshingwabikorwa. »

Komite nshingwabikorwa yanasabye «umucungamutungo ku rwego rw’Isi ariwe Corneille Minani ndetse n’umunyamabanga ku rwego rw’Isi ariwe Gervais Condo, ko bakubaha ubwigenge bw’Intara ya Canada mu mikorere yayo. Igihe izagira ikibazo itabashije kwikemurira, izabitabaza nk ‘uko amategeko abiteganya. »

Ni igikorwa cyarakaje abayobozi bakuru ba RNC, yahisemo guhagarika abo bantu uko ari bane, kubera ko Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme ndetse n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye, bavuze ko iyo nama yari itemewe kandi “inyuranyije n’amategeko, amabwiriza n’imyitwarire muri RNC”.

Nayigiziki yandikiye ibaruwa abakoranyije inama itemewe, abamenyesha amakosa akomeye bakoze.

Ati “Inama yanyu yakoresheje ububasha idafite nko guhagarika umuhuzabikorwa (Uwariraye) kugeza ubu wakomeje kuba intangarugero mu muryango wacu muri rusange. Hejuru y’ibyo, mwafashe icyemezo cyo kugaya umuhuzabikorwa wa gatatu (Minani), umunyamabanga mukuru (Condo) na bagenzi banyu muri komite nshingwabikorwa y’Intara ya Canada.”

Iyo baruwa isoza ivuga ko kubera uburemere bw’amakosa akomeye yakozwe kandi “mu nyungu zo gukumira akavuyo mu muryango” abo bane “guhera uyu munsi tariki 26 Ugushyingo 2019, bahagaritswe by’agateganyo mu nshingano zabo zose muri RNC,”

Abandi batitabiriye iyo nama ntibanatange impamvu harimo Umunyamabanga ku rwego rw’intara ya Canada, Anastase Rekeraho na komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga ku rwego rw’Intara ya Canada, Jean Paul Bisamaza.

Umunyamabanga ku rwego rw’Isi, Gervais Condo (ibumoso) yihanijwe na Komite ya RNC muri Canada. Hagati ni Umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye na Thabita Gwiza bombi bari muri Komite Nyobozi y'Intara ya RNC muri Canada
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Wezy 2019-12-03 02:04:12

Erega ngo urwishe yanka ruracyayirimo !!!!nikobavuga bahunze igihugu kubera ibifubyabo Bya bana iye bashakaga kuryanibyacu abaturage umusazayabyanga ntibabyumvikaneho bagahitamo nguhunga ubugenzacyaha bwo gushaka kuryibyacu bitwajimyanya babagabarimo mazebakerezeza ibifubyabo kubafite amafaranga bababa jenocideri bakayabashukisha bikarangira bemeye kubabera abayoboke twumve ukuntu indarimbi !!!! Ark urabona ko ibifubyabo bikomeje kubananira none barikuryanira nomubyo bashukishijwe🤣🤣🤣 so noneho barajyahe sasa rero !!! Mumeze nkacyagisiga kimennye inda kuberurwara runini!!!!!

2
Mico 2019-12-02 23:33:11

Ndabona intasi zacu zikora akazi keza cyane aho zanyanyagijwe kwisi hose.

3
MANIRIHO BONER 2019-12-02 09:22:29

OYA RWOSE ABO BATERA UBWOBA NIBAFATWA BAZAHANWE NAMATEGEKO

4
che 2019-12-02 06:28:56

Ubwo se murapfa iki koko, nkaho mwakuye amaboko mu myenda mugakora muracungira amaramuko mu bintu by’amafuti nkibyo koko?

5
mary 2019-12-02 01:38:29

nimutahe ntacyo muzageraho

6
mary 2019-12-02 01:36:06

ese ko ntacyo bazageraho batashye tukubaka u rwanda

7
Moïse 2019-12-02 00:44:28

Nibaryane Bongere Baryane Kugeza Bamaranye

8
Rwogera 2019-12-02 00:12:56

Erega Thabita ni Mushiki wa Ndwaniye Simeon, bose bava indimwe na Rutabana. Ariko se bariya bana bene Kayijuka wari umutambyi mw’itorero ry’abahirika kuri Ngoma bafashwe na ndwara ki? Cyakora Yasoni Muhayimana sinjya numva akoma.Nayigiziki Mahuku nawe ni umuhirika wagiye muri Amerika yibye Amafaranga ya APACE, ni injiji gusa bose bashatse bareka guta umwanya kuko ntacyo bazakora kuri uru Rwanda kugeza bavuye kuri iyi si.

9
Salus 2019-12-01 22:44:19

Ariko igihe.com, namwe tuzabashinja gukorana ni umwanzi, ni gute mwirirwa mwamamaza ayo mashyaka aturwanya, nkaho mwakwamamaze urwanda, n’iterambere twagezeho? Uziko mudatinyuka no kutubwira ibyo BBC yatangaje, kandi twarayigaritse kumvikana iwacu. Mwisubireho pe.

10
Sindikubwabo jean 2019-12-01 17:29:18

Nihahandi hanyu tu ubu umubyeyi wacu nyakubahwa yaratwubatse ntanumwe wabumva ntanisoni mugakorana naba genocidere ntasoni koko muzafatwa mwese cyangwa mugwe ishyànga mwabasenzimwe mwumva imiryango imaze kubakwa abanyarwanda twateye imbere turacyahatanira guhora imbere namwe muraho kayumba wowe warubuze iki kujya gukorana naba genocidere ntanisoni koko nihahandi hanyu tu mwebwe namuseveni wanyu na nkurumbi ngo ninkuru nziza mwese muraviraho rimwe

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza