IGIHE

BK General Insurance imaze gutanga miliyari 3 Frw mu kugoboka abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo

0 23-06-2025 - saa 16:47, Niyigena Radjabu

Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali, BK General Insurance (BKGI) imaze gutanga arenga miliyari 3 Frw mu kugoboka abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo ariko barashinganishije ibikorwa byabo.

BKGI ni kimwe mu bigo byitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribaye ku nshuro ya 18 rikaba riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo aho ryitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ribaye ku nshuro ya 18 rikaba riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo aho ryitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi 10 aho ryatangiye ku wa 18 Kamena 2025 rikazarangira tariki 27 Kamena 2025.

Ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa ni gahunda igamije gufasha abahinzi n’aborozi kwirinda ibihombo bishobora gukoma mu nkokora imishinga yabo ndetse bongere icyizere ku bigo by’imari bitanga inguzanyo mu.buhinzi n ubworozi.

Umukozi muri BKGI ushinzwe ubwishingizi bw’ibihingwa, Rusizanibakwe Michael Benjamin, yavuze ko bashaka guteza imbere abakora ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kubaha serivisi zirimo iz’ubwishingizi no kubaha inguzanyo kugira ngo bibafashe mu iterambere.

Yakomeje avuga ko kuva BKGI yatangira gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu 2021 imaze kwishyura abahinzi n’aborozi ibihombo biri hejuru ya miliyari 3 Frw.

Ati “Imibare yiyongera bitewe n’impamvu zitandukanye kuko nko mu buhinzi usanga ahanini biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu gihe mu bworozi ibihombo biterwa n’uburwayi bufata amatungo cyangwa impfu zitunguranye nk’impanuka.”

Rusizanibakwe yavuze ko abahinzi n’aborozi bakwiye kugana serivisi z’ubwishingizi kuko umwuga bakora ubamo ibihombo byinshi kandi biza bitunguranye, uburyo bwiza bwo kubyirinda bukaba ubwishingizi bwa BK Insurance.

Ati “Nko ku bahinzi bakunze guhura n’ibihombo bishingiye ku biza cyangwa imihindagurikire y’ikirere na ho aborozi bakunda guhomba bitewe n’uburwayi bw’amatungo cyangwa impfu zitewe n’impanuka.”

Yakomeje avuga ko haba umworozi cyangwa umuhinzi ufite ubwishingizi bwa BK Insurance yishingirwa igihe cyose agize igihombo.

Bafite ubwishingizi bw’igishoro nko ku muhinzi iyo ahombye biturutse kuri izo mpamvu BK Insurance imusubiza igishoro yari yarashoye kugira ngo yongere ahinge.

Rusizanibakwe ati “Naho ku mworozi na we iyo ahuye n’igihombo nko gupfusha itungo tumusubiza ibingana n’agaciro k’iryo tungo kugira ngo yongere arigure akomeze umushinga we.”

Rusizanibakwe yavuze ko bitarangirira mu gutanga ubwishingizi gusa ahubwo ko uwo bishingiye bakomeza bakamukurikirana bakamuha n’ubundi bufasha burimo kumugira inama ndetse no kumuhugura no kumwigisha uko yakora neza umushinga we ukabasha kubyara inyungu.

Ikindi ufata ubwishingizi bwa BK Insurance yoroherezwa kubona inguzanyo muri Banki ya Kigali.

Yasoje ashimira leta yatekereje kuzana iri murikabikorwa kuko rigirira akamaro ingeri zitandukanye cyane cyane abahinzi n’aborozi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi binyuze mu kumurika bikorwa byabo.

Mu buhinzi BKGI yishingira umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, ibishyimbo, soya n’imyumbati.

Ni mu gihe mu bworozi iyi sosiyete yishingira inka z’umukamo n’ibimasa, ingurube inkoko ndetse n’amafi.

Ubwishingizi iyi sosiyete itanga ku bihingwa butangirira igihe umuhinzi atereye imbuto mu murima bukarangira amaze gusarura, naho mu bworozi bumara umwaka umwe.

Abagana BK General Insurance basobanurirwa ibyiza byo gukoresha ubwishingizi itanga
Abahinzi baturutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda babukereye baje kwerekana ibikorwa byabo
Abakozi ba BK General Insurance biteguye kwakira ababagana bakaba serivise ibanogeye
Imurikabikorwa ry'Ubuhinzi n'Ubworozi 'AgriShow 2025' ryafunguwe kumugaragaro na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza