IGIHE

Bizagenda bite amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC natubahirizwa?

0 29-06-2025 - saa 13:02, Iradukunda Serge

Benshi mu bayobozi b’ibihugu n’abanyapolitike batandukanye bakomeje kugaragaza ko bishimiye amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko yitezweho kuzana ituze mu karere. Ariko se bizagenda bite mu gihe hagira uruhande ruyarengaho?

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakumvikana ku kintu runaka ariko bikarangira kidashyizwe mu bikorwa.

Byagaragaye cyane mu biganiro bya Luanda, aho hemezwaga agahenge, ariko bugacya ingabo za RDC zubura ibitero, ari nako imvugo zibasira u Rwanda zidashira.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC i Washington D.C arimo ingingo zitandukanye zigaruka cyane ku kijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, kwirinda ubushotoranyi no gucyura impunzi.

Imbere y’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, abahagarariye Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibigenwa n’aya masezerano.

Mu ijambo rya Amb. Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku byerekeye iyubahirizwa ry’aya masezerano, asaba ko Amerika yakomeza guherekeza impande zombi mu rugendo rwo kuyashyira mu bikorwa, kuko atari ubwa mbere hasinywa ibintu ariko ntibyubahirizwe.

Ati “Tugomba kwemera ko hari ugushidikanya gukomeye mu karere kacu no hanze yako kuko amasezerano yabanje menshi atagiye ashyirwa mu bikorwa, nta gushidikanya ko urugendo ruri imbere rutazoroha ariko ku bufasha bukomeje bwa Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, twizera ko tugeze ahantu hadufasha guhindura ibintu. U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Nyuma yo gusinya aya masezerano Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bakiriwe na Perezida Donald Trump wa Amerika.

Mu ijambo Nduhungirehe yavugiye muri White House, Nduhungirehe yongeye kugaragaza impungenge ku bushake bwa RDC bwo kubahiriza aya masezerano, asaba Trump kuzababa hafi.

Ati “Urakoze cyane Perezida, uyu ni umunsi w’amateka, kubera ko ari ugusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda mu kurangiza amakimbirane amaze imyaka 30. Mu bihe bishize hari uburyo bwinshi bw’ubuhuza bwabayeho ariko nta na bumwe bwatanze umusaruro.”

Yakomeje agaragaza ko impamvu ubuhuza bwa Amerika bwatanze umusaruro, ari imikorere myiza y’ubuyobozi bwa Trump n’izindi ngingo nshya zashyizwe mu masezerano.

Ati “Twizera ko ari ukubera ubuyobozi bwawe no kwiyemeza kwawe muri uru rugendo, ariko kandi no kubera uburyo bushya bwajemo ikijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu, Ikintu cy’ingenzi cyane kizafasha u Rwanda na RDC gukorana kuko iki ni igice gikize cyane gifite ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gifite amabuye y’agaciro n’umutungo kamere.”

Nduhungirehe yashimangiye ko aya masezerano azatanga umusaruro Amerika nikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Amerika nikomeza kuba hafi y’u Rwanda na RDC twizera ko tuzagera ku mahoro arambye. Kandi nk’uko mugenzi wanjye wa RDC yabivuze, ni ingenzi ko Amerika ikomeza kwiyemeza, kubera ko uyu munsi twasinye ariko dukeneye gushyira mu bikorwa ibyo twasinye kugira ngo twinjire muri iki cyerekezo gishya mwavuzeho cy’uburumbuke, kugira ngo dusarure inyungu z’ubukungu zishingiye ku mahoro.”

“Kugira ngo iyi gahunda y’imikoranire mu by’ubukungu ishyirwe mu bikorwa ni ingenzi ko Amerika iherekeza impande zombi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo twasinye, kubera ko mu bihe byashize twasinye amasezerano menshi. Twizeye ko hamwe n’ubuyobozi bwawe, na Amerika tuzagera kuri iyo ntego.”

Hashobora kuzafatwa ibihano

Uretse Minisitiri Nduhungirehe, impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryanagaragajwe n’abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango.

Umwe muri aba banyamakuru yabajije Perezida Trump ikizakorwa mu gihe aya masezerano yaba atubahirijwe.

Trump ati “Tuzakorana na bo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, bo ku giti cyabo bashobora gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko tuzabashyiraho igitutu kugira ngo bishyirwe mu bikorwa. Aba ni abantu babiri bashoboye kandi bazabikora. Barabizi ko bagomba kubikora kuko bitagenze gutyo hazabaho ibintu bibi.”

Iki kibazo cyongeye gubirwamo n’umunyamakuru Hariana Verás wasabye Trump kuvuga ikizaba amasezerano natubahirizwa.

Mu gusubiza, Trump yagize ati “navuga ko hazabaho ibihano bikomeye nibatabyuhiriza, ariko ntabwo ntekereza ko bazabikora ariko dufite ibihano bikomeye by’ubukungu.”

Byitezwe ko mu kubahiriza aya masezerano hagomba guherwa ku ngingo yo gusenya uyu mutwe wa FDLR, hakabona gukurikiraho iyo gukuraho ubwirinzi bw’ingenzi, bivuze ko ingingo ya kabiri itakubahirizwa iya mbere itararangira.

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzurwa na AFC/M23, Willy Manzi ni umwe mu bagaragaje ko batumva uko FARDC izasenya FDLR kandi iyirusha imbaraga.

Ati “Abashyigikiye FDLR bashobora kuba bari mu kiriyo, muri iki gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwasinyiye ubutumwa busa n’ubudashoboka, bwo kwambura intwaro umutwe ufite imbaraga kurusha Igisirikare cya Congo ubwacyo.”

Amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC yitezweho kugeza akarere ku mahoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza