IGIHE

Biga bahembwa banahabwa amafaranga yo kwifashisha: Sobanukirwa byimbitse gahunda yo guha buruse abarimu

0 10-01-2022 - saa 14:08, Akayezu Jean de Dieu

Mu mpera za 2013, Garukundebe Angelique wari umaze imyaka itandatu yiga mu Ishuri Nderabarezi rya TTC de La Salle [Teacher Training Centre De La Salle Byumba] yakiriye inkuru nziza y’uko yatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku manota 75,5%.

Ibyari ibyishimo kuri Garukundebe n’abo mu muryango we, batuye mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, ntibyarambye kuko atabashije gukomeza amashuri ngo ajye muri Kaminuza ku bwo kubura ubushobozi.

Kugira ngo ajye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Garukundebe yasabwaga kwiyishyurira amafaranga yose [100%], ibintu bitari gushoboka ku muryango we utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi n’ubwo wabarizwaga mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

N’ubwo amahirwe yo gukomeza kaminuza yabuze ariko, Garukundebe mu mwaka wakurikiyeho yahise abona akazi ko kwigisha mu mashuri abanza ku Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Mukono [GS Mukono].

Aka wa mugani ngo icyo uzaba muragendana n’iyo kigusize kirakurinda! Kuva ku wa 17 Gicurasi 2021, Garukundebe ni umunyeshuri mu Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare.

Ni umwe mu barimu 300 batangiranye na gahunda ya Leta yo guha buruse abarimu hagamijwe guteza imbere abakora umwuga w’ubwarimu no kuwubakundisha muri rusange.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Mutarama 2019, niyo yemeje iyi gahunda ijyanye no kunoza imicungire y’abarimu no guharanira iterambere ryabo.

Ku ikubitiro abarimu 300 barimo 50% b’abagore nibo batoranyijwe, aho boherejwe kwiga muri Kaminuza zirimo Ishami ry’Uburezi riri i Rukara ndetse n’iriherereye i Nyagatare.

Kuba baragiye kwiga bahawe buruse byuzuye, bivuze ko bagomba kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, bakanagenerwa ibihumbi 40 Frw bya buri kwezi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko muri uyu mwaka wa 2020/21, muri ibi bikorwa byose hakoreshejwe ingengo y’imari ya 430.800.000Frw.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko buri mwaka hazajya hatoranywa abarimu bujuje ibisabwa bagahabwa iyi buruse.

Karakye yavuze hateganyijwe nibura 300 buri mwaka ariko uko ingengo y’imari izagenda iboneka uyu mubare ushobora kwiyongera.

Agaruka ku kamaro k’iyi gahunda, Karakye yagize ati “Iyi gahunda izatanga umusaruro mwiza kubera ko umubare w’abarimu babigize umwuga mu mashuri yisumbuye uziyongera. Aba barimu bazaba bigisha mu mashuri yisumbuye.”

Abahawe iyi ‘buruse’ bwa mbere bafite akanyamuneza

Minisiteri y’Uburezi ari nayo ishyira mu bikorwa iyi gahunda, itangaza ko buri mwaka hazajya hatoranywa abarimu bagomba guhabwa izi buruse.

Uko bikorwa mu gutoranya abagenerwabikorwa, buri Karere kaba kagenewe abarimu 10 batoranyijwe n’Uturere ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB.

Aba barimu kandi bafashijwe kubona ibyangombwa bibemerera kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, basinyana amasezerano na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, ari naho amafaranga bagenerwa anyuzwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Garukundebe kuri ubu wiga amasomo y’ubumenyi rusange muri UR-Nyagatare yagize ati “Iyi gahunda yaje kutuvana aho tutari kwikura, yatugiriye umumaro cyane, bamwe twari twaratsinze tubura ubushobozi bwo kwirihira kaminuza.”
Yakomeje agira ati “Njyewe narangije mu 2013, icyo gihe bagenderaga ku byiciro by’ubudehe kandi nari ndi mu cya gatatu ariko ntafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kaminuza.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu n’abandi bakozi mu burezi bakora mu nzego za Leta, Mukangango Stéphanie, ashima gahunda zitandukanye zikomeje gushyirwaho mu guteza imbere mwarimu.

Ati “Bigaragaza ko mwarimu yitaweho, kandi leta ishyize imbere iterambere rye. Ikindi ariko na wa mwarimu bituma akunda umwuga we.”

Bakomeza guhembwa umushahara wabo ‘wuzuye’

Uretse kuba ari gahunda ya Guverinoma kandi binateganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo amahugurwa y’Abakozi ba Leta akorwa ndetse n’imiterere ya Sitati y’Abarimu mu ngingo yayo ya 80 ivuga ku burenganzira bwo kongera ubushobozi.

Ni ukuvuga ko ku barimu, Akarere nk’umukoresha wabo, ni ko gafasha abarimu bahawe izi buruse guhabwa ibaruwa ibemerera gukomeza amasomo nk’abakozi b’Akarere kandi bagakomeza guhabwa ibyo amategeko abateganyiriza.

Harimo kandi gusinyana amasezerano n’uwemerewe aya mahugurwa yerekana igihe azamara mu mahugurwa kandi amahugurwa narangira azagaruka gukorera akarere.

Kubagumisha ku rutonde rw’abarimu bahembwa n’akarere mu gihe cy’amasomo yabo ndetse no gukurikirana amakuru ku mitsindire yabo ya buri mwaka.

Garukundebe ati “Noneho igitandukanye twakomeje guhembwa kandi natwe baduha buruse [ibihumbi 40 Frw buri kwezi] nk’uko abandi banyeshuri bigenda.”

Mukangango uyobora Sendika y’Abarimu, SNER, yavuze ko abarimu bazarangiza kwiga binyuze muri iyi gahunda batazakomeza gukora bahembwa ayo bahembwaga.

Yatangaje ko amasezerano y’akazi azahita avugururwa kuko bazaba bahawe impamyabumenyi zisumbuyeho.

Muri rusange buri mwaka abigisha imibare ubumenyi n’ikoranabuhanga [STEM], bazajya aba ari 60%, mu gihe abigisha andi masomo bazajya bahabwa izi buruse ari 40%.

Nko mu 2021/2022 abigisha ibijyanye na STEM bazahabwa buruse ni 201, mu mwaka ukurikiraho bazaba ari 201 mu gihe mu mwaka ukurikiraho wa 2023/24 bazaba nabwo ari 201.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari izakoreshwa kuva muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ni miliyoni 482,4Frw bikaba biteganyijwe ko kugeza mu myaka itatu hazaba hakoreshejwe miliyari 1,4Frw.

Ni mu gihe ingengo y’imari izakoreshwa mu kurihira abarimu 297 bigisha andi masomo atari aya STEM ari miliyoni 356,4Frw. Ni ukuvuga ko buri mwaka hakoreshwa miliyoni 118,8Frw.

Muri rusange ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa mu myaka itatu ni miliyari 1,8 Frw.

Abarimu 300 bahawe buruse muri gahunda ya leta
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y'Abarimu n'abandi bakozi mu burezi bakora mu nzego za Leta, Mukangango Stéphanie, yavuze ko abarimu bishimira gahunda zigamije guhindura imibereho yabo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko buri mwaka hazajya hatangwa buruse ku barimu 300 barimo 60% bigisha ibijyanye na STEM
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza