IGIHE

António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi

0 7-04-2021 - saa 11:01, Iradukunda Serge

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye abatuye Isi gutahiriza umugozi umwe no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ababiba urwango kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazagira ahandi iba ku Isi.

Ibi António Guterres yabitangaje binyuze mu butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize kuri Twitter. Ubu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bugiye hanze mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikiri mu mitwe ya benshi nk’igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

Yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango.

Ati “Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko amateka yisubiramo birasaba guhangana n’amatsinda y’ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka.”

“Tugomba kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho. Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse tugakomeza guhatana kugira ngo habeho ingamba zubaha mu buryo bwuzuye abantu bose.”

Hashize imyaka 27, Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside ifite umwihariko w’uko ari Abanyarwanda bayikoreye bagenzi babo kandi ikaba yarahitanye umubare munini w’abantu.

Abahanga mu mateka n’abanyepolitiki ntibasiba kugaragaza ko muri ibi bihe amahanga yatereranye abicwaga mu gihe yari yarihaye intego ko ntaho bizongera kuba.

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye miliyoni esheshatu, Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye guteshuka ku nshingano zawo.

António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza