IGIHE

Amb. Karabaranga yasabye abanyarwanda baheze mu nzira kwirinda ko indege ya nyuma ibasiga

12 25-03-2020 - saa 13:02, Twarabanye Venuste

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yasabye Abanyarwanda bari baraheze mu nzira gukora uko bashoboye indege ya nyuma ibacyura ntigire uwo isiga i Burayi, kuko kuguma mu Buholandi no gusubira aho baturutse biba bidashoboka.

Itangazo riherutse gushyirwa hanze na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ku wa 21 Werurwe 2020, rivuga ko Abanyarwanda baba mu Burayi bashyiriweho indege ya KLM ishobora kubakura i Amsterdam mu Buholandi ibageza i Kigali ku matariki ya 22, 23 na 25 Werurwe 2020.

Ni igisa nk’irengayobora muri iki gihe Guverinoma yatangaje ko nta ndege itwaye abagenzi yemerewe kugwa ku butaka bw’u Rwanda.

Indege imwe yahagurutse ku itariki 22 indi ihaguruka kuri 23 Werurwe, biteganyijwe ko indege ya nyuma ya KLM iza i Kigali, ihaguruka kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020 ku kibuga cy’Indege cya Amsterdam mu Buholandi.

Kuva uyu munsi Ikirere cy’i Burayi kiraba gifunze ku buryo nta ndege izongera kugenda kugeza mu gihe kitazwi, uretse izigenda mu buryo bwihariye bisobanuye ko kujya mu Rwanda nta yindi izagenda.

Abanyarwanda bahagurukira i Amsterdam bava mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. Ikibuga cy’indege cya Amsterdam ni kinini cyane ku buryo ushobora gusanga aho indege ikuzanye igusize n’aho ugiye gufatira indi ari urugendo rugera kuri Kilometero imwe. Ibyo bisobanuye ko utinze gato indege ishobora kugusiga kandi wahageze.

Mu gihe amategeko mpuzamahanga ateganya ko indege yafunze imiryango idashobora kongera kuyifungura ahubwo ihita ifata ikirere, Ambasaderi Karabaranga arasaba akomeje ko abantu bakiva mu ndege bihutira kugana kuri KLM ibacyura i Kigali.

Ati “Abantu bakiva mu ndege ibagejeje Amsterdam, bagiye gufata ijya mu Rwanda babikora bihuta kugira ngo iyo igiye mu Rwanda itazabacika, kuko iramutse ibacitse ubwo byaba birangiye. Iyo indege imaze gufunga imiryango ntushobora kuwufungura uko byagenda kose.”

Byaba ikibazo gikomeye ku wasigara kuko atabasha kuguma mu Buholandi cyangwa gufata indege ngo asubire aho yaturutse.

Amb. Karabaranga ati “Uwo yacika byaba bibaye ikibazo kuko ntiyashobora kwinjira mu Buholandi kuko ubungubu nta muntu winjira mu Buholandi atari umuholandi cyangwa adafite ibyangombwa bituma atura mu Buholandi cyangwa mu Burayi mu buryo busanzwe, niba ari uvuye hanze y’u Burayi byaba ikibazo cyane kubera ko atashobora no gusubira aho avuye.”

“Bivuga ko niba indege imusize akaba adashobora gusubira aho avuye, adashobora no kwinjira mu Buholandi ni ikibazo gikomeye. Turashishikariza abantu gukora ibishoboka byose indege ikihabageza, abazi kwiruka biruke, abafite intege nkeya bashake twa tugare bihute kugira ngo babashe kugera ku ndege izajya mu Rwanda badakererewe.”

Ambasaderi yavuze ko abibasabye akomeje kuko batazi igihe icyo kibuga cy’indege kizongera gufungurira kandi nta n’uzi igihe ikirere cy’i Burayi kizongera gufungurirwa.

Aba bose bazataha, bamenyeshejwe ko bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 nk’uko itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe ribivuga.

Leta iherutse gufata umwanzuro ko guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda harimo na RwandAir zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.

Ibi bizamara iminsi 30 ishobora kongerwa kandi ikaba itarashira. Ni mu gihe indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

Ni umwanzuro wafashwe hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi, by’umwihariko mu Rwanda hakaba hamaze kugaragara abantu 40 bacyanduye.

Indege ya KLM niyo iri bucyure abanyarwanda baheze mu nzira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Lola 2020-03-26 03:53:40

@jolie, ntawe uhakanye ko bafite uburenganzira ku gihugu cyabo. Ariko nibategereze akato mu Rwanda karangire. Tubanze turwane n ubwandu buri mu gihugu. Nibirangira dusigare duhangana n abava hanze y igihugu. Naho kubivanga byatugora. Cyane ko noneho hari n ubwandu butinda kugaragara. Muragira ngo tuzabe nka za Italy ziri gupfusha abantu 800 ku munsi. Buri wese abe agumye aho ari. No mu gihugu imbere hari ababuze uko basanga imiryango yabo.

2
jolie 2020-03-25 17:21:20

Erega nabo ntibataha kubushake bwabo,ubuzima bwahagaze ahantu hose waje kwiga cg urakora,nigute waguma munzu wenyine utarikumwe numuryango wawe.mugerageze kubunva.no kunva leta.buriwese afite uburenganzira mugihugu cye.Murakoze

3
AKUMIRO 2020-03-25 13:04:32

Ariko c ibi byo ni ibiki bagumye iyo bari ?ubundi c barahunga iki ko no mu Rwanda CORONA ihari?ahubwo baje kuyongera.Mwari mwarafashe ingamba nziza none murimo kwivuguruza.Niba mwari mwiyemeje gufunga ikirere nimugifunge buri wese agume iyo ari nk’uko no mu gihugu imbere tubisabwa.Ibaze nitugira abarwayi bangana nabo muri za Italie!bazashyingurwa hehe ?Nibe nabo bafite systeme yo gutwika imirambo nubwo nabo bitaboroheye kd ari igihugu gikize.Ahaaaa!.Nimureba nabi agahugu kacu karazima ku Mugabane w’isi.

4
Callixte 2020-03-25 11:55:52

Twizere ko abo bavandimwe bacu bakigera i Kanombe Leta ihita ibashyira mu kato k’iminsi 14, gupima umuriro wonyine ugahita ubohereza muri community numva bidahagije. Bitabaye ibyo bashobora kuba bayizana bakanduza abandi birinze. Murakoze!

5
Zxavy 2020-03-25 11:43:14

Ariko abanyarwanda nkaba Mporanyi mukwiye kuva mubujiji rwose. Umuntu uje agashyirwa mukato 14jrs yatera ubwandu gute ? Umunyarwanda utari murwanda nawe afite uburenganzira kugihugu cye ni nacyo kimufite munshingano uko uwaheze Nyabugogo ahangayitse biri munsi cyane y’uri ishyznga. Baze dusangire ibyo dufite ibyiza cg ibibi.

6
Protogene 2020-03-25 10:59:46

Mporanyi inama zawe sizo kuko umuyobozi bacu buzi neza ingamba bwafashe . Abagaruka iwabo ntiwababuza ayo mahirwe . Gusa umenye ko iyo bageze mugihugu cyacu bashyirwa ahabugenewe mukato mugihe cyateganijwe

7
Kelly 2020-03-25 09:43:20

Ibyo mwadukoreye birahagije nimukomeze nyine mubazane badukongeze,ubu c jye ko bambujije kujya mu ntara abo bo muri kubazana mu ruhe rwego kdi Ari nabo bayifite?birababaje kuba umuntu atazi naho airport bikarangira ahuye n’ubu buzima bushaririye gutya mugakomeza kuza kumuturaho iyo migogoro kdi namwe muzi nyirabayazana w’iki kibazo.SVP nibagumeyo ibyo batuzaniye birahagije

8
Gakwisi 2020-03-25 08:48:37

@uri Mporanyi koko, abavandimwe bacu abanyarwanda ntibatahe iwawo ? Urumva ukomeye mumutwe .Abantu base batashe mubihugu byabo. Uwanduye nutanduye niko bimeze. Rata numutahe uwo Mporanyi we aryanywe ndera

9
Mahoro 2020-03-25 07:58:11

nukuli bagerageze iyo ndege ntizabasige.ndunva bimeze nko kwinjira muri ya nkujye ya Nowa

10
Zali 2020-03-25 07:53:35

Ariko se ibi ni iki ? Kuki bihutira gutahukana abava hanze y’igihugu baza kongera umubare w’abarwaye ? Niba ari ugushaka gutahukana abaheze mu nzira bahere ku banyarwanda baheze mu gihugu imbere (Gare ya Nyabugogo) babuze uko bagera mu Turere twabo. Rwose hari ibyemezo bifatwa ugasanga birimo kwivuguruzanya.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza