IGIHE

Amashuri yegereye inkambi z’impunzi yahawe mudasobwa

0 24-11-2021 - saa 14:14, Hakizimana Jean Paul

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Guteza Imbere Uburezi bw’ibanze, REB, rwashyikirijwe mudasobwa 185 na tablet 1680 zizafasha abiga mu mashuri abanza mu bigo biriho abanyeshuri b’impunzi, kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ni ibikoresho byatanze na UNHCR ibishyikiriza REB kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Mahama ahari inkambi nini ibarizwamo n’abanyeshuri benshi.

Bigenewe amashuri atatu arimo Urwunge rw’Amashuri rwa Nyabicwamba ryigaho abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke. Hari kandi Urwunge rw’Amashuri rwa Paysannat ruherereye i Mahama ahiga abasaga ibihumbi 20 ndetse n’Ishuri Ribanza rya Umbano ryigaho abaturuka mu nkambi ya Kiziba.

Ibi bigo by’amashuri byubakiwe ibyumba bizajya byigishirizwamo ikoranabuhanga ndetse buri kimwe kinahabwa mudasobwa 50 hagamijwe gukundisha abanyeshuri ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga muri REB, Dr Niyizamwiyitira Christine, yavuze ko kubona izi mudasobwa bigiye kwihutisha ikoranabuhanga mu mashuri abanza.

Yakomeje agira ati “Twizeye yuko abana bagiye kwiga ikoranabuhanga kurushaho kuko ari ryo riyoboye isi, ikindi bizafasha abarimu gukora ubushakashatsi kugira ngo bahe abanyeshuri amasomo meza abafasha mu iterambere.”

Dr Niyizamwiyitira yahamagariye abafatanyabikorwa batandukanye gukomeza gufasha mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga muri iki kinyejana cya 21 kuko ngo ryafasha abanyeshuri cyane.

Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE bavuze ko mudasobwa na tablet zatanzwe zigiye gufasha abana mu kubakundisha ishuri no mu kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Nzabandora Saidi yagize ati “Hano kuri Paysannat twari dufite ikibazo wasangaga dufite mudasobwa nke ku buryo n’abarimu zitabakwira, ubu rero izo tubonye zigiye kudufasha mu gutegura inyigisho nziza tunazikoreshe mu gutinyura abanyeshuri kuzikoresha.”

Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko uyu mushinga ari umwe mu yo bafatanyije na guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura ireme ry’uburezi ku bigo byigiraho abana baturuka mu nkambi no kuzamura uburyo bakoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ko bazakomeza gushakisha n’ibindi bikoresho kugira ngo bafashe abanyeshuri kumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izagezwa mu bigo by’amashuri 15 biherereye mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi, Kirehe, Nyamagabe na Karongi, aho izafasha abanyeshuri 17.952.

Ibikoresho byatanzwe bizafasha mu myigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga
Abanyeshuri batangiye kwigira kuri tablets
Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga ku mugaragaro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza