IGIHE

Amasaha ya nyuma ya Juvénal Habyarimana mbere yo kwinjira muri Falcon 50 yamuhitanye

0 10-01-2022 - saa 07:36, Musangwa Arthur

Igihu kiracyari cyose ku ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana ku mugoroba w’itariki 6 Mata 1994, nubwo imyaka 27 ishize hari abagerageza gucukumbura ukuri kuri iryo sanganya.

Indege yari ivanye i Dar es Salaam Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yahanuwe n’ibisasu bibiri yarashwe igiye kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, ihitana abantu 11 bose bari bayirimo.

Abashakashatsi batandukanye bagiye bacukumbura kuri iyi dosiye, banyuranya ku mwanzuro nyamara ushingiye ku byabaye mbere gato y’ihanurwa ry’iyo ndege n’ibyari bimaze iminsi bivugwa, birashoboka cyane ko Habyarimana yishwe na bamwe mu bo yari abangamiye mu butegetsi bwe.

Umugaba w’ingabo yagiye atabishaka no kugaruka biba uko

Inama ya Dar es Salaam ku wa 6 Mata 1994 yagombaga kwiga ku ngingo ebyiri zirimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha yari amaze amezi umunani asinyiwe i Arusha muri Tanzania n’ikibazo cy’umutekano mu Burundi nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye w’u Burundi mu Ukwakira 1993.

Raporo Mutsinzi yasohotse mu 2010, igacukumbura ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana igaragaza ko iyo nama yari yitabiriwe na Perezida wa Uganda, uwa Tanzania, uw’u Burundi n’uw’u Rwanda na Visi Perezida wa Kenya. Perezida wa Zaïre we yabihagaritse ku munota wa nyuma.

Ntibisanzwe ko Perezida n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bajyana mu rugendo rumwe hanze y’igihugu ariko uwo munsi Perezida Habyarimana yahagurutse i Kigali ari kumwe na Gen Nsabimana Déogratias wari uzwi nka Castar ari na we wayoboraga Ingabo z’u Rwanda (FAR).

Ubusanzwe Gen Nsabimana ntabwo byari biteganyijwe ko azitabira inama, ngo yabimenyeshejwe ku munota wa nyuma. Ordre de mission nayo bivugwa ko yayizaniwe mu rugo ku mugoroba wabanjirije umunsi w’urugendo.

Umugore wa Gen Nsabimana ari we Uwimana Athanasie, tariki 30 Kamena 1994 ubwo yari i Bruxelles yabwiye inzego z’umutekano mu Bubiligi ati “Umugabo wanjye yabwiwe tariki 5 Mata 1994 ko azaherekeza Perezida i Dar es Salaam. Ntabwo yari azi urwo ruzinduko. Bwari ubwa mbere atumiwe mu ngendo nk’izi.”

Hari abavuga ko kohereza Nsabimana igitaraganya byaba byarakozwe n’abahezanguni b’Abahutu bashakaga kwikiza Habyarimana bayobowe na Col Théoneste Bagosora, kuko batajyaga bumvikana.

Inama y’i Dar es Salaam yatangiye ahagana saa Sita z’amanywa zo muri Tanzania. Perezida Habyarimana yahawe umwanya ngo avuge aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha rigeze, avuga ko ibibazo byose byatumaga amasezerano adashyirwa mu bikorwa yamaze kubikemura.

Yavuze ko nasubira i Kigali inzego z’inzibacyuho zemejwe n’amasezerano azahita azishyiraho.

Déo Ngendahayo wari mu itsinda ryari ryaherekereje Perezida w’u Burundi na we yatanze ubuhamya avuga ko ikibazo cy’u Rwanda cyitafashe umwanya munini muri iyo nama.

Ati “Ibibazo by’u Rwanda byavuzweho umwanya muto kuko Perezida w’u Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’inzibacyuho igiye kujyaho agisubira mu gihugu nk’uko Amasezerano ya Arusha yabiteganyaga. Inama yahise yibanda ku kibazo cy’umutekano mu Burundi, Perezida w’u Burundi amenyesha bagenzi be imbogamizi ari guhura na zo mu kuvugurura igisirikare cy’u Burundi.”

Byari biteganyijwe ko Habyarimana arara muri Tanzania

Inama yagejeje ahagana saa Kumi z’umugoroba, isoza abakuru b’ibihugu bamwe bataha.

Kamana François wari ushinzwe Umutekano w’ako kanya wa Perezida Habyarimana, na we yavuze ko byari biteganyijwe ko Habyarimana arara i Dar es Salaam ariko bihinduka ku munota wa nyuma.

Ati “Mbere y’uko Habyarimana yinjira mu cyumba cyabereyemo inama, uwari ukuriye ishami ry’abarinda Perezida ari na we wari ukuriye, Captain Léopold Mujyambere yaje kutubwira ko Perezida arara. Ubwo twavaga mu nama, nabonye Perezida agana ku kibuga cy’indege. Abapilote bamenyesheje Colonel Sagatwa ko ari bibi kugenda nijoro ariko birangira batashye.”

Perezida Habyarimana byari biteganyijwe ko arara i Dar es Salaam, ataha ku munota wa nyuma

Hari raporo ya Loni ku byabaye kuri uwo munsi yavuze ko Perezida wa Tanzania, Ali Hassan Mwinyi na we yasabye mugenzi we Juvénal Habyarimana kurara i Dar es Salaam ariko undi aramwangira, avuga ko ibyiza ari ugutaha.

Abapilote ba Falcon 50 na bo basabye ko urugendo rwasubikwa kubera uburyo bwari bwije kandi hari impungenge z’umutekano w’indege, biba iby’ubusa.

Corporal Salathiel Senkeri ni we wari wiriwe arinze indege ya Perezida Habyarimana ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam. Icyo gihe yari kumwe na Nzabirinda bategereje ko Perezida ahagera.

Yagize ati “Ahagana saa Kumi twamenyeshejwe ko Perezida agiye kuhagera. Mbere gato y’uko ahagera, umupilote yaraje atubwira ko byaba byiza tubwiye Perezida ingorane ziri mu gutaha ayo masaha. Namubajije impamvu yazo, ambwira ko indege ya Perezida ishobora kugabwaho igitero.”

“Namubwiye ko nta bubasha mfite bwo kuvugisha Perezida, mubwira ko yabimenyesha Major Mageza wari ushinzwe Protocole. Yasubiye kuganira na bagenzi be babiri bafatanyaga gutwara indege. Nahise njya kubimenyesha Major Mageza."

"Ubwo twari tukivugana, ba ba pilote baradusanze, mpita mbaha akanya ngo baganire. Ntabwo nagiye kure yabo nubwo ntumvaga ibyo baganira. Icyakora, nabonaga ibimenyetso bya Major Mageza nk’uri kugerageza kubumvisha impamvu bagomba kurara batashye. Hashize akanya Perezida Habyarimana arahagera, ibiganiro birangirira aho.”

Bamwe mu bari bari mu itsinda ry’u Burundi ryari ryagiye i Dar es Salaam babwiye Komite ko Perezida Ntaryamira w’u Burundi yashakaga kurara ageze i Bujumbura, asaba Perezida Habyarimana kumutwara mu ndege kuko ari we wari ufite iyihuta.

Bemeranyije ko nibagera i Kigali, indege ya Habyarimana irakomezanya Ntaryamira ikamugeza i Bujumbura.

Mbere gato y’uko Falcon 50 ihaguruka ku Kibuga cy’Indege i Dar es Salaam, General Nsabimana Nzabirinda wari Umugaba Mukuru w’Ingabo na Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana, babanje kwanga kugenza uko Habyarimana abibategetse.

Caporal Senkeri wari uhari yagize ati “Ubusanzwe iyo twabaga twajyanye na Perezida ni we winjiraga mu ndege bwa nyuma, ni nako byagenze turi i Dar es Salaam. Icyakora ubwo yageraga mu ndege, yabonye ko General Nsabimana na Dr Akingeneye batarimo. Bombi bari bikinze munsi ya rimwe mu mababa y’indege. Perezida Habyarimana yasohotse mu ndege, arabaza ati ‘Akingeneye ari he na Nsabimana?’ Bamusubije ko baketse ko nta myanya isigayemo kuko hinjiyemo abaherekeje Perezida w’u Burundi. Yarababwiye ati ‘mwinjire tugende’, ni uko barinjira.”

Indege ya Habyarimana byari biteganyijwe ko igera i Kigali saa Mbili n’iminota 26 z’umugoroba. Abari bari ku munara ku Kibuga cy’Indege i Kanombe babimenyeshejwe ahagana saa Moya habura igihe gito ngo indege yinjire mu kirere cy’u Rwanda.

Muri ayo masaha yagombaga kugwira i Kanombe ni bwo yarashweho ibisasu igwa mu busitani bw’urugo rwa Habyarimana i Kanombe, muri metero 500 uvuye ku kibuga cy’indege.

Abaguye muri Falcon 50 harimo Perezida Juvénal Habyarimana; Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Déogratias Nsabimana; Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe Abarinda Perezida; Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida; Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Perezida mu bya Politiki.

Harimo kandi Dr Emmanuel Akingeneye wari Umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana; Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi; Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho w’u Burundi; Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi mu Burundi; Jacky Héraud, Jean-Pierre Minaberry na Jean-Michel Perrine bari batwaye indege.

Urupfu rwa Habyarimana rwari rumaze iminsi runugwanugwa haba mu gisirikare ndetse no mu banyapolitiki bakomeye ndetse abamurindaga bemeza ko bari barahawe amabwiriza mashya.

Twagirayezu Innocent wakoranaga bya hafi n’abashinzwe kurinda Perezida yagize ati “Urupfu rwa Habyarimana ntabwo rwadutunguye twe abari bashinzwe kumurinda. Ndibuka ko ubwo inshuti ye magara muri Côte d’Ivoire, Houphoüet Boigny yapfaga, Perezida Habyarimana yari yateguye kujya kumushyingura. Ku munota wa nyuma yakiriye amakuru y’uko indege ye ishobora kuraswa, arabisubika yohereza intumwa.”

Senkeri Salathiel na we yavuze ko hari hashize iminsi hari amakuru y’uko Perezida ashobora kwicwa.

Ati “Nk’umuntu wari mu bashinzwe kurinda Perezida, nigeze kwakira amakuru y’uko indege ya Perezida iri mu byago byo kuraswa mu gihe azaba avuye muri Côte d’Ivoire. Byari amezi atatu mbere ya tariki 6 Mata 1994.”

Mwongereza Evariste na we wari mu barindaga Perezida Habyarimana yagize ati “Mugenzi wanjye witwaga Ntarindwa Gaspard yampaye amakuru y’uko Perezida ashobora kwicwa. Ntarindwa yambwiye ko yajyanye na Perezida mu rugo rwe i Gisenyi ubwo yakiraga Booh-Booh [MINUAR]. Booh-Booh abwira Perezida ko akwiriye gufata ingamba zikomeye kuko ashobora kwicwa.”

“Ingamba zidasanzwe zahise zifatwa uwo munsi. Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida bambaye imyenda ya gisivili batangiye kujya boherezwa mu muhanda ugana ku rugo rwa Perezida i Kanombe.”

Iperereza ryakozwe n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana nyuma yo kugera aho byabereye, ryagaragaje ko ‘abahezanguni babiri’, "ba Colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga’ ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

Falcon 50 ya Habyarimana yiriwe iparitse i Dar es Salaam ku kibuga cy'indege, ihaguruka mu masaha y'umugoroba ku wa 6 Mata 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza