IGIHE

Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

0 10-04-2025 - saa 14:23, Ntabareshya Jean de Dieu

Uwari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Bernard Mukuralinda, witabye Imana mu ntangiriro za Mata 2025, yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango, inshuti n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.

Iyo Misa yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu barimo, abaminisitiri banyuranye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Polisi y’lgihugu, ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’lgihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas n’abandi.

Bijyanye n’uko Alain Mukuralinda yari inshuti y’abahanzi kumuherekeza byitabiriwe n’abahanzi n’ibyamamare muri sinema nyarwanda, barimo Clapton Kibonke, Ndimbati, Dj Bisoso, Dj Ira, Mico The Best, n’abandi, dore ko banamukoreye indirimbo nka bumwe mu buryo bwo kumushimira uko yavuganiye abahanzi.

Mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, Muyoboke Alex yashimye uruhare rwa Mukuralinda mu guteza imbere ubuhanzi, asaba ko intambwe yari amaze gutera itasubira inyuma.

Muri siporo witabiriwe n’abakinnyi n’abatoza b’ikipe nyakwigendera yari yarashinze yitwa Tsinda Batsinde, n’abandi batandukanye.

Ni igikorwa cyabanjirijwe na Misa yo kumusabira yayobowe na Antoinne Cardinal Kambanda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Kambanda yagaragaje ko nubwo urupfu rubabaza iyo rutwaye umuntu w’ingenzi nka Alain Mukuralinda, ubuzima butagarukira ku rupfu gusa.

Ati "Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk’uyu uri mu kigero nk’iki, wari ufatiye runini umuryango, wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntabwo ubuzima burangirira ku rupfu."

Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yari umuntu ukunda abantu kandi agakunda Imana, ibyamufashaga kwakira abamugana mu mbaraga ze zose atizigamye.

Ati "Yari umuntu witegereza akareba abana bafite impano cyane cyane abana b’abakene badafite ababatera inkunga, ngo izo mpano zabo zibagirire akamaro n’imiryango yabo. Uwo ni umurage ukomeye adusigiye."

Sina Gerard uri mu bagize umuryango we, yagaragaje ko Alain Mukuralinda yaranzwe no guca bugufi kandi ko yakundishije abana umurimo n’umuziki muri rusange.

Yavuze ko yabanye na Mukuralinda imyaka itandatu akiva kwiga mu Bubiligi kugeza yubatse urwe rugo ariko ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana.

Yavuze ko mu kazi ke kagoye ka buri munsi bitamubuzaga kubonera umwanya umuryango we kuko yawukundaga cyane.

Sina yashimangiye ko urukundo rukwiye kuba impano ikomeye abantu bamuvomaho.

Umugore wa Mukuralinda wari ufite ikiniga n’agahinda yashimiye imiryango n’inshuti zabafashe mu mugongo, yemeza ko umugabo we agiye yari agikenewe n’umuryango.

Yavuze ko banyuranye muri byinshi, kandi ko yakundaga uko yamukebuzaga igitsure kivanze n’urukundo.

Mukuralinda yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1970, gusa umuryango we wahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

Uyu mugabo wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yari uzwiho gusabana na bose.

Usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi mu bijyanye n’imyidagaduro, aho yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku” akanagira sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.

Yakundaga kandi umupira w’amaguru cyane ko yari afite n’ikipe y’abato.

Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.

Gasamagera Wellars, Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophase Barore, n'Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana Angelique
Gasamagera Wellars, Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophase Barore, n'Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana Angelique
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yari mu bitabiriye misa yo kumusabira
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k'umutima
Agahinda kari kenshi ku nshuti za Alain Mukuralinda
Benshi bababajwe n'urupfu rwa Alain Mukuralinda
Agahinda kari kenshi
Agahinda kari kenshi
Umuryango Alain Mukuralinda asize
Abantu bari bafite akababaro
Umugore n'abana ba Alain Mukuralinda bafashwe n'ikiniga bararira
Umuhungu wa Alain Mukuralinda
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu rubabaza nubwo hirya yarwo hari ubundi buzima
Ubwo barimo basohoka mu misa
Guherekeza Alain Muku byitabiriwe n'abantu benshi
Guherekeza Alain Muku byitabiriwe n'abantu benshi
Ubwo yari agiye gushyingurwa mu irimbi rya Paruwasi rya Rulindo
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lieutenant Colonel Simon Kabera, na we yitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Alain Mukuralinda Tsinda Batsinde
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, ubwo yasabiraga Alain Mukuralinda wari umwungirije
Misa yo kumusabira yabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Rulindo
Imiryango n'inshuti bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Mukuralinda
Abo mu byiciro binyuranye bitabiriye uyu muhango
Mukuralinda yavuzwe ibigwi, byemeza ko yari umuntu w'Imana
Abo mu muryango bari bafite agahinda ko kumubura
Misa yo kumusezeraho yasomewe muri Paruwasi ya Rulindo
Yari umukirisitu ukunda abantu bose
Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia, ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
Alain Mukuralinda yari afite imyaka 55
Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe na we yari ahari

AMAFOTO: Kwizera Herve

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza