IGIHE

Abayobozi b’Akarere ka Rubavu bihimbiye itegeko, bima rwiyemezamirimo isoko binyuze kuri telefone

0 3-05-2024 - saa 12:49, Nshimiyimana Jean Baptiste

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC, bagaragaje ko Akarere ka Rubavu kimye isoko umuntu wari warihataniye mu gice kimwe buvuga ko atujuje ibisabwa, nyamara ahabwa igice cya kabiri cyaryo, byose bikorwa binyuze ku murongo wa telefone nyamara amategeko atari ko abiteganya.

Isoko ryakozwemo ayo makosa ni iryo kugura ibikoresho bitandukanye birimo iby’isuku hamwe n’ibiribwa byagombaga kujyanwa ahari hatujwe abantu by’igihe gito ‘transit center’ mu karere ka Rubavu.

Iri soko ryari ryapiganiwe na sosiyete zitandukanye zirimo na Amahirwe Meza ari na yo yari yatanze ibiciro bito ugereranyije n’abandi ariko isoko iraryimwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwitabye PAC, tariki 3 Gicurasi 2024 binyuze ku ikoranabuhanga, bwagaragaje ko iyi sosiyete yari yatanze ibiciro bito cyane ku bikoresho bitandukanye basanga aramutse arihawe atazabasha kurishyira mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Olivier Ruhamyambuga yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma ibiciro ku masoko bahamagaye sosiyete zose zapiganwe babereka ko ibiciro byabo ari bito ndetse na bo barabyemera.

Ati “Kompanyi ya Amahirwe Meza byagaragaraga ko ari yo ikwiye gutsindira ibyiciro byose uko ari bibiri, iravuga ngo reka nkore iri rijyanye n’ibiribwa kuko byo ibiciro biterwa n’uko umusaruro wabonetse cyangwa umuntu akaba yabigura mu mu bihugu duturanye ariko ku bijyanye n’ibindi bikoresho yari yatanze ibiciro bito cyane na we yiyemerera ko dushobora kutarimuha.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yahise abaza ati “yabyemeye mu magambo? Ibyo biganiro mwagiranye bifite inyandiko? Wavuze ko mwahamagaye ba rwiyemezamirimo, ubundi murabahamagara, murabandikira kugira ngo muganire kuri ibyo biciro, mubigenza mute?”

Ruhamyambuga yagaragaje ko mu gihe bafite icyo bagomba kuvugana n’abapiganiye amasoko babaganiriza ariko inyandiko zigashyirwa muri sisiteme.

Gusa Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko nta nyandiko yerekana uko sosiyete Amahirwe Meza yimwe isoko isoko ryo kugemura ibikoresho.

Depite Bakundufite Christine we asanga kuba iyi sosiyete yarimwe isoko byaba byaratewe n’uko bari bafite undi bishakira kuriha kuko yari isanzwe itsindira amasoko aha mu Karere.

Ati “Yari asanzwe apiGanirwa amasoko akanayatsindira, ahubwo njye numva kuba yarashyizeho ibiciro bito ni umuntu mwari mumenyeranye wari uzi iby’ibi biciro…njye numva barahaye isoko umuntu bashakaga kuriha nubwo yari afite ibiciro biri hejuru.”

Bihimbiye amategeko

Depite Muhakwa yagaragaje ko “ushinzwe amasoko mu karere natubwire uburyo arema amategeko atandukanye n’ayo RPPA yashyizeho.”

Umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Rubavu, yagaragaje bahamagaye uyu rwiyemezamirimo bitewe n’ibiciro bito yari yatanze ugereranyije n’ibiri ku isoko.

Yabajijwe uburyo bakoresheje bahamagara arasubiza ati “Twamuhamagaye kuri telefone. Ni ikosa twakoze ariko ntabwo tuzarisubira.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yibajije uburyo icyo kiganiro cyarakorewe kuri telefone cyari kubikwa cyangwa kigashyirwa muri sisiteme y’amasoko.

Akarere ka Rubavu kagaragaza ko nyuma yo kumvikana n’uyu rwiyemezamirimo bakoze inyandikomvugo anayisinyaho ariko ntiyashyirwa muri sisiteme y’ikoranabuhanga itangirwamo amasoko.

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko ya muri RPPA, Arsene Rugamba yabwiye IGIHE ko amasoko iyo uwatanze isoko agize icyo ashaka kuvugana n’uwarihataniye binyuza muri sisiteme ya umucyo isanzwe ikoreshwa mu gutanga amasoko ya Leta.

Ati “Iyo hari ikintu urwego rwa Leta rushaka kubaza rwiyemezamirimo rubyandika mu ‘umucyo rukabimubaza akagusubiza. Kuba rero urwego runaka rwavugana na rwiyemezamirimo ku kibazo kiri mu nyandiko z’ipiganwa ntabwo biba byemewe.”

“Itegeko iyo ririho riba hari ibintu rikumira byakorwa nabi. Uvuga ngo ugiye guhamagara rwiyemezamirimo kuri telefone, ngo mugiye guhura muganire ni uburyo budakurikije amategeko, uba wihmbira itegeko.”

Amategeko ateganya ko iyo urwego rwasanze hari ibikwiye gutangirwa ibisobanuro,rwiyemezamirimo yandikirwa, ibyo asubije bigasuzumanwa ubushishozi, harebwa niba byaherwaho ahabwa isoko cyangwa akaryimwa.

Akarere ka Rubavu ni ko konyine kitabye PAC mu Ntara y'Iburengerazuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza