IGIHE

Agahinda k’umugore wa Dr Byamungu wapfushije umugabo n’abana bane mu munsi umwe

30 12-01-2019 - saa 18:36, Akayezu Jean de Dieu

Umwaka wa 2018 wasize intimba ku mutima wa Mukagatare Dorcus, nyuma yo gupfusha umugabo we Dr. Byamungu Livingstone, waguye mu mpanuka y’imodoka ari kumwe n’abana be bane.

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Dr. Byamungu n’abana be Ngabo Calvin na Nziza Caleb bari impanga; Manzi Carl na Uwera Bless Chelsea, yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Iyi mpanuka yabaye uyu muryango urimo kwerekeza i Masaka muri Uganda mu biruhuko no gusura abavandimwe babo. Imodoka yabo yarimo Dr. Byamungu, umugore n’abana, bari batwawe na musaza wa Mukagatare.

Umushoferi yabashije kurokoka, Mukagatare arakomereka bikomeye ndetse no mu muhango wo kubasezeraho yagenderaga mu kagare.

Ubuhamya bwa Mukagatare wari umaranye na Dr Byamungu imyaka 19, bwakoze ku mitima y’abitabiriye umuhango wo guherekeza ba nyakwigendera kuri uyu wa Gatandatu muri St. Peter’s Church Remera.

Mukagatare yavuze ko kumenya Imana aribyo byamushoboje kwiyakira nyuma yo kubura abana be batanu na Se ubabyara mu mwaka umwe. Mbere y’iyi mpanuka, ku wa 8 Werurwe 2018 habanje gupfa umwana wabo w’imfura, Uwase Charity.

Ati “Imana yashoboye kunsiga mu byo yansigiye ni ukugira ngo nzabashimire nzabane, namwe mu gihe Dr (Byamungu) adahari, Ngabo adahari, Charity adahari, Nziza adahari, Manzi adahari, Bless adahari […] Ntabwo nakwifuje kuba mpari aba bantu bose mvuze batari hano uyu munsi, ariko imigambi y’Uwiteka itandukanye n’iy’abana b’abantu.”

Mukagatare yashimye abantu bose bakomeje kuba hafi ye barimo abo mu muryango we na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yihutiye gutabara no gutanga ubufasha bw’ibanze, ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba.

Yavuze ko umugabo we yari umuntu udasanzwe ugira urukundo kandi wakundaga umugore we n’abana be.

Yagize ati “Dr [Byamungu] warakoze kumbera umugabo mwiza, twari tugiye kumara imyaka 20. Yakoze ibishoboka byose nk’umugabo mu rugo yakunze abana, arankunda, aramfasha ndiga ndarangiza.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo namubwira, ntan’icyo navuga ko atakoze. Uwiteka wenyine amumpere iruhuko ridashira.”

Abana babo bari bihariye

Dr. Byamungu Livingstone na Mukagatare Dorcus babyaranye abana batanu, abahungu b’impanga Nziza Caleb na Ngabo Calvin bavutse ku 17 Mata 2001. Bize mu ishuri ribanza rya Kigali Parents’ School, icyiciro rusange bacyiga muri Riviera High School.

Amashuri yisumbuye bayigaga muri Uganda ku ishuri rya St. Mary’s Kitende aho bari kuzarangiza muri uyu mwaka mu Ishami ry’ubugenge, ubukungu n’imibare.

Uwera Bless Chelsea wavutse ku wa 13 Mutarama 2014 niwe wari bucura bw’uyu muryango. Yari umwana w’umuhanga, yigaga muri Ecole Belge mu ishuri ry’incuke.

Mukagatare yavuze ko aba bana be bose bari bafite umwihariko uhereye kuri Manzi wari kuzavamo umunyapolitiki mwiza.

Ati “Nari mfite abana beza ntabwo ari ukwivugira abana, ariko bakundaga Imana, bagakunda abantu, bakundaga kwiga. Manzi yari umuhungu uceceka cyane, ukunda kwiga, buri gihe namubwiraga ko azaba umunyapolitiki mwiza. Mu ijuru nziko Uwiteka afite abahanga benshi uhereye kuri Se.”

Uwera Ruth uvukana na Mukagatare yavuze ko Dr. Byamungu yamubereye umubyeyi.

Umushumba mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Paruwasi ya Mutagatifu Petero iri i Remera, Rev Dr Antoine Rutayisire, niwe wayoboye amasengesho yo gusabira Dr. Byamungu n’abana be. Yavuze ko umunsi nk’uyu ari ishuri.

Yagize ati “Bibiliya uko ibona urupfu siko twe turubona. Icya mbere Imana ibitubwiraho, iratubwira ngo urupfu ni ishuri.”

Umuhango wo guherekeza Dr Byamungu n’abana be bane wari witabiriwe n’inshuti n’imiryango , abakoranye na Dr Byamungu, abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, abihayimana n’abandi.

Amasengesho yo kubasabira yakurikiwe no gushyingura mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo.

Dr Byamungu n'abana be bane baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga
Umuhungu wa Dr Byamungu witwa Nziza Caleb yapfanye na we
Basezeweho mu isengesho ryabereye mu Rusengero rwa St. Peter i Remera
Ni agahinda gusa ku baherekeje Dr Byamungu n'abana be
Umugore wa Dr Byamungu (ufite agatambaro k'umweru), yamushimiye ko yaubereye umugabo mwiza
Byari amarira asezera ku mugabe we n'abana be
Umugore wa Dr Byamungu warokotse iyi mpanuka bamutwaye mu kagare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Louis Bizimana 2019-01-13 19:36:45

Biragoye kubyakira,uyu mubyeyi afite intimba itigeze ibaho Ku isi,Imana imukomeze kdi yakire abe yabuze,

2
kennyfab 2019-01-13 08:40:37

rest in peace all
gus umu maman usigay be strong kuk ib birababaj cyn

3
ujeku 2019-01-13 04:15:20

IMANA ishobora byose ibakire kndi ihe kwihangana gukomeye uyu mubyeyi usigaye....gsa kndi bibere isomo benshi peee! Isi ntisakaye buriwese yanyagirwa!

4
prince 2019-01-13 02:33:37

Abatari bazi Isi niyi!!!! Hari umunsi ibi byose bizashira umunsi umwami wabami azaza.ibi biduha imbaraga zo gushakisha Imana cane kugirango umunsi wanyuma tuzabone abacu badusize ubudaziraherezo.Imana ifashe umuryango wasizwe naba nyarwa da Bose.Amen

5
hermann 2019-01-13 02:14:17

gusa IMANA ibuhanganishe isi niko imeze

6
herm 2019-01-13 02:00:07

hermann
gusa nagahinda isi niko yatuberereye uwo mubyeyi yihangane

7
Nyirurugo Emmanuel 2019-01-13 01:22:59

Imana ibahe iruhuko ridashira kd uyu mubyeyi wasigaye Imana imube hafi abe intwari muri ibi bihe bikomeye.

8
Liz 2019-01-12 23:47:37

IMANA ikomeze ibane nawe kandi yakire nabe mubwami bwayo. Niyo yabikoze izi impamvu

9
Dodo 2019-01-12 23:08:12

Ibi sinzi uko nahera mbivuga umutima wanjye urikumwe nabo mu masengesho komera mubyeyi nubwo bigoye Imana Ikorohereze

10
Roro 2019-01-12 22:41:58

Niyihangane isi niko Imeze hari uruhande rwibyishimo hakaba nuruhande rwimibabaro ariko ikiruta byose nukubyakira tukamenya uko tubitwara igihe tugihumeka

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza