IGIHE

Abayobozi b’utugari n’imirenge babujijwe gusohora amatangazo atemejwe na Meya

12 11-01-2019 - saa 22:00, Akayezu Jean de Dieu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, yabujije abayobozi b’utugari n’imirenge kongera gusohora amatangazo-bwirizwa atabanje gusuzumwa no kwemezwa n’umuyobozi w’Akarere.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe itangazo ryasinyweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Uwimana Phanuel wamenyeshaga abafite utubari mu gace ayobora, ko abagore batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri batarataha.

Tariki ya 10 Mutarama 2019, yasohoye irindi rivuguruza iryari ryatanzwe mbere ririmo kwisegura ku byafashwe nko guheza igitsinagore.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yaje gutangariza IGIHE ko Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi wari uhagariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yatanze ubutumwa butari bwo.

Nyuma y’ibi, Minaloc yasohoye itangazo kuri uyu wa 11 Mutarama 2019, isaba ko amatangazo azajya asohoka yasuzumwe ndetse akanemezwa n’ubuyobozi bw’akarere, inasaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Intara gukurikirana ko byubahirizwa ngo hanozwe imikorere y’inzego z’ibanze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, rivuga ko amatangazo y’utugari n’imirenge ajyanye n’inshingano z’abatuyobora azajya yemezwa n’umuyobozi w’Akarere bibarizwamo.

Rikomeza rigira riti “Ndasaba ko amatangazo-bwiriza arebana n’ibiri mu nshingano z’inzego z’ibanze akarere gakuriye, azajya atangazwa amaze gusuzumwa no kwemezwa n’umuyobozi w’Akarere.”

Ingingo ya 193 y’itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ivuga ko inshingano z’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umurenge bufite inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda y’amajyambere no gutanga serivisi nziza ku baturage no kunganira izindi nzego kugira ngo zirangize inshingano zazo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b'utugari n'imirenge kujya basohora itangazo-bwiriza yasuzumwe na Meya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Umunyarwanda 2019-01-14 14:18:05

Icyemezo cya Minister ntikibangamiye decentralisation na gato. Igihe cyose abaturage tuzahabwa serivisi ku biro by’akagari cyangwa umurenge ubuyobozi buzaba bukitwegereye.

Ikindi, amatangazo ava ku murenge siyo yonyine yemezwa n’akarere, hari n’ibindi nk’ingengo y’imari. Iya buri rwego yemezwa n’izindi nzego zirukuriye kugeza ku rwego rwa minisiteri.

Ahubwo niba bishoboka ko ku mirenge n’uturere bagira abajyanama mu by’amategeko (legal advisers) byabafasha gufata ibyemezo bitabangamiye uburenganzira bw’abaturage cyangwa ba rwiyemezamirimo bityo bityo bikanarinda leta kujya mu nkiko.

2
sefu 2019-01-12 07:11:45

Ubwo se décentralisation bavuga yaba ari iyihe niba itangazo ryose rizemezwa na Mayor, ahubwo nibatange umurongo amatangazo azajya atangwamo mu buryo butabangamiye akazi. Ubundi inzego z’ibanze zaba nta bwinyegamburiro zifite.Byaba ari ugusubiza inyuma ibyari byaragezweho byiza. Mubyigeho icyo cyemezo kirahubutse.

3
Dushimire jean 2019-01-12 02:33:11

Oya, ndabona ahubwo Leta y’u Rwanda ikwiye kwihutishya amategeko n’amabwiriza ngenderwaho agenga imitegekere y’inzego z’ibanze. Kuko bidakozwe haravuka akajagari mu kwiyobora no kurebera ibiravuka bitemewe,(kubaka mu tujagari, gusuzugura amabwiriza, Imanza hagati y’ibigo n’Abayobozi,kudafata ibyemezo,kwigarurira imitungo ya Leta,kudindira kw’Imanza,akarengane,kudashyira mu bikorwa hitwajwe Itangazo rya MINALOC,kutumva kumwe amategeko,gushyigikira ubugwari n’ubunebwe...)Nyamara Leta yashishoza hakiri kare.murakoze.

4
Dushimire jean 2019-01-12 02:33:10

Oya, ndabona ahubwo Leta y’u Rwanda ikwiye kwihutishya amategeko n’amabwiriza ngenderwaho agenga imitegekere y’inzego z’ibanze. Kuko bidakozwe haravuka akajagari mu kwiyobora no kurebera ibiravuka bitemewe,(kubaka mu tujagari, gusuzugura amabwiriza, Imanza hagati y’ibigo n’Abayobozi,kudafata ibyemezo,kwigarurira imitungo ya Leta,kudindira kw’Imanza,akarengane,kudashyira mu bikorwa hitwajwe Itangazo rya MINALOC,kutumva kumwe amategeko,gushyigikira ubugwari n’ubunebwe...)Nyamara Leta yashishoza hakiri kare.murakoze.

5
Dushimire jean 2019-01-12 02:33:10

Oya, ndabona ahubwo Leta y’u Rwanda ikwiye kwihutishya amategeko n’amabwiriza ngenderwaho agenga imitegekere y’inzego z’ibanze. Kuko bidakozwe haravuka akajagari mu kwiyobora no kurebera ibiravuka bitemewe,(kubaka mu tujagari, gusuzugura amabwiriza, Imanza hagati y’ibigo n’Abayobozi,kudafata ibyemezo,kwigarurira imitungo ya Leta,kudindira kw’Imanza,akarengane,kudashyira mu bikorwa hitwajwe Itangazo rya MINALOC,kutumva kumwe amategeko,gushyigikira ubugwari n’ubunebwe...)Nyamara Leta yashishoza hakiri kare.murakoze.

6
Bwishyura 2019-01-12 00:59:45

Ikigaragara nuko aba banyamabanga nshingwabikorwa bandika amatangazo ajyanye n’ibyrmerejwe mu nama ziba zabereye ku karere nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura. Ahubwo njye nsanga Minister yari akwiye gusaba imbabazi abahubgabanyijwe n’ariya matangazo amaze kuba 3 ku ngingo imwe mu minsi itatu.

7
Kabano 2019-01-11 23:47:07

Ariko hari na Mayor wigeze gusohora itangazo risaba abakozi bose kujya kuri twitter n’abo bagomba gu following! Ubwo rero sinzi niba bene nk’uwo hari icyo yamara mu kuvangura amatangazo asobanutse n’adasobanutse yaturutse ku murenge! Njye ndumva ahubwo hakwiye ubwunganizi bw’abanyamategeko bakajya babafasha kureba niba ntayo birengagije cg bahutaje mu byemeze baba bagiye gufata. Thanks

8
Y.... C.. 2019-01-11 21:45:41

Minaloc yafashe umwanzuro mwiza ariko Njye ndabona hazabaho gutinda.

Ubusanzwe iyo ubuyobozi bwifuzaga kumenyesha Abaturage bwakoreshaga uburyo bwo gutanga amatangazo Binyuze mu nama, cg se mu nyandiko kugirango umuturage utitabiriye inama aze gusoma Itangazo, ikindi Kandi harigihe umuyobozi abona ko atahora atumiza inama nyinshi (ahoza Abaturage mu nama) agahitamo kubamenyesha mu nyandiko. Kuko muri iki gihe Turimo ibikangurirwa /ibimenyeshwa umuturage ni byinshi kd mu gihe Gito (turi mu iterambere ryihuta cyane) , Ibi byihutishaga itumanaho hagati y’abaturage n’ubuyobozi.

Impamvu mvuga ko hazabaho gutinda kumenyeshwa kw’itangazo rigera ku baturage, ni uko akarere kakira inyandiko nyinshi, hakabanza kubaho kuzisoma no kuzisesengura, nyuma hakabaho kwemeza no gusubiza uwanditse, ndacyeka iyi process itazakorwa mu gihe Gito, ikindi kandi Hari hari utugari cg imirenge yo mu cyaro ituye kure y’aho ibiro by’akarere bikorera, bityo kugeza raporo ku karere Birakorwa ariko biba bigoranye.
Ubwo kwandika Itangazo, kurijyana ku karere no kujya gufata Igisubizo ibi bizatuma habaho gutinda kumenyeshwa ku baturage.

Icyifuzo cyanjye ni uko iyi service yarekerwa abayobozi nkuko byari bisanzwe, nkuko ubuyobozi bwegerejwe Abaturage, nihabeho ko niyi service yo gutanga Itangazo yegera abayobozi bo mu tugari n’imirenge. Ikindi kd icyizere yagiriwe cyo guhabwa kuyobora akagari cg umurenge Abe arinacyo agirirwa yemererwa ko yatanga Itangazo bidaciye mu nzira Za kure, kd nizere ko aho bamushinze ngo ahabere umuyobozi aba ahayobora neza, ikindi Mbona, umuyobozi Hari byinshi yemererwa gufataho Ibyemezo mu kagari cg umurenge ayobora bitabanje guca ku karere Kandi biri mu kuri ( yabiherewe ububasha, arabyemerewe).

Gusa harigihe hatangwa Itangazo ariko ugasanga habayemo kwibeshya cg se ubushobozi buke mu myandikire cg se mu gutangaza ingingo zigize Itangazo (nta busesenguzi bwimbitse) bityo bikaba byateza urujijo cg se umwuka mubi mu baturage.

Umuyobozi wakoze iri kosa, yajya yegerwa akabazwa impamvu, akagirwa inama, akanahugurwa, kuko akenshi Hari igihe aba yabitangaje nyuma hakagaragaramo Ikosa kd we atabikoranye umutima mubi, yabitewe yenda n’ubusesenguzi bucye , muri we yari afite igitekerezo cyiza cyubaka u Rwanda.
Nkuko na none haba amahugurwa menshi ku bayobozi batandukanye, akarere gategure amahugurwa habaho kubahugura kuri iyi ngingo, ijye bikorwa neza mu bushishozi.

Murakoze cyane kwakira igitekerezo cyanjye!

9
Jimy 2019-01-11 16:54:18

Rwose birakwiye kugabanya akajagari mu buyobozi! Ahubwo bave mu biro no mu majipe begere ba shebuja! Ariko baziko abo banyakubahwa batunzwe ni imisoro ya Rubanda

10
Karem 2019-01-11 15:01:59

Babuze ba midugudu na gitifu mu Murenge gufata ibyemezo ba Meya batabihaye umugisha. Tv1 yerekanye aho mu bugesera basoresha abakecuru batishoboye. Muri nyagatare aho mudugudu yambuye abatishoboye ihene akazigurisha, aho muri Rwamagana gitifu asaba umuturage wese kwishyura uwibwe. N’ibindi n’ibindi tv1 dukunda itugezaho. Ibyemezo Byose ba meya ba meya bajye babanza kubiha umugisha

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza