IGIHE

Abatwara abagenzi basabwe kwitwararika mu gihe cy’itangira ry’abanyeshuri

3 12-01-2019 - saa 07:44, IGIHE

Polisi y’u Rwanda yavuze mu gihe cy’itangira ry’amashuri usanga haba amakosa menshi yo mu muhanda ashobora no guteza impanuka, isaba abatwara abagenzi kwitwararika muri icyo gihe.

Mu gihe tariki ya 14 Mutarama 2019 ari itangira ry’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hose, Polisi ivuga ko iki ari igihe usanga urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’abarezi mu bigo bitegerwamo imodoka, aho baba bateze imodoka berekeza mu Ntara zitandukanye aho amashuri yabo aherereye.

Muri ibi bihe by’itangira ry’amashuri, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda itangaza ko umuhanda uba ukoreshwa n’abagenzi benshi, ikibutsa abashoferi ko bakwiriye kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, agaragaza amwe mu makosa ateza impanuka akanasaba abashoferi kuyirinda.

Yagize ati “Muri ibi bihe by’itangira ry’abanyeshuri usanga hari abagenzi benshi hari bamwe mu bashoferi usanga bakoresha umuvuduko ukabije kugira ngo babashe gukora inshuro nyinshi, hari abandi usanga barengeje umubare w’abantu bemerewe gutwara ndetse ugasanga hari nabatwaye ariko bafite umunaniro ukabije cyane. Ibi byose turabakangurira kubyirinda kuko ari bimwe mu biteza impanuka zikaba zahitana ubuzima bw’abantu.”

SSP Ndushabandi yibukije abagenzi ko gutwarwa neza bakagera iyo bagiye ari uburenganzira bwabo, bityo nabo bakaba bafite inshingano yo kurwanya umushoferi babonye akora ibitemewe bishobora guteza impanuka.

Ati “Igihe ubonye umushoferi ugutwaye afite umuvuduko ukabije cyangwa atwaye avugira kuri terefoni mwibutse ko ari bibi, mu gihe atabyumvise ihutire ku menyesha polisi uhamagara kuri nomero ziri mu modoka zitandukanye zitwara abagenzi, Polisi ibashe ku gutabara ubuzima bwawe butarajya mu kaga.”

SSP Ndushabandi yasabye abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi kugenzura imyitwarirwe y’abashoferi mu muhanda ndetse no gufasha abanyeshuri kubona imodoka kugirango babashe kugera ku mashuri hakiri kare.

Yagize ati “Ni ngombwa ko abana bajya ku mashuri boroherezwa mu guhabwa amatike yakare bityo bakabasha kugera iyo bagiye mu rwego rwo kubarinda ibibazo birimo ubujura n’abandi babashora mu ngeso mbi mugihe baba bagenda mu masaha ya nijoro.”

SSP Ndushabandi yibukije abatwara abagenzi ko uretse Urwego Ngenzuramikorere (RURA) nta muntu ufite uburenganzira bwo kuzamura ibiciro yitwaje ko abagenzi babaye benshi, bityo uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.

Yasabye ababyeyi kohereza abana bambaye umwambaro w’ishuri ubaranga kugira ngo batandukanywe n’abagenzi basanzwe banafashwe kubonerwa imodoka zibageza ku mashuri bagiye kwigaho.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Possible 2019-01-12 03:42:53

Hari ibintu nka 3 mbona byafasha mu ngendo;
1. Amatike ajya mu ntara yagombye kuba ariho numero y’intebe uyiguze yicaraho, ibyo kurwanira imyanya muri bus bikavaho.
2. Bishobotse radio zo muri bus zavanwamo kuko zitera ibibazo abatari bacye.
3. Bus zikorera i kigali, bishobotse zakwandikwaho mu magambo ibyerekezo byaho zijya (urugero izifite 302, zikaba zanditseho urugero mu rubavu, Kimironko-Downtown-Kimironko), kuko imibare yonyine yerekana aho zijya ntabwo ihagije, binatuma kumenya aho iyo ushaka ihagaze muri Nyabugogo, Kimironko na Giporoso biba ingorabahizi.
Murakoze.

2
Chas 2019-01-12 02:32:36

Ese ko ntamatangazo nabonye avuga uko intara zizagenda?RURA yabigenje ite cyangwa rirahari ninjye ritarageraho?

3
Gnose 2019-01-12 00:56:51

Icyakwereka I Karongi, kigne ya Rubengera-Muhanga-kgl yakuweho. Nkubu ntegeye I Rubengera ariko bankatiye iyo kuba karongi mumugi kubera ariyo menshi. Muri ibi bihe byitangira ryamashuri rura nirebere abaturage pe

Kwamamaza