Abaturage bo mu Mudugudu w’Akamashashi mu Kagari ka Kabuga ya II, Umurenge wa Rusororo, hafi y’ahubatswe parikingi y’amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli baratabaza nyuma y’aho amazi y’imvura ayiturukamo ari kubasenyera.
Iyi parikingi abayituriye bavuga ko bafite impungenge z’uko inzu zabo zizabagwaho kubera uburyo abubatse ruhurura zijyana amazi ava muri iyi parikingi baziyoboreye aho batuye.
Bavuga ko iyi parikingi yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2020 ariko abubatse ruhurura zitwara amazi ayivuyemo bazerekeje mu nyubako zabo ku buryo arizo anyuramo, akabangiriza.
Habimana Léonard yagize ati “Ikibazo dufite ni abantu bubatse parikingi y’amakamyo barangije ruhurura zayo baziyobora aho dutuye ku buryo iyo imvura yaguye amazi yose adusanga mu nzu zacu.”
Yongeyeho ko babazwa n’uko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko zikaba zarabatereranye.
Umusaza witwa Biziyaremye Benoît yavuze ko atiyumvisha uburyo ikibazo cyose bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntizibafashe.
Ati “Njye banyangirije igice cya hegitari y’ibishyimbo nari nahinze, ubu inzara ishobora kunyica kuko urabona ko nta mbaraga nkigirira.”
Umukecuru witwa Mukabano Consolée yavuze ko ayo mazi yamwangirije inzu cyane ku buryo iyo imvura yaguye ayamaramo ari uko abaturage bagenzi be bamufashije.
Ati “Amazi yinjiramo buri gihe uko imvura iguye ubu nta kintu nkigira. Nagerageje gushyira imifuka ku nzu ngo atinjira ariko byabaye iby’ubusa.”
Yongeyeho ko amaze igihe nta bwiherero agira kubera ko ubwe amazi yabwangije, akanabwuzuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Desiré, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ariko bari gukorera ubuvugizi abaturage kugira ngo babarirwe imitungo yabo yangijwe bishyurwe.
Ati “Ikibazo turakizi naho ibyo kuvuga ko ntacyo turimo kubafasha ntabwo aribyo. Ni parikingi ya Leta n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, rero ni bo bagomba kuyitunganya kuko kiriya ni igice cya mbere kiri kubakwa.”
Yavuze ko hari imiryango yabariwe ibyangijwe izishyurwa mu minsi ya vuba, anashimangira ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo bikorwe vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!