Abasenateri bashimiye Polisi y’u Rwanda uko ihangana n’ibiza

1 9-11-2018 - saa 09:06, IGIHE

Abasenateri b’u Rwanda bakorera muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane ndetse n’Umutekano kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2018 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Felix Namuhoranye nibo bakiriye aba basenateri bari bayobowe na senateri Rugema Micheal.

IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaka ubushobozi mu bijyanye no kongerera ubushobozi abapolisi ndetse no gushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye no guhangana n’ibiza.

Ati “Guhangana n’ibiza bisaba kugira igenamigambi rikozwe neza kandi ukaba warafashe ingamba nziza, Polisi y’u Rwanda ni imwe mu bigo bya leta byahurije hamwe imbaraga mu gushimangira ko yiteguye kuba yashobora gutabara mu gihe bikenewe.”

Yakomeje avuga ko Polisi yashyize imbaraga mu kongera ubukangurambaga n’amahugurwa mu baturage mu rwego rwo kwirinda no gukoresha ibikoresho by’ibanze mu kurwanya ibiza.

Polisi y’u Rwanda yongereye umubare w’imodoka zizimya inkongi z’umuriro zimwe zijyanwa mu Ntara zose z’Igihugu no mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu u Rwanda rufite imodoka ishobora kuzimya umuriro ku nzu ifite metero zigera kuri 50 z’uburebure.

Hari kandi ubwato 28 bwakwirakwijwe hirya no hino mu biyaga yiteguye gutabara abagize impanuka zo mu mazi.

Abasenateri kandi bagaragarijwe ko ubu Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gutabara mu gihe hari ahabaye iruka ry’ibirunga, ahari icyorezo cya Ebola, impanuka y’indege,inkongi y’umuriro ndetse no guhangana n’umubare mwinshi w’abimukira.

Banagaragarijwe ko Polisi y’u Rwanda ishobora gutabara ku gihe habaye ibiza bijyanye n’inkangu, itegunguka ry’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro,imyuzure, umuyaga ukomeye ushobora gusenya amazu n’izindi mpanuka.

IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongera imbaraga n’ubushobozi mu ishami ryayo rirwanya inkongi z’umuriro no gutabara abahuye n’impanuka hongerwa ibikoresho bigezweho.

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kongera ibikoresho bikagezwa hirya no hino mu turere tw’Igihugu no ku mipaka.

Abasenateri bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ihora yiteguye gutabara ahabaye ibiza n’ingamba ifite mu kongera ibikoresho n’ubushobozi bw’abakozi.

Senateri Rugema yagize ati “Mu myaka ibiri ishize mu gihugu twagize ibiza bihitana umubare munini w’abaturage, ibintu bitigeze bibaho mu myaka yatambutse. Byatugaragarije ikibazo k’ibikoresho bidahagije ku gihugu cyacu,ariko Polisi y’u Rwanda yakoze uko ishoboye iratabara byihuse mu bushobozi yari ifite.”

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze guhugura abantu barenga ibihumbi 200 mu kurwanya Ibiza,banigishwa uko bakoresha ibikoresho bizimya umuriro, ibigo bya leta n’iby’abikorera birenga igihumbi (1000) byakorewe ubugenzuzi harebwa ko bifite ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze igihe habaye inkongi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rk 2018-11-09 02:26:29

Police yacu turayishima ariko hari icyo TUGAYA, kuba umuntu atsindira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga hanyuma umwaka wose ugashira urwo ruhusa rutaraboneka ni ikibazo pe! rwose kuri iyo service police yacu ni iyanyuma ndetse ni bibi kuko wagirango haba harimo ubushake bwo kubitinza kugirango hazafatwe wenda abatwaye sans permi bityo izo cash zinjire! nawe se , utsindiye gutwara ikinyabiziga none ntiwemerewe gutwara imodoka yawe umwaka wose ushire? rwose ababishinzwe nibadufashe iki kirangire cg se bajye babwiza abantu ukuri. ujya kumva ngo system zarapfuye, ubundi ngo impapuro zarabuze! Murwanya ruswa kandi imikorere yanyu ubwayo ishyigikiye ruswa! please niba igihugu cyacu kirimo gushimirwa kwihutisha serivisi mu korohereza abashoramari nibindi, nibibe umuco wo guha serivisi yihuse abanyagihugu uko niko kwihesha agaciro.

Kwamamaza