IGIHE

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

23 24-03-2020 - saa 22:02, Ishimwe Israel

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu bane barwaye COVID-19 iterwa na Coronavirus, umubare w’abayifite mu Rwanda ugera kuri 40.

Itangazo rya Minisante ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020. Ryerekana ko abarwayi bane batahuweho Coronavirus batumye umubare w’abafite ubwandu bagera kuri 40.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko;

  • Abantu babiri baje baturutse i Dubai,
  • Umuntu umwe waje aturutse i Bruxelles mu Bubiligi,
  • Umuntu umwe watahuweho ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.

Iyi minisiteri yavuze ko abagenzi bose baherutse kwinjira mu Rwanda bahise bapimwa ndetse bashyirwa mu kato.

Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Itangazo rikomeza rivuga ko “Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

  • Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze,
  • Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa,
  • Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
  • Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.
Abarwayi bane bashya ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

U Rwanda rumaze iminsi 11 rubonetsemo umurwayi wa mbere wa COVID-19, wagaragaye ku butaka bwarwo ku wa 14 Werurwe 2020.

Bitewe n’ubukana bw’iki cyorezo, Leta yafashe ingamba zayifasha kwirinda ko cyakwirakwira ahantu hose. Ku wa 21 Werurwe 2020 saa 23:59, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasohoye amabwiriza avuga ko ingendo zitari ngombwa zihagaritswe, abantu basabwa guhagarika gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa, uretse abatanga n’abashaka serivisi z’ingenzi zirimo kwivuza, guhaha, iza banki n’izindi.

Iryo tangazo rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi."

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM.

Imyanzuro yose yafashwe imaze iminsi itatu ishyirwa mu bikorwa:

  • Abakozi ba leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.
  • Imipaka yose irafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe.
  • Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza.
  • Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.
  • Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.
  • Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.
  • Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibicuruzwa,
  • Imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya mereto imwe hagati y’abagenzi,
  • Utubari twose turafunzwe, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana.

Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugenzura ko abantu bose bashyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Ivuga ko ikigenderewe atari uguhana abantu ahubwo ari ukubasaba gushyira mu bikorwa amabwiriza kuko ari mu nyungu z’ubuzima bwiza bw’abatuye igihugu muri rusange.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri [email protected], gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
N. Alphonse 2020-03-25 08:48:45

Imana idutabare kdi abanyanyarwanda bakuricyize ababwiriza Leta ibaha kuko sukubanga

2
Nkundibirama 2020-03-25 08:26:11

Bibuke nabakodesha kuko harabishyura ukwezi kurangiye , none bahagaritswe, barabasohora bajye he? nugusaba ababakodesha bakaba babihanganiye muriki gihe, imana itabare isi yacu.

3
yaya 2020-03-25 03:08:09

Rwanda revenue autority izace amande yikirenga kumisoro kunyungu kuko abantu ntibabonye uko bishyura kubera Corona virus bityo dukomeze kubaho neza murakoze

4
bb 2020-03-25 01:58:45

mwiriwe?none se aba 3 bavuye hanze ni abo basanze barwaye bari basanzwe mu kato batarahura n’abantu nka babandi b’ejo bundi?

5
Rubyogo 2020-03-25 01:28:03

Bjr, ese ko minisante itatubwira niba abo barwayi bashya babonetse bari basanzwe mu kato cg niba babasanze mu baturage mu buzima busanzwe? cyangwa se niba bari muri babandi bahuye n’abarwayi.

6
Eric 2020-03-25 01:02:07

Kuki baterekana amaphoto yabanduye kugirango nuwahuyenawe abimenye hakirikare anamenye uko yitwara mbereyo guhura nabaganga

7
Alegisi 2020-03-25 00:29:13

Umuti wabonetse hehe?

8
Bicahaga 2020-03-24 23:36:39

Biteyubwoba ariko twakagombye guhindura imyumvire tukarwanira urugamba hamwe nabanyamadini kuko naraye mbonye kuri TV, bibereye mumaturo nibyacumi, ukagirango uwayahabwawe iramutse imufashe yapfa ayariye .

9
Meme 2020-03-24 23:22:00

Ese mubantu 40 batahuweho iki cyorezo nta numwe urakira? Iyi mibare nayo mjye miyitubwira dukeneye kuyimenya.

10
Bwiza 2020-03-24 21:03:16

uRwanda, Igihugu cyanjye mu biganza by ’Imana. Tugume mu rugo twirinde turinde n’abandi.

11
Julie 2020-03-24 17:44:06

Mutubarize wasac imusanze twabuze amazi kd turajya kuvoma bakatugarura kd aho tuvoma naho tuba turi benshi kwirinda biragoye kubera ubwinshi bwacu. Uyu mukunda barimo gukora babe bawuhagaritse kuko kugira umuhanda ntabuzima dufite ntacyo byatumarira.twizeye ubuvugizi bwanyu.murakoze

12
ddd 2020-03-24 17:41:24

Ntabwo ari efficace gu confina abantu mutabanje kubapima. Ngirango murimp gukurikira ibibera Europe ko ariyo makosa yakozwe . Nk urugero France yisubiyeho igiye gupima abantu ariko umubare w’abandura wikuba buri munsi. Par contre ibihugy nka Allemagne, Taiwan, south korea, singapore barabivuva ko bi maitriza iyi virus kuko byapimye kare abaturage . Ikindi sinzi niba izo moyens zihari mu Rwanda, ariko mwagakwiye gushaka uko mu désinfectant ama modoka, imihanda, amasoko!

13
Aminata 2020-03-24 16:42:21

Abanyarwanda dushyire umutima hamwe kuko umuti w’iki cyorezo wabonetse. Mu minsi mike turasubira mu buzima busanzwe.

14
Valens 2020-03-24 16:42:02

Nanjye mfite icyizere. Gusa mu bice by’igiturage nta kintu barimo gukora kuri izi ngamba. Bibereyeho uko bosanzwe. Nymara turugarijwe. Niba habonetse cas 21 mu minsi ibiri gusa Si ibyo gukinishwa. Rwose ubifitiye ubushobozi wese akomeze adufashe ubu bukangurambaga duhindure imyumvire haracyari icyizere Ko mu byumweru bibiri cg bitatu byazashira icyo cyorezo tumaze kugihashya

15
Nkotanyi dukunda 2020-03-24 16:38:30

Yewe Leta twiyirenganya ntako iba itagize mugufata ingamba ahubwo icyo nabonye umuturagi inzara iri kumuhonda agahita yivana munzu ati bibe uko byakabaye erega iyi ndwara yaje itunguranye abantu batarahembwa amatariki ageze habi abakora ibiraka bibahemba buri munsi baratunguwe mbese nibibazo byaje bitunguranye niyo mpamvu bamwe bameze nkabiyahura ubwo sinzuze ukuntu kugirango ujye kuri risiti yabo leta ishaka kugoboka ibiribwa ubu ya nda nini ubu iri mubayobozi midugudu bari kwandika utari kavukire waho cg ngo ube umusilamu waho za Nyamirambo na Gitega , Biryogo ntibakwandika kereka ugize amahirwe umuyobozi akaba arumukirisitu ... Nuwo banditse atahavuka baramuca aya Coronavirus 5.000f kuzamura ...mbese nibibazo hose

16
tuyisengeaboul 2020-03-24 16:33:18

nibyiza tukiranye iki corezo

17
Nkotanyi dukunda 2020-03-24 16:28:44

Yewe Leta twiyirenganya ntako iba itagize mugufata ingamba ahubwo icyo nabonye umuturagi inzara iri kumuhonda agahita yivana munzu ati bibe uko byakabaye erega iyi ndwara yaje itunguranye abantu batarahembwa amatariki ageze habi abakora ibiraka bibahemba buri munsi baratunguwe mbese nibibazo byaje bitunguranye niyo mpamvu bamwe bameze nkabiyahura ubwo sinzuze ukuntu kugirango ujye kuri risiti abo mu midugudu bari kwandika utari kavukire cg ngo ube umusilamu waho za Nyamirambo na Gitega , Biryogo ntibakwandika... Nuwo banditse atahavuka baramuca aya Coronavirus 5.000f kuzamura ...mbese nibibazo hose...

18
ndoli 2020-03-24 15:56:54

Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe cyangwa ninohereza inzige(inzara) ngo zone igihugu cyangwa ninohereza mugiga(ibyorezo,indwara) mubantu banjye. Maze abantu banjye nibicisha bugufi bagasenga bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo mbakirize igihugu(2Ingoma 7:13-14). Mwami wacu Yesu kristo ubwami bwawe buze buganze butegekere muri iki gihugu kandi dusengeye nabarwayi bose tubasabiye gukira mwizina ryawe Yesu, uhe umugisha igihugu cyacu ukigirire neza ukirinde tubisabye twizeye mwizina ryawe Yesu.

19
nzabandora 2020-03-24 15:39:51

batinze gukumira abantu bava hanze. ariko ntakibazo dukomeze twirinde twubahiriza ingamba leta yacu yadushyiriyeho. haguma ubuzima.

20
Kigeri 2020-03-24 15:36:13

Ni ugufungura ifungwa zirengeje cgwa abafite uburwayi ni high risk. Bazasubiramo iki virus Irangiye. Ibindi bihugu byo hanze kdi mbona turimo twigana niko babigenje.

21
same 2020-03-24 15:36:00

AYIWEE AYIWEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

22
Luc 2020-03-24 15:30:19

Umubare urikwiyongera buri munsi abanyarwanda nibatarek imikino barimo ikibazo cy’ubu burwayi buraza kudukomerana leta idufashe yongere ingamba zikaze kuko abantu babifashe nkaho nta kibazo gihari rwose uwiteka tabara urwanda rwacu turakwinginze

23
Musa 2020-03-24 15:25:10

iyo bafata methods yo gushyira mukato buri muntu wese winjiye murwanda hakiri Kare, ibintu ntibiba bigeze aha. dukomeze dukaze ubwirinzi tunasenga Imana, bidatinze haraboneka igisubizo kirambye.

Kwamamaza