IGIHE

Abarusiya bagiye gutangira inyigo izagaragaza ahazubakwa mu Rwanda Ikigo cy’Ubushakashatsi mu bya nucléaire

8 21-05-2019 - saa 08:26, IGIHE

Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu, ROSATOM, cyasinyanye amasezerano n’u Rwanda agaragaza igenabikorwa hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no kubaka mu Rwanda Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ikoreshwa ry’Ingufu za nucléaire.

Inyandiko z’amasezerano zasinywe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa ROSATOM, Nikolay Spasskiy na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya ku wa 16 Gicurasi 2019.

Aya masezerano agaragaza ibipimo by’ingenzi by’ibizaba byakozwe n’igihe bizaba byakorewe kugira ngo mu Rwanda hubakwe Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ingufu za nucléaire.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yabwiye IGIHE ko amasezerano y’igenabikorwa yasinywe hagati y’impande zombi agaragaza uko uko ibintu bizagenda bikorwa, buri cyiciro n’amatariki kizagenda gikorwaho.

Ati “Agaragaza ikigiye kubanza ubu, bagiye gukora inyigo y’ahazubakwa Ikigo cy’Ubushakashatsi ku bijyanye n’ingufu za nucléaire, mbere yo kubaka icyo nakwita urugomero rwa nucléaire tugomba kuba dufite ikigo cyo kwigisha abazakora muri ibyo bintu.”

Yavuze ko mu minsi iri imbere, itsinda ry’abahanga riturutse mu Burusiya rizaba riri mu Rwanda mu bushakashatsi buzagaragaza aho icyo kigo cyakubakwa habereye ibidukikije.

Ati “Buri cyiciro cy’ibikorwa kigezweho gitangirana n’amasezerano yo kugikoraho, kugira ngo ibihugu byombi bibe biri ku rwego rumwe rw’imyumvire no kwiyemeza uko icyo cyiciro kigomba gukorwa.”

Mu Ukuboza 2018, hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu mushinga wo gukoresha ingufu nucléaire mu bikorwa bigamije amahoro.

Hazaba harimo ibyiciro bitandukanye muri uwo mushinga, nko kubaka mu Rwanda Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri izo ngufu kizajya cyigisha kikanahugura abanyarwanda bazakora mu bijyanye n’ingufu za nucléaire ndetse nyuma hakazubakwa uruganda ruzabyazwa ingufu za nucléaire zizifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi, ubuhinzi, ubushakashatsi butandukanye no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ikindi ni uko bizabera abanyarwanda igisubizo cy’ingufu z’amashanyarazi.

Ubwo bushakashatsi buzajya bukorwa n’icyo kigo bugamije gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere no kubaka uruganda rutunganyirizwamo izo ngufu mu Rwanda.

Ni ingufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi bw’indwara nka kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie) ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutanga amashanyarazi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi azafasha u Rwanda kongerera ubumenyi abakora muri izo nzego binyuze cyane mu kohereza abanyeshuri kwiga ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bijyanye no kuvura indwara, guteza imbere ubuhinzi-bworozi no kongera ingufu zikoreshwa mu gihugu.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda ba mbere bahawe amahirwe yo kwimenyereza muri ROSATOM, bazatangira kwiga muri Nzeri uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa ROSATAM, Nikolay Spasskiy na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, ubwo bashyiraga umukono ku masezerano hagati y'impande zombi
Itsinda ry'abahanga riturutse mu Burusiya ritegerejwe mu Rwanda mu gukora inyigo y'ahazubakwa Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kagabo 2019-05-23 01:27:41

Ikigo kiga ku ngufu nucléaire si bwaba ari ubwa mbere gishinzwe mu karere, i Kinshasa muri DRC kirahari bari bafite na ka centrale nucléaire gato kacaniraga campus ya Kinshasa uretse ko katagikora.Abanyekongo bifitiye uranium kandi ubushakashatsi bujyana kw’iterambere iyo bukoreshejwe neza. Rero biriya bya nucléaire si kubivugisha amatama yombi, kereka niba uburusiya bushaka kwikomereza ubushakashatsi muri Afrique naho ubundi ntibyoroshye, byonyine kubona kugeza ubu URSS na Russie baraduhaye bourses ariko ntihagire n’umwe wiga ibirebana na nucléaire bigaragara ko atari ibyo kwisukirwa. Birasaba ngo tugire impuguke mu Rwego rwa PHD nibura nka 20. Kubategura bifata nibura imyaka icumi kuri buri muntu. Kugira centrale nucléaire bisaba kumenya aho ushyira ibishingwe biyiturukamo,bisaba ko mu karere irimo harindwa bikomeye. Mu gihe ibihugu nka Allemagne, Japon, Suisse n’ibindi biri kuva muri nucléaire ubanza ari gusaba ibyo bihugu kudutiza abanyabwenge babo. Ariko ibintu nk’ibi byigirwa mu yihe ministeri? nta bindi bibazo byihutirwa biri mu Rwanda, abana baragwingiye, abandi biga mu mashuri ari 90,abandi bafite computers zitagira amashanyarazi naho twe ngo turafasha Arsenal iturusha budget, turajya muri nucléaire, turohereza za sattellites, ngizo za Sophia!!! Rubanda yaragowe.

2
nkundimana 2019-05-21 23:40:41

Iki gikorwa ni icyo kwitonderwa. The decisions makers should think twice!

3
Sacyanwa 2019-05-21 16:21:39

Yesu ahabwe icuyubahiro ubwo tugiye gukora ibisasu bya kiri mbuzi natwe bizatuma u Rwanda rutavogerwa Ka mbahe I mpanuro Banaba !!! Maze ni mumara Kwiga gukora ibyo bi BIBOMBE ATOMIKE Muzahite mukora vuba na bwangu ibibombe bitatu ...Dore aho muzabinagira bana ba !! Maze 1-muzakinage aho FDLR Izaba iri !! 2-Muzakinagire kwa Kaguta M7 maze icyagatu muzakinagire i Bujumbura kwa Nkurumbi .... Dore ndashaje ariko nzasiga mbasengeye Imana izabibafashemo mwizina rya yesu nirya Nyogukuru Ndutuye mwene Nzabandora.

4
innocent 2019-05-21 12:30:51

Ntimuzibagirwe gukoramo na bombe atomique, mba mbona abaginga bashaka kutumenyera. Mutagirango nimikino, South Africa ishobora kuba ifite bombe atomique kandi abanzi b’u Rda niho Bose bibera, ushobora gusanga bayidutanze, tukayamanika.

5
Dumbuli 2019-05-21 12:30:08

Muhumure nuclearire ntabwo ivamo ibisasu bya kirimbuzi gusaahubwo itanga amashanyarazi itanga ingufu zikoreshwa mu buvuz mu nganda n’’ahandi kandi namwe turabizi abanyarwanda ni abanyamahoro turashaka iterambere ntidushaka ibidusenya shwiiii!!

6
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-21 06:37:13

Yesu weee, nucleaire ije gukora iki mu Rwanda ko dufite amazi menshi yakubakwamo ingomero zikaduha umuriro uhagije?
Ariko nk’ibi bikorwa gute Inteko ishinga amategeko itabigiyeho impaka ngo ibisesengure neza? Ubudage burimo kuva muri nucleaire none ngo nitwe tuyigiyemo?!?

7
ruth 2019-05-21 04:14:27

nucléaire???????????????? yampayinka Rwabutogo mu Rwanda?????

8
Lambert 2019-05-21 02:40:31

Njye Nunva nubwo ari igikorwa cya Civil , nucléaire ari inkuru zibwirwa isi yose . Izi mbona zakabaye inkuru Zibanga , cyane ko bose batemera ko koko ari ibya gisivire . Byaba ibyubuvuzi cg ibyagisirikare nucléaire itera ubwoba barugigana .

Kwamamaza